Digiqole ad

Aba ‘Stars’ baciye muri za gereza

Aba ni bamwe mu ba star, biganjemo abo mu mahanga ya kure bagiye bafungwa kubera imyitwarire mibi. Ku bw’amahirwe ariko impano zabo zigakomeza kubasha kubateza imbere.

Muri gereza niho yavanye izina rya 50 Cent
Muri gereza niho yavanye izina rya 50 Cent

50 Cent
Curtis Jackson III wavukiye muri Jamaica, ku myaka gusa 16 yafungiwe gucuruza ibiyobyabwenge mu ishuri ryisumbuye, aha ni naho yavanye izina rya 50 cent arivanye kuri Kelvin Martin umujura wari uzwi i New York yasize mu munyururu w’igihe kinini.

TI (Clifford Joseph Harris)
We yafunzwe inshuro ebyiri nibura mu gihe cy’umwaka umwe umwe, kubera gutunga imbunda mu buryo butemewe no kugerageza kwica.

Lil Kim (Kimberly Denise)
Mu 2005 yamaze umwaka muri gereza kubera kubeshya urukiko ku bijyanye n’ubwicanyi bwari bwakozwe na mugenzi we wakoresheje intwaro.

Lil Kim ubwo yari afunze
Lil Kim ubwo yari afunze

Wesley Snipes
Benshi mumuzi mu mafilimi aryoshye arimo nayo yakinaga afunze, ndetse mwaba mudaheruka kumubona muri Film nshya, impamvu nta yindi ni uko kuva mu 2010 ari mu munyururu agomba kumaramo imyaka itatu kubera gukwepa imisoro.

Mu 2011, ubujurire bwe bwaranzwe none akomeje gufungirwa muri gereza ya Pennsylvania, biteganyijwe ko azarekurwa kuwa 19 Nyakanga 2013. Muri gereza niho aherutse kwizihiriza isabukuru y’imyaka 50.

Snipes benshi ntimuheruka kumubona, ni ukubera umunyururu
Snipes benshi ntimuheruka kumubona, ni ukubera umunyururu

Lil Wayne (Dwayne Michael Carter)
Nawe mu 2010 yafunzwe amezi munani kubera gutunga imbunda no gushaka kuyikoresha yica. Ari muri gereza niho yasohoreye Album yise “Am Not a Human Being”

James Brown
Abazi muzika yo hambere bavuga ko ngo yarushaga na Michael Jackson, yamenyekanye cyane mu njyana ya Funk. Uyu mugabo wakanyujijeho yamaze imyaka ibiri muri itandatu yari yakatiwe kubera amafuti menshi arimo no kurasana na Police.

Uyu mugabo witabye Imana kuri Noheli ya 2005 ku myaka 73, azahora yibukwa mu ndirimbo ze n’ubu zikirimo izikunzwe nka “I Got You (I Feel Good)” yo mu1965, “I’m Black and I’m Proud” yo mu 1968 ndetse na “Get Up (I Feel Like Being a) Sex Machine” yakoze mu 1970.

Keifer Sutherland

Azwi cyane nka kabuhariwe mu gukina film cyane cyane izwi cyane ya “24h Chrono”, mu 2007 yamaze iminsi 47 mu munyururu i New York afungiye kuba mu mwaka umwe yarihanijwe inshuro eshatu zose gutwara yasinze bikabije.

Danny Trejo

Benshi mumuzi muri Film zikarishye nka “Machette” na “Desperado”, uyu mugabo ubu w’imyaka 68, 11 muriyo yayimaze muri gereza kubera ubujura bwitwaje intwaro muri Bank, yarekuwe mu 1972.

Ari muri gereza ariko, kubera impano ye mu mukino w’iteramakofe yagiye aba uwa mbere muri Leta ya Pennsylvania.

Trejo ubu akunda kujya kuvuga mu ruhame rw’urubyiruko abashishikariza kudakora amakosa nk’ayo yakoze akiri muto.

Trejo asaba urubyiruko kudakora ibyo yakoze mu buto bwe
Trejo asaba urubyiruko kudakora ibyo yakoze mu buto bwe

Snoop Lion (Dogg)

Calvin Cordozar Broadus amaze kurangiza amashuri yisumbuye yishoye mu biyobyabwenge, kuva mu 1990 mu myaka itatu yafunzwe inshuro zitabarika kubera kubicuruza.

