Digiqole ad

Abadepite basabye MINISANTE kutongera gutinza imishahara y’abaganga

 Abadepite basabye MINISANTE kutongera gutinza imishahara y’abaganga

Abadepite bavuga ko gutinza imishahara y’abaganga bigira ingaruka mbi ku barwayi bivuriza ku bitaro byo mu turere

Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu kuri uyu wa mbere yasabye Minisiteri y’Ubuzima kwerekana uko ibirarane bya Mutuel byishyuwe bitarenze icyumweru ndetse no kujya bihutisha imishahara y’abaganga, ni nyuma y’uko aba badepite bagaragaje ko hari ibibazo mu micungire y’ingengo y’imari ihabwa urwego rw’ubuzima.

Abadepite bavuga ko gutinza imishahara y'abaganga bigira ingaruka mbi ku barwayi bivuriza ku bitaro byo mu turere
Abadepite bavuga ko gutinza imishahara y’abaganga bigira ingaruka mbi ku barwayi bivuriza ku bitaro byo mu turere

Muri gahunda y’igenzura ku mari ya Leta iyi Komisiyo iri gukora Minisiteri y’ubuzima ihagarariwe na Dr Agnes Binagwaho yabanje kugaragariza abagize iyi komisiyo ko hari ibyo bakoresheje ingengo y’imari bahawe ubushize birimo ubukangurambaga ku kwita ku buzima, koroshya izanwa ry’imiti, kugabanya ubwandu bwa SIDA ku bana n’ababyeyi, guhangana n’ibibazo by’imirire mibi no gufasha imikorere y’ibitaro byo mu Ntara.

Abadepite bagaragaje ko hakiri ikibazo giteye impungenge cy’imishahara y’abaganga itabonekera igihe ngo bigatuma bamwe bashobora kuva ku bitaro bakoreraho bakigira ahandi ikibazo cy’abaganga bacye kigakomeza kuba ingorabahizi.

Aha basabye MINISANTE gukemura iki kibazo vuba abaganga bakabonera imishahara yabo ku gihe ntibahore bitana ba mwana n’uturere (abakora ku bitaro by’uturere) ku gukerererwa kw’imishahara yabo.

Abadepite kandi babajije MINECOFIN na MINISANTE ikibazo cy’ibirarane bya Mutuel de Sante byagaragajwe n’abayobozi b’uturere bigeze ku mafaranga miliyari 13.5 y’u Rwanda, iki bagitinzeho.

Abayobozi b’Uturere ngo bavuze ko hishyuwe Miliyari eshanu muri miliyari 18 zagombaga kwishyurwa.

Minisitiri Dr Binagwaho yavuze ko ibi birarane byamaze kwishyurwa, Komisiyo isaba ko bagaragaza uko byishyuwe kuko ngo nta kibyerekana gihari, ibi ngo bikaba ari imicungire mibi.

Hon MUKAYUHI RWAKA Constance uyoboye iyi Komisiyo yasabye ko hagaragazwa uburyo ibi birarane byishyuwe, kuba bitagaragara uko amafaranga amwe bagenerwa akoreshwa ni ikigaragaza imicungire mibi y’ingengo y’imari ya Leta bahawe.

Hon Rwaka ati  « minisante igomba gukurikirana imikoreshereze y’amafaranga bahabwa mu ngengo y’imari kuko nk’ibi birarane bya mutuel bavuga ko bamaze kubyishyura ariko wavugana n’abayobozi b’uturere bakavuga ko ntayo bigeze babona iki kikaba kigaragazako harimo intege nke mu mikorere yabo »

MINISANTE yasabwe kugaragaza  raport yerekana  uburyo ibyo birarane byishyuwe bitarenze icyumweru kimwe.

Photo/Joselyne UWASE/UM– USEKE

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • NYAMUNEKA KU BITARO BYA NEMBA INZARA IRATWISHE GUHEMBWA NI IKIBAZO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • “…iki kikaba kigaragazako harimo intege nke mu mikorere yabo ». Kubura irengero rya miliyari zirenga 13 ni intege nke? Intege nke se mu biki? Rwose imvugo y’aba nyepolitiki iranyobera: kuberako amafranga yaburiye ku rwego rwa ministeri,byiswe intege nke? Kandi bikavugwa n’umudepite! Utanoroshye: prezida wa komisiyo! Mana ube hafi…

  • Birababaje kudahembwa utaranategujwe, abatinza imishahara bakwiye gusobanura impamvu kuko imishahara ya leta ikwiye kugera ku bakozi bayo ku mataliki amwe.

  • ahubwo iyo mumubaza impamvu abaganga batigeze bahabwa umushahara mishya (bari banatubeshye ko bazajya baduhemba bahereye aho dukora niba ari umujyi cg icyaro)

  • ikibazo nuko umuntu Akora imyaka itandatu yose ahabwa contrant bazamura abandi muntera wowe ugasigara ntibanaguhembere niveau ufite urugero A1 agahembwa aya A2.

Comments are closed.

en_USEnglish