Digiqole ad

“A.Winehouse yaguze Heroin ya £1,200 mbere yo gupfa” uwamufashije

Umwe mu baranga aho ibiyobyabwenge biri I Londres uzwi cyane, niwe wemeje ko Amy Winehouse bari bajyanye kugura Heroin na Crack mbere y’uko yitaba Imana.

Tony Azzorpardi yiyemerera ko banarusangiye nyuma yo kurugura ku wa gatanu nijoro

Tony Azzopardi, wahaswe ibibazo na Police kuri uyu wa mbere, yiyemerera ko Amy Winehouse yaje kumureba tariki ya 22 ukwezi gushize ngo amurangire aho yagura ka Heroin keza, ku gicamunsi cya tariki 23  nibwo basanze Amy Winehouse yapfiriye mu nzu ye.

Azzorpardi,56, avuga ko ashako ko umuryango wa Amy umenya “ukuri ku byabaye ku mukobwa wabo” ko nubwo Police yemeza ko nta kiyobyabwenge basanze mu nzu ya Amy, we bari bavanye kubigura amasaha make mbere y’urupfu rwe.

Uyu muranga w’ibiyobyabwenge (drugdealer) yabwiye Daily Mirror, dukesha iyi nkuru, ko tariki 22/07 ahagana saa sita z’ijoro aribwo yajyanye na Amy, mu modoka ye, gushaka Heroin na Crack mu majyaruguru ya Londres, maze yahamugeza Amy akishyura Crack na Heroin agera ku £1,200 (1.200.000Rwfs).

Amy ubwo aheruka kuririmba muri Serbia muri Kamena, yari yasinze bikabije

Bukeye ahagana mu masaa kumi za tariki 23/07 nibwo umurinzi (Bodyguard) wa Amy yamusanze mu nzu yahwereye aratabaza, basanga yashizemo umwuka.

Azzorpardi akemeza ko ibiyobyabwenge baguze kuri uriya mugoroba bikaze cyane, ndetse ko ntawundi mu kiliya yari yajyana kugura ibingana kuriya usibye abarangura. We akemeza ko aribyo byakoze kuri uyu muririmbyikazi Amy Winehouse.

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

1 Comment

  • uwiyishe ntaririrwa uyu mugore yikozeho ubwa nyirakazihamagarira!

Comments are closed.

en_USEnglish