I Burasirazuba: kwibohora barushaho guharanira iterambere
Guverineri w’intara y’iburasirazuba Dr. Aisa Kirabo Kacyira arakangurira abanyarwanda by’umwihariko abatuye iyi ntara kurushaho guharanira iterambere no kurwanya icyatuma uRwanda rwongera gusubira mu mwijima wa Jenoside.
Mu gihe twizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 17, Guverineri avuga ko intambwe imaze guterwa mu rwego rwo kurushaho gutera imbere ari intambwe ikomeye.
Mu rwego rwo kurushaho kuganira n’abaturage, habaye umuganda mu turere tugize iyi ntara abayobozi bari kumwe n’ingabo na Polisi baboneraho umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo ku buryo umunyarwanda yarushaho kwibohora mu iterambere.
Guverineri akaba asanga amateka iyi ntara ifite mu rugamba rwo kwibohora bikwiye kurushaho gutera ishema n’umurava wo kurushaho guhora ku isonga no mu bikorwa by’iterambere. Akaba yarashimye aho intambwe imaze guterwa,ati “ iyo urebye uburyo abaturage muri iki gihe bashishikariye umurimo,ukareba ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi uko bitera imbere ndetse na gahunda zihari zo kurushaho kubiteza imbere,iyi ntara yacu iratanga icyizere mu iterambere ry’iki gihugu”
Kabera Damascene utuye mu murenge wa mwurire, ngo iyi sabukuru yo kwibohora ituma arushaho guharanira kwiteza imbere,iyo urebye gahunda za leta mu guteza imbere abanyarwanda ati: “bituma nanjye nkoresha imbaraga nyinshi uko nshoboye kugirango ndusheho gutera imbere,gusa haracyari amikoro ataraboneka ku buryo buri wese yatera imbere ariko ubuyobozi bwacu ubona ko budushyigikiye kugirango tugere ku iterambere rirambye”.
Jean Paul Gashumba
umuseke.com
1 Comment
ubukene nibwo bujya buboha cyane maze ugasanga abakennye babona abakize nk’abanzi babo bakiyemeza kubacuza utwabo baruhiye!aho niho haturuka amakimbirane rero maze abasangiye ubusa bakitana ibisambo,ibintu bigacika.
Comments are closed.