Digiqole ad

6 bacyekwaho urupfu rw’umucuruzi w’umugande bafashwe

Nyuma gato yo gushyingura Dickson Tinyinondi umugande wari umuvunjayi wishwe kuwa 17 Mutarama hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda ava i Kigali, kuva ku cyumweru tariki 20 Mutarama nibwo Police y’u Rwanda yafashe umuntu wa mbere ukekwaho ubwo bwicanyi.

Dickson nubwo yapfuye wenyine atwikiwe mu modoka ngo yaba atari arimo wenyine/photo E Musanabera
Dickson nubwo yapfuye wenyine atwikiwe mu modoka ngo yaba atari arimo wenyine/photo E Musanabera

Iperereza ryarakomeje kugeza ubwo ubu abamaze gufatwa bagera kuri batandatu bakekwaho ubwo bwicanyi, bane muribo bemera uruhare rwabo mu kwica Dickson no gutwika imodoka yarimo nkuko umuvugizi wa Police y’u Rwanda abyemeza.

Police y’igihugu kuri uyu wa 23 Mutarama iri bwerekane aba bagabo batandatu bamaze gufatwa. Urupfu rwa Dickson umunsi ruba rwateje agatotsi ku mupaka w’ibihugu byombi wa Gatuna aho nyakwigendera yakoreraga.

Amakuru agera k’Umuseke.com avuga ko uwafashwe mbere ari umusore wari atwaye mu modoka nyakwigendera.

Nyuma yo gufatwa, bagenzi be baba barabigizemo uruhare nabo ngo bagiye bafatwa ndetse bamwe babafatana amafaranga y’ama Euro, bivugwa ko yari yambuwe nyakwigendera.

Umwe muri bagenzi ba Tinyinondi bakoranaga ku mupaka hakurya muri Uganda wanze ko dutangaza amazina ye, yabwiye Umuseke.com ko mugenzi we yagambaniwe na bamwe mubo bakoranaga bari bazi ko agiye kuzana ama Euro menshi i Kigali.

Nyuma yo kumushyingura, uyu yatubwiye ko Police y’u Rwanda yakoze iperereza, ndetse ngo hari na bamwe mu bafatiwe i Rusizi bagiye kuhavunjishiriza ama Euro bari bambuye Tinyinondi.

Police y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa 23 Mutarama iza gutangaza imyirondoro no kwerekana aba bagabo batandatu bafatiwe ahatandukanye mu gihugu bashinja kwica uriya mugabo wo muri Uganda wari waje mu bikorwa bye mu Rwanda.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish