Digiqole ad

Ababyeyi mu burasirazuba bategetswe kwita ku isuku y’abana babo

Komite y’Umutekano mu Ntara y’Iburasirazuba yateranye kuwa 29 Gicurasi yemeje ko ababyeyi bagiye gushyirwaho igitutu kugirango bite ku isuku y’abana babo kuko ngo hari abakabya kutita ku bana babo.

Ababyeyi bihanangirijwe ku isuku y'abana babo
Ababyeyi bihanangirijwe ku isuku y'abana babo

Guhera kuri iyi tariki ya mbere Kanama, ababyeyi bafite abana basa nabi cyane bagomba kwita ku isku yabo batabikora bakihanangirizwa n’ubuyobozi kuko benshi muri aba babyeyi ngo baba barahuguwe n’abajyanama b’ubuzima ku byiza by’isuku y’umwana.

Nko mu karere ka Rwamagana kimwe n’ahandi muri iyi ntara ngo hagaragara umubare munini w’abana basa nabi cyane, ahanini bitewe n’ababyeyi babo batabitaho.

Abana ngousanga bakaraba bakambara neza bagiye gusa mw’ishuri cyangwa gusenga, naho mu biruhuko no murugo bisanzwe ugasanga ngo basa nabi cyane bikabije.

Mu gukemura iki kibazo, Uwimana Nehemie uyobora Rwamagana, yavuze ko Akarere kamaze gusaba abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bakagirana ibiganiro n’ababyeyi bose, bakemeranya ku ngamba zikwiye gufatwa ngo isuku y’abana ndetse n’iyo mu ngo muri rusange yitabweho.

Ku ruhande rw’ababyeyi, bamwe bavuga ko bigoranye gushakira umwana icyo kurya ngo unabone umwanya uhagije wo kwita ku isiku ye buri munsi.

Umwe mu babyeyi utashatse ko amazina ye yandikwa yabwiye Umuseke.com ati: ” Nonese ko abenshi nta bakozi tugira ngo babiteho? Nzinduka njya guca inshuro ngataha bwije niriwe mu murima, umwana nawe yiriwe aho yikinangura iyo atagiye kwiga, nta bakozi dufite bo kubitaho. Ntabwo rero wavunika umubonera icyo arya ngo nutaha waguye agacuho ubone umwanya wo kumumesera no kumukarabye“.

Aba babyeyi ariko nubwo bavuga ko bigoye kwita ku isuku y’abana babo, batunga agatoki abagabo babo kutabafasha mu kwita kuri iyo suku y’umwana emwe n’iyo murugo. Abagabo ngo nugutaha barya baryama.

Isuku ni inegnzi ku mwana
Isuku ni inegnzi ku mwana
Abana bafite isuku nke usanga bishimagura
Abana bafite isuku nke usanga bishimagura

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • birababajr biteye n’agahinda nonese niba ubyara umwana ntumukarabye ikindi wamukorera niki kurya arwaye inzoka byakumarira iki ushobora kumwigisha kwiyoza yego muravunika aliko kwoza umwana bitwara iminota mike cyane niba se uca incuro se amaze iki ntabyo namuha.

    • hahahaaaaa! abagabo bakunda ibiryo no kwiyemera!!!! ninkorabusa ziraho gusa nt kindiso sinzi ko wamwima ibiryo ngo mukiranuke!

  • Mbega utwana, gusa ibi nibyo rwose aho u Rwanda rugeze ntihakabaye hakiri imyumvire y’umwanda nkiyi ca c’est bon ca……..

  • nabo nimubanze mubigishe gukara kuko ntiyakarabya umwana nawe adakaraba, buriya ugiye kureba ba nyina wasanga nabo ariko bameze

  • wamugani muhere kubabyeyi babo murebe ko bo bafite isuku kuko niyo utabwira umwa na koga abona wowe ubikora nawe yakaraba.

  • Konabandikiye ntimwansubiza,byakabaye ngombwa ko nibyibura kotubona ibisubizo byibyo twanditse mbere,tukabona kohereza ibindi bitekerezo ,murakoze cyane

  • ariko se niyo wakoza umwana mu gitondo, ukamujyana mu murima akirirwa yigaragura mu bitaka ntibigera ku mugoroba yahindanye!!!

    leta nukubashakira ama creche ABANA BAZAJYA BIRiRWAMO rero mbere yuko muzashira ababyeyi ho ‘IGITUGU’

  • birababaje kubona ababyeyi baba batereriyo umwana akagera aho ahindura isura y’umubiri
    nkabyara gutyo bitwa no gusab’imina ikabakwima aho kubyara abokwisha umwanda

  • Isimbi reka gutuka abagabo gutyo naho ubundi Leta nirebe ko hari inzira ndende yo kwigisha abaturage isuku,no kubasha kwiteza imbere kugirango babone n’ubwo bushobozi bwo kugura ibikoresho by’isuku,n’imyenda.

  • murasekeje nonese nimubanze mwigishe na babyeyi babo babanze biyiteho nabo bigirire isuku nonese wibwirako ubwo urebye ababyeyi babo wansanga basa nabo bana da

  • umva ntitugomba no kwirengagiza ko icyaro n’umujyi bitandukanye erega nuko nabo baba babuze uko bagira baba bafite byishi barimo

  • Huuuu ??????!!!!!!! Ariko mwaretse kwirata mwese ko mwari hanyuma y’aba !?, ngo ababyeyi!! ni babanze babone agasabune, mituel, Urwembe rwo kubakuraho umusatsi, ubwo se ko nibigori bahinze babiburiye isoko, abandi batunzwe no guhingira abandi ayo babahemba ntabe yagura nibyo kurya ubwo wowe ukarabye ntagasabune ubundi ukirirwa mu murima wageza saa sita usa ute? Ubukene buraca ibintu iwacu mucyaro (Kubabyemera ariko)

  • Katabarwa turi Kwihanika Mwabana mwe ubu murararahe koko nuko kuntu mwihinduye !! ariko ndabarenganya isabune !!!!

  • umubyeyi atanga icyafite.niba nawe ubwe ntasuku afite urumva yakwibuka iyumwana.

  • birababaje cyane ibyo bishobora gutuma URwanda na banyarwanda dukorwa nisoni

    • huu huu!!!uzajye ubagurira amasabune urebe ko batazamesa, bakoga bagacya!!

      abanyarwanda batanduye kumubiri , mind zabo ziranduye!! muhe abo bana amahoro !! baduye inyuma ariko muri roho nabamarayika!!

Comments are closed.

en_USEnglish