Digiqole ad

Ababyeyi ntibadushyigikira niyo mpamvu turi bacye muri HipHopo – Oda Paccy

 Ababyeyi ntibadushyigikira niyo mpamvu turi bacye muri HipHopo – Oda Paccy

Mu Rwanda, ababyeyi benshi ngo ntibumva uburyo umwana w’umukobwa ajya gukora umuziki by’umwihariko injyana ya HipHop kuko bakibifata nko guta umuco, kuba ikirara n’ibindi. Oda Paccy ukora HiHop avuga ko ari imbogamizi ituma abakobwa bakiri bacye mu njyana nk’iye.

Oda Paccy akora injyana ya HiHop ikorwa n'abakobwa mbarwa mu Rwanda
Oda Paccy akora injyana ya HiHop ikorwa n’abakobwa mbarwa mu Rwanda

Oda Paccy amaze igihe kinini akora iyi njyana, arazwi cyane mu bagore bakora muzika mu Rwanda kuva ku ndirimbo yahereyeho nka “Ese Nzapfa” Ft Kayishunge.

Nubwo hari icyo byamugejejeho kuko aribyo bimubeshejeho avuga ko abakobwa batinyuka umuziki bakiri bacye, by’umwihariko HipHop. Ndetse avuga ko hari abayikora bagahinduka ibicibwa mu miryango.

Ikindi ngo ni uko abona hari abakobwa bakibwira ko injyana ya HipHop ari iy’abahungu gusa,  ibi ngo ni imyumvire yo hasi.

Oda Paccy ati “Nta mpamvu yagatumye umubyeyi abuza umwana gukoresha impano ye kuko ishobora kumugirira akamaro akanateza imbere umuryango we. Ikindi, abakobwa bafite impano nibashirike ubwoba ushoboye hip hop ayikore kandi neza maze natwe dukomeze dutere imbere mu ngeri zose.”

Oda Paccy avuga ko ubu ari gukora ku mashusho y’indirimbo ye “Igikuba”

Paccy avuga ko gukora muzika ari ugutinyuka
Paccy avuga ko gukora muzika ari ugutinyuka

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Iyi nyicaro rwose siyumubyeyi pe ! Ariko ubu umuntu ntiyakora umuziki atigize ibi byose, mundebere vraiment. Niyompamvu umuyeyi yumva umwana we abigiyemo akagira ubwoba. Mana weee!

  • Hhhhhhh!
    ubuse wa mukobwa we cg wa mugore we, ninde mubyeyi wagushyigikira muri ayo mabi! urabona ukuntu wicaye koko imbere y’isi yose! njye nibaza icyo ministeri y’umuco ibereyeho, kwirirwa bayitangaho ibimiliyari ikaba ntacyo imariye umuco wacu ugenda ukendera tuwureba!

  • my God!what kind of sitting is this? even i can not allow my sister to go through this

    She should not have done such a nasty behaviors!i can call her ill mannered girl!

    Let ministry of culture put more emphasis on this!

  • IYO NDEBA UKUNTU UMUCO UTAKARA UKANGIZWA CYANE N’IGITSINA GORE CYANE KUMYAMBARIRE ,
    NIZERA KO UBWO MINISTERI IFITE UMUCO IYOBORWA N’ UMUBYEYI HARI ICYO AZAKOSORA.
    ARIKO ABONYE NTACYO AZAKOSORA YAKWEGURA KUGIRANGO ATAZAGIRANA IBIBAZO N’ AMATEKA.

    ABAYOBOZI UBUNDI NI ABABYEYI. BAYOBOZI ABANA BANYU BITWAYE NKUYU AMAFOTO AGAKWIRA MUBITANGAZAMAKURU BYABASHIMISHA CYANGWA HARI ICYO MWAKORA ?

    ICYO MWAKORA IKI NICYO GIHE; KIBAYE NTACYO NI MUMUSHIMIRE. MURAKOZE

  • Niba umwari w’u Rwanda yakwifata atya tukabishyigikira, rwose ntibikabe ingomabihumbi!

  • Dj Adams yavugako utangigutsina kugirango indirimbo zimenyekane uti yarasaze uwamwirenza urabona uko wambaye bitagaragaza uko ubigenza

Comments are closed.

en_USEnglish