Digiqole ad

Abadepite b’Ababiligi basobanuriye abanyamakuru ibyo babonye mu Rwanda

Nyuma y’igihe cy’iminsi ine Abadepite bane bo Nteko ishinga Amategeko y’Ububiligi  bamaze basura ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2013 bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mbere yo gutaha, ikiganiro kibanze cyane ku kugaragaza uko bagiye basanga ibigo, inkambi n’ibindi bikorwa basuye bimeze n’isomo bakuye mu Rwanda, by’umwihariko bakaba basabye abantu bavuga ko u Rwanda rufasha M23 kujya bavuga baziga.

François-Xavier de Donnea  n'itsinda ayoboye basobanurira abanyamakuru uko basanze u Rwanda
François-Xavier de Donnea n’itsinda ayoboye basobanurira abanyamakuru uko basanze u Rwanda

Aba badepite basuye u Rwanda ku butumire bw’Abasenateri b’u Rwanda bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano.

Senateri BIZIMANA Jean Damascene, ukuriye komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri iki kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko mu gihe kiri imbere nabo bazagenderera bagenzi babo bo mu Bubiligi nabo bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi abadepite bo mu Bubiligi bayobowe na François-Xavier de Donnea bavuze ko igihugu cy’u Rwanda basuye ari gihugu gikataje mu iterambere ngo bagereranya n’igihugu cy’Ubusuwisi(Suisse)  mu Burayi.

Ariko ngo akarusho k’u Rwanda ari uko rukomeje gukataza mu iterambere n’umuvuduko mwinshi,  mu gihe nyamara hashize igihe kitari kinini ruhuye n’amahano yarushegeshe ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo bavuze ku bice bitandukanye basuye muri uru ruzinduko rwabo

Avuga ku nkambi ya Kigeme irimo impunzi z’Abanyekongo iherereye mu Karere ka Nyamagabe, François-Xavier de Donnea yavuze ko bagiranye ibiganiro n’impunzi ziyirimo bumva akabaro kazo.

Kubw’ibyo bumvise ngo basanga Abanyekongo bashyize imbere inzira y’ibiganiro aka Karere kabona umutekano urambye bityo n’izo mpunzi zigatahuka .

Yagize ati “Twe nk’abadepite bo mu Bubiligi turasanga intambara atari gisubizo cyakemura ibibazo bya kongo, ahubwo igisubizo cya mbere kiruta ibindi n’ibiganiro hagati y’abanyekongo aho kurwana kugira ngo n’impunzi z’Abanyekongo twabonye mu Rwanda n’izindi ziri ahandi zitahe mu gihugu cyazo.”

Abajijwe icyo avuga kubyagiye bivugwa ko u Rwanda rufasha M23, Kongo nayo igafasha FDLR,  François-Xavier de Donnea yavuze ko abagira ibyo bavuga baba bakwiye kubanza kwitondera ibyo bavuga.

Kubwe ngo ntiyakwemeza ko  u Rwanda rufasha umutwe wa M23 cyangwa rutawufasha, ahubwo ko icyagombwa ari ugushyigikira icyo ari cyo cyose kizana amahoro.

Kandi ngo Kongo nayo igomba guharanira ibyiza bizana umutekano mu Karere kandi ko FDLR ari umutwe ukora ibikorwa bibi, bityo ngo ntawe ukwiye gushyigikira uwo mutwe w’iterabwoba yise uw’iterabwoba.

Aba badepite kandi bavuze ko nyuma yo gusura ahacukurwa amabuye y’agaciro i Rutongo, kugira ngo bamenye ibyerekeranye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, mu gihe  hari amakuru yagiye avugwa ko amabuye y’u Rwanda yaba aturuka Congo,  ngo basanze uburyo bwo mu Rwanda bakoresha mu gucukura amabuye y’agaciro ndetse no kuyagurishwa ku buryo mpuzamahanga bisobanutse.

Aba badepite kandi basuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi.
Ngo basanze gusura inzibutso kubagendereye u Rwanda, ari ikintu kiza cyane gifasha mu gusobanukirwa amateka bityo hakabaho ukwigira ku mateka hafatwa n’ingamba zo gukumira Jenoside aho ariho hose ku isi.

Aba badepite kandi basuye ikigo cya Mutobo cyakira abahoze muri FDLR n’abahoze mu gisirikare cya Ex-FAR batahuka, baganira n’abitandukanyije na FDLR.

Uru ruzinduko by’umwihariko rukaba rwari rugamije kuganira ku bibazo igihugu cy’u Rwanda gifite n’ibiri mu Karere, ngo bibafashe kugira isura nyayo y’ibibazo byo mu Karere bityo hakabaho n’ubufatanye mu gushaka ibisubizo byabyo.

Uru ruzinduko kandi rwari rufite n’intego yo gukomeza ubutwererane n’ubufatanye hagati y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Aba badepite bari bamaze iminsi ine mu Rwanda, barugezemo kuwa gatandatu tariki ya 06 Nyakanga 2013.

TUYISENGE Emmy
UM– USEKE.RW

en_USEnglish