Digiqole ad

Abacitse ku icumu basabwe kurushaho kwigira kuko hari igihe bazacutswa

Ibi ni ibyatangajwe na Senateri Antoine Mugesera kuri uyu wa 21 Mata 2013, mu muhango wo kwibuka no gushyingura abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Karama.

Senateri Mugesera Antoine.
Senateri Mugesera Antoine.

Antoine Mugesera ukomoka muri uyu murenge yabwiye abari aho ko nubwo Leta ntako itagira ngo ibafashe muri byinshi, hari n’igihe cyo kubacutsa.

Yabasabye kubiba umuco wo kwigira aho yatanze urugero ku mazu bubakirwa agira ati “Mu gihe mubona ko amazu mwubakiwe arimo asaza ntimugategereze abayabubakiye ngo baze kubasanira. Urubyiruko mu rwigishe kwikorera bityo dufatanye twigire ndetse tugire na Karama yacu mu iterambere kandi birashoboka.”

Uhagarariye abacitse ku icumu muri uyu murenge Semushi Francois yavuze ko bishimiye ibyo bamaze kugeraho nko kuba hari impfubyi zabashije kwiga ndetse no kuba imibiri y’ababo kuri ubu ifite aho ishyingurwa mu cyubahiro.

Karama y’ubu ni icyahoze ari Komine Runyinya, ukaba umwe mu mirenge igize akarere ka Huye, uyu murenge ukikijwe n’imisozi itatu ariyo Buhoro, Kibingo na Kaburemera. Ni hamwe mu duce twaguyemo Abatutsi benshi nk’uko bivugwa n’abaharokokeye Jenoside n’abahatuye, dore ko haguye abasaga ibihumbi 75 mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri iyi ncuro ya 19 bibuka, bashyinguye mu cyubahiro imibiri 32 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi mibiri ikaba yaragaragajwe n’abaturage aho yakuwe mu mirima y’abo.

Ibi ubuyobozi bw’umurenge wa Karama bwabishimiye abaturage cyane buvuga ko ari umuco mwiza ukwiye kuranga buri Munyarwanda, kuko iyo umuntu ashyinguye abe aruhuka.

Kubera ibyo yanyuzemo yageze aho arutisha imbwa umuntu.

Kabarere Joselyne ni umwe mu barokokeye Jenoside i Karama, mu buhamya bwe yagaragaje ububabare bukomeye yagize muri Jenoside ndetse avuga ko yageze aho abona ko imbwa imurutira umuntu.

Yagize ati “Ubwo nari nashobewe maze guca mu nzira nakwita iy’umusaraba nubwo nari nkiyirimo, nahuye n’imbwa imbera igisubizo, imbera muganga, imbera inshuti, mbese iragenda indutira umuntu bitewe n’ibyo abantu bari bamaze kunkorera.”

Kubera impiri n’imihoro by’interahamwe Kabarere yari afite ibikomere byinshi kugeza n’ubwo byajemo inyo, gusa ngo ntazi ahantu imbwa yaturutse imusanga mu murwanyasuri yari arimo iramwegera ikajya irigata umwanda wari muri bya bisebe, ndetse ngo yanze kumuva irihande.

Nubwo yabayeho muri ubwo buzima bubi Kabarere avuga ubu ariho ndetse ngo akomeje kurushaho kwigira.

Kayirere Joselyne (hagati)warokokeye i  Karama atanga ubuhamya
Kayirere Joselyne (hagati)warokokeye i Karama atanga ubuhamya.
Semushi Francois uhagarariye abacitse ku icumu i Karama.
Semushi Francois uhagarariye abacitse ku icumu i Karama.
Semushi Francois uhagarariye abacitse ku icumu i Karama.
Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka.
Iyi ni isanduka irimo imibiri 32 y’abazize Jenoside yabonetse nyuma y’imyaka 19.
Iyi ni isanduka irimo imibiri 32 y’abazize Jenoside yabonetse nyuma y’imyaka 19.

Mihigo wa Mugabo Frank
UM– USEKE.COM

en_USEnglish