Digiqole ad

Abadepite baribaza ku masezerano y’ubufatanye n’ibihugu agenda yemezwa

 Abadepite baribaza ku masezerano y’ubufatanye n’ibihugu agenda yemezwa

Abadepite mu nteko rusange kuri uyu wa mbere. Photo/@RwandaParliamnt

Kuri uyu wa mbere ubwo Inteko Ishinga mategeko umutwe w’Abagepite wemezaga umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yo kuwa 19 Ukwakira 2016 hagati y’u Rwanda na Maroc yo kuvanaho gusoresha kabiri no gukumira forode y’imisoro ku musaruro, bamwe mu badepite bavugako bafite impungenge ko Abanyarwanda nta nyungu babigiramwo. Dr Uzziel Ndagijimana we yazibamaze.

Abadepite mu nteko rusange kuri uyu wa mbere. Photo/@RwandaParliamnt
Abadepite mu nteko rusange kuri uyu wa mbere. Photo/@RwandaParliamnt

Nyuma y’amezi atandatu u Rwanda n’Ubwami bwa Morocco basinye amasezerano AbanyaMaroc bamaze gushora mu Rwanda atari bacye, hari Bank of Africa yahoze ari AGASEKE ubu ikora, baguze sosiete y’ubwishingizi, bagiye kubaka uruganda rukora imiti n’uruganda rukora amafumbire, bagiye gufatanya na Banki imwe mu zikorera mu Rwanda kubaka amacumbi 2 000 mu murenge wa Ndera n’ibindi…

Bamwe mu badepite bagaragaje impungenge ko amasezerano amwe usanga aha amahirwe abaza gukora ubucuruzi bwabo mu Rwanda bakinjiza abanyarwanda ntibabonemo inyungu. Ubundi ngo hakaba ubwo bajya gusoreshwa bakavuga ko basoreye iwabo.

Hon Juvenal Nkusi ati « ndibuka rwose hari igihe twigeze gusinyana n’igihugu tugiye kureba dusanga inyungu zose zigiriye iwabo, ubwo rero hajya habanza hakigwa uburyo ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa. »

Dr.Uzziel Ndagijimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ( Minecofin), ushinzwe igenamigambi wari uhagarariye Guverinoma yavuze ko nk’amasezerano y’u Rwanda na Maroc yo gukumira forode y’imisoro ku byerekeye imisoro ku musaruro atareba amahoro cyangwa imisoro ku bicuruzwa ahubwo ni imisoro ku musaruro.

Ati «Aya masezerano aba agamije kugenda yerekana ibisorerwa mu gihugu, nko mu Rwanda agenda agaragaza ibikorwa by’abanyaMaroc bizajya bisorerwa mu Rwanda n’ibizajya bisorerwa muri Maroc.

Dr Ndagijimana yabwiye Abadepite ko badakwiye kugira impungenge ku masezerano y’u Rwanda na Maroc kuko kuko mu masezerano havugwa ko imisoro izajya itangirwa aho ibikorwa byakorewe  hagatagwa n’igihe imisoro ishobora gutangirwa aho ikigo runaka gikomaka.

Ati « Aya masezerano aho atandukaniye n’ayandi ni uko umusoro ku nyungu ugomba kujya utangirwa aho ibikorwa byakorewe »

Ku badepite 73 bari mu Nteko 71 batoye bawemeza naho babiri barifata.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Mu yandi magambo, abanya Maroc boroherejwe uburyo bwo kwigarurira entreprises z’u Rwanda: amabanki, ubwishingizi, inganda z’inyongeramusaruro, n’izindi zizakurikira. Ibi tubyita guteza imbere ishoramari, nyamara turiho turagurisha igihugu buhoro buhoro. Hazagire ujya iwabo ashinge iduka acuruze ndebe. Bamuvunira umuheto abaturage baho. Hazagire ujya mu Buhinde cyangwa mu Bushinwa atangize business yo kudandaza arebe uko bamugenza. Nyamara nibyo birirwamo hano. Aba badepite birirwa bibaza, nta bisubizo, igihe kirageze ngo imishahara yabo ikore ibindi. N’ubundi amategeko biga sibo bayategura, ava mu nzego z’ubutegetsi nyubahirizategeko no mu nzego z’ubucamanza, kandi n’iyo bahawe amabwiriza yo kuyemeza vuba vuba barabikora. Rwose bariya ni intumwa z’amashyaka bakomokamo, ntabwo ari intumwa za rubanda.

  • Nyamara ibintu bisigaye bibera muri iki gihugu mu myaka iri imbere muzabona ingaruka zabyo zitari nziza. Turimo turarwanira kuzana ngo abanyamahanga b’abashoramari ngo bakore “investment” mu Rwanda none batangiye kugera aho basa naho bikubiye ubukungu bw’u Rwanda, bamwe basigaye bizanira na benewabo akaba aribo bakoreesha, abanyarwanda ntibahabwe akazi, amafaranga babona bakayasubiza iwabo. Abandi baragura ubutaka mu Rwanda bakubaka amazu bakazana imiryango yabo igatura, ugasanga n’ukuntu bafashwe bitaweho kurusha umwenegihugu. Aho bagiye hose barabakingurira bakavuga icyo bashatse bakanakora icyo bashatse. Ndetse abazi ubwenge ubu batangiye kugirana ubuci bwihariye n’ibikomerezwa by’iyi ngoma kugira ngo hatazagira ubavugaho ku bijyanye n’imisoro kuko baba bazi amayeri bakoresha ngo bayikikire, bayibererekere. Rwose twitonde ejo tutazagwa mu ruzi turwita ikiziba.

    Hari hakwiye kujyaho Service yihariye ikurikirana ibikorwa byose bya investment z’abanyamahanga mu Rwanda. Iyo Service igakurikirana umunsi ku munsi imikorere yabo, kandi ikanagenzura niba koko ibyasinywe mu masezerano bagiranye n’u Rwanda aribyo bikurikizwa. Iyo Service yari ikwiye gushyirwa muri Presidence cyangwa muri Primature ikaba ariho ikorera, ikajya itanga raporo buri kwezi kwa Perezida wa Repubulika cyangwa kwa Premier Ministre.

  • Iyi leta irikutuzanira ubundi bukoroni.Ese bitaniyehe nibyo abadage n’ababiligi badukoreye?Tuzasigara turi mayibobo mugihugu cyacu, u Rwanda rusangirwe n’abifite basangira nabo banyamahanga basengwa buri gihe ngo baze mu Rwanda.Ngo ishoramari ishoramali.Ko imibare yose mu Rwanda yerekanako umukene arushaho gukena abakire bakarushaho kuba bake ariko birikaho ibyamirenge byiyongera buri mwaka iherezo nirihe? aho ntabwo rizaba Tura tugabane niwanga bimeneke?

Comments are closed.

en_USEnglish