Digiqole ad

Ababana n’ubumuga ngo bagiye guhagurukira uburyo bimwa ikizere

Kuri uyu wa mbere tariki 11/08/2013 kuri stade ntoya i Remera habaye umunsi wo kungurana ibitekerezo ku bantu babana n’ubumuga by’umwihariko urubyiruko, baganiraga ku nsanganyamatsiko yo gupiganira isoko ku kazi n’abadafite ubumuga.

umuyobozi w'urubyiruko rwa Uwezo

Bahati,umuyobozi w’urubyiruko rwa Uwezo

Nkuko benshi babyivugira ngo ntako batakoze ngo bagire imibereho ijyanye no kuba buri wese yakwifasha, kandi bemeza ko byanze bikunze bamaze kumenya byinshi byo gukora ,igisigaye ngo ni abantu batabagirira ikizere mu kubaha akazi kandi bashoboye.

Bahati umukozi wa National Union of Disabilities’ Organizations of Rwanda (NUDOR ) akaba n’uhagarariye umuryango witwa uwezo youth impowerment uharanira iterambere ry’urubyiruko rufite ubumuga yavuze ko abamugaye bagiye guhagurukira kwimwa ikizere cy’ibyo bashoboye gukora.

Bahati ati “Kuki imishinga ikomeye itaduhamagara mu kazi kandi dushoboye? niyo mpamvu tugomba kubihagurukira twese.”

Bagenzi babo bavuye za Senegal, South Africa n’ahandi batangaje ko mu bihugu byinshi bataramenya uruhare rw’abafite ubumuga mu iterambere ry’igihugu.

Abamugaye bo mu Rwanda bari muri iyi nama bibazaga impamvu ngo batabona imirimo mu bigo nka MTN, NAKUMATT, SIMBA n’ibindi. Bavuga ko hari ubwo abakoresha bamwe bibeshya cyangwa basuzugura ubushobozi bw’abamugaye mu kuzuza inshingano z’akazi.

Uru rubyiruko ariko narwo rwinenze ko kuba ruhura ari umubare muto bituma akenshi batajya hamwe ngo babe benshi bityo ijwi ryabo rirusheho kumvikana no guhabwa agaciro.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

en_USEnglish