Digiqole ad

Abacamanza batandatu bemerewe guhagarika imirimo yabo

Abacamanza batandatu bari basanzwe bakorera mu nkiko zitandukanye mu gihugu bemerewe n’inama nkuru y’Abacamanza guhagarika imirimo yabo naho umwe arirukanwa burundu, nkuko byemejwe kuwa mbere tariki 2 Nyakanga.

Sam Rugege ukuriye Inama nkuru y'Abacamanza akaba n'umukuru w'Urukiko rw'Ikirenga
Sam Rugege ukuriye Inama nkuru y’Abacamanza akaba n’umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga

Mu nama yari iyobowe n’Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege, yanzuye ko aba bacamanza bahagaritse ku mpamvu zabo bwite ariko ko undi umwe we wari umwanditsi w’Urukiko yirukanywe kubera amakosa atatangajwe.

Abacamanza bahagaritswe ni Ngirinshuti Jean Bosco, Nkurunziza Vedaste, Nkundabatware Fred, Nyiramikenke Claudine, Mbabazi Judith, Ruranga John na Cyiza Clement, nkuko bagaragara ku itangazo ryasohowe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Mu bindi byemezo byafashwe n’inama nkuru y’Abacamanza harimo kwimurira no kwimurira ku cyicaro gikuru abacamanza batatu barimo Bukuba Claire, Nkurunziza Valens na Mukakarisa Ruth.

Naho umucamanza Thimothé Kanyegeri yazamuwe mu ntera agirwa Perezida w’Urukiko Rukuru rukorera i Rusizi mu ntara y’Iburengeazuba.

Daddy S. Rubangura
UM– USEKE.COM

en_USEnglish