Huye-Abacuruzi babuze aho berekeza.
Mu gihe isoko ry’umujyi wa Butare ritarafungura, abakoreraga mu mazu y’ubucuruzi (agiye gusenywa) y’ahazwi ku izina ry’Icyarabu mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo baratangaza ko batorohewe no kubona aho kwimurira ibicuruzwa byabo.
Ni muri gahunda yo kuvugurura umujyi wa Butare aho akarere ka Huye kasabye abasanzwe bakorera ubucuruzi aha mu Cyarabu gusenya amazu bakoreragamo bakubaka amazu yifuzwa yo mu rwego rw’amagorofa (Etage). Itariki ntarengwa bahawe yo kuba bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi bahakorera ikaba ari iya 15 Mata 2011.
Mu gitondo cyo kuwa 15 Mata, ari nabwo aya mazu yagombaga gufungwa n’ubuyobozi, abacuruzi basohoraga ibicuruzwa mu maduka, ahandi imodoka zibitunda, ibindi binyagirirwa ku mabaraza kuko imvura yagwaga.
Bamwe muri aba bacuruzi baganiriye n’umuseke.com batangaza ko badafite aho kwerekera mu gihe bamwe muri bo amazu bacururizagamo bayakodeshaga kandi isoko ry’umujyi rikaba ritaruzura.
Ibi ngo bishobora kuba isoko y’igihombo kuri bamwe mu gihe baba bagishakisha aho gucururiza nabyo bavuga ko bitaboroheye mu mujyi wa Butare.
Tumusifu Jacques asohora ibikoresho yifashishaga mu bucuruzi bwa resitora aha mu cyarabu, yagize ati “ Twebwe nka resitora turahomba kuko ntiwahita ubona ahandi wajya gukorera hujuje ibyangombwa. Nibura abacuruzi bo n’ubwo isoko ritaruzura bashobora kumara igihe runaka bahagaritse isoko rigafungura bagahita babona aho bakorera. Nk’uwari yarafashe credit (inguzanyo) azabanza aserere kuyishyura bizagorana mu gihe ntakindi yakoraga.”
Pascal Sahundwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma aka gace gaherereyemo yadutangarije ko nta mucuruzi watunguwe kuko bahawe igihe gisaga ukwezi ko kwitegura kuhava. Ku bijyanye n’isoko ritaruzura, uyu muyobozi atangaza ko mu minsi ya vuba rizaba ryuzuye kuko ngo hari n’imiryango ishobora guhita ikoreshwa.
Aba bacuruzi basabwe gusenya nyuma y’uko mu mwaka ushize akarere ka Huye kari kabasabye gusenya kuri bamwe n’abandi kuvugurura ariko bikaza guhagarara. Hagati aho aba bacuruzi bakaba bagitegereje ko isoko rishya rya Butare ryuzura, aho batasibye kwinubira imitangirwe y’ibibanza, bakunze kuvuga ko birimo uburiganya rifungura imiryango.
aya ni amwe mu mazu yo mu cyarabu agomba gusenywa
Johnson Kanamugire
Umuseke.com
4 Comments
Mucyarabu bazahasenye,harasa nabi, kandi hashobora no gutera indwara nkabantu barira muri za Resto zaho! congs kuri mayor wa Huye!
arabishyigikiye umuntu uhazi rwose
Nimuhasenye!!!!????
Ariko ntibagasenye bibagirwe inyubako umurenge wa ngoma ukoreramo kko nayo iteje umwanda, Reta rwose ijye iba intangarugero buriya yakabaye yararangije kbka indi ijyanye n’igihe abaturage bakayireberaho.
TURIFUZA KO RETA YABA ABAKORA BIKIGANWA AHO KUBA ABAVUGA RIKIJYANA!
aho hantu ndahazi,ariko rwose ndumva nta wabazwa n,ikigitekerezo cyo kuhasenya!kuko nkuko hirya no hino hagenda haza amajyambere,iwacu hariya mu cyarabu ntampamvu hasigara inyuma.gusa ntitwirengagizeko kubaka izina nabyo bigora nkuko bariya bahacururiza baryubatse!nge ndabona bari bakwiye guhabwa igihe gihagije cyo kwitegura!
Comments are closed.