Kuva mu myaka ya 1990 kugeza magingo aya, bivugwa ko nta mu Star uzwi cyane wafunzwe inshuro nyinshi kandi mu bihugu bitandukanye nka Snoop Dogg, inshuro yafunzwe zose hamwe zibarirwa muri 25.

Snoop hari ibihugu bimwe byagiye bimwangira ko azabigarukamo kubera imyitwarire yo kugendana ibiyobyabwenge n’imbunda.

Magingo aya ariko avuga ko nyuma yo kwinjira muri Rastafarism akitwa Snoop Lion yemeza ko yahindutse, ubu ko yakuze (ku myaka 41) byo kudasubira mu mafuti adakwiye.

Snoop we afite umuhigo wo gufungwa kenshi cyane kandi henshi
Snoop we afite umuhigo wo gufungwa kenshi cyane kandi henshi

Ja Rule
Jeffery Atkins mu 2001 niwe mu raperi (rapper) wacuruje cyane kandi wari ugezweho kurusha abandi. Yari ahanganye nabandi nka Eminem na 50 Cent.

Ariko kuva mu 2004 yagiye ahura n’ibibazo byo gufungwa kenshi kubera ibiyobyabwenge, imbunda, kwica cyangwa gushaka kwica, gutwara yaborewe n’ibindi byaha.

Mu 2011 bwo byarakomeye kuko ku cyaha cyo kurasa umuntu hiyongereyeho gukwepa imisoro igera kuri miliyoni 3$, yarakatiwe arafungwa. Mu minsi ishize tariki ya 21/02/ 2013 ararekurwa gato.

Ariko yahise asubizwa muri Brooklyn Metropolitan Detention (New York) aho agomba kumara andi mezi atandatu kubera ibijyanye n’imisoro, azarekurwa tariki 28 Nyakanga 2013.
Urutonde ni rurerure rw’abandi baba barafunzwe igihe gito cyangwa kinini kubera amafuti cyangwa gukekwaho:

Paris Hilton
Lindsay Lohan
Bill Gates
Eminem
Halle Berry
Mel Gibson
Michael Jackson
Naomi Campbell
Nicole Richie
Koffi Olomide
Jose Chameleone
Bobby Wine
Pepe Kalle
Miriam Makeba
P-Fla
Marshall Mampa
Naason
Pacson
Riderman
Safi (Urban Boys)
Green P
Bull Dog
Jack B
Fireman
Babbly

n’abandi benshi

Isomo ku rubyiruko

Benshi mubo twavuze haruguru, ubu ni bakuru. Mu biganiro batanga kuri ubwo buzima baciyemo bagira inama urubyiruko yo gukoresha igihe cyabo bakora ibyiza, biga, bashaka ubumenyi aho gushaka umukiro wa vuba wo mu nzira zidahwitse.

Benshi muri aba nubwo bamwe bakomeye banabayeho neza cyane, ariko bicuza ko bari kugera kure no kugirira Isi akamaro kurushaho iyo bataza kwishora mu byatumaga bajyanwa mu munyururu.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Inama batanga ni nziza. Nta kundi nyine, ngo ubwenge buza ubujiji buhise.

  • nibyo pee

  • snipes ndamwemera cyane.nibadohore niba atarishe umuntu.

  • biragoye guhana umuntu ufite amaraso ya gisore gusa kuzirikana ko “IYO MBIMENYA YARI IJAMBO NUKO YAJE NYUMA”
    SO be careful my friends

  • murakoze ariko ubutaha muzatugezeho n’abo mu Rwanda baciye iyo nzira,ndavuga 1930.

  • Ntabwo kuba umu star bivuze kuba ruharwa mu byaha! ubu nanjye ndi umuhanzi w’imivugo n’indirimbo, ariko sinzi icyitwa ikiyobyabwenge mu mubiri wanjye ndetse n’inzoga najyaga nywa ubu hashize imyaka ine nziretse. Ngaho rero bahanzi mwese mugikoreshwa n’ibiyobyabwenge nimwumvireho mubireke kuko uretse kubata mu munyururu nta yindi nyungu mubitezeho.

Comments are closed.

en_USEnglish