Mugabe ku myaka 89, arahabwa amahirwe yo kuguma ku butegetsi
Nyuma y’iminsi 2 muri Zimbabwe habaye amatora yo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, ishyaka rya ZANU-PF ribarizwamo umukambwe Perezida Robert Mugabe ryatangaje ko ryatsinze amatora.
Umuvugizi w’ishyaka ZANU-PF, Rugare Gumbo yavuze ko nta gushidikanya Perezida Mugabe azatsinda amatora ku kigereranyo kiri hagati ya 70 na 75%.
Icyizere kingana gitya Rugare Gumbo avuga ko abihera ku majwi yakusanyijwe kandi yemeza ko ishyaka abereye umuvugizi rizegukana 2/3 by’imyanya ihatanirwa mu Intekonshingamategeko.
Kuri uyu wagatanu, Rugare Gumbo yagize ati “Mu guteganya, Perezida (Mugabe) agomba kugira hagati ya 70 na 75 %. Ni ibyifuzo nkurikije uko abaturage batoye.”
Kuri we ngo n’Intenshingamategeko izaba yiganjemo abayoboke ba ZANU-PF.
Yagize ati “Ndizera ko tuzagira ubwiganze bw’amajwi mu Nteko kugera kuri 2/3.”
Ku munsi wo Kuwakane ishyaka ZANU-PF ryatangaje ko ryatsinze amatora hatarabaho kubarura amajwi.
Ibi byatumye umukandida uhanganye na Perezida Robert Mugabe, Morgan Tsvangirai avuga ko atazemera ibyavuye mu matora ashinja ZANU-PF uburiganya bukomeye.
Tsvangirai akaba avuga ko aya matora ari “Ikinyoma kinyuranyije no gushaka kw’abaturage.”
Perezida Mugabe Robert uhabwa amahirwe yo kuguma ku butegetsi, yavutse tariki ya 21Gashyantare 1924.
Mugabe yabaye inyeshyamba mbere yo gutorerwa kuba Minisitiri w’intebe mu 1980, umwanya yavuyeho mu 1987 ubwo yabaga Perezida wa Zimbabwe, na n’ubu akiyobora.
Uyu ugabo uretse kuba bivugwa ko ategekesha igitugu, ni icyitegererezo mu bayobozi b’Afurika barambye ku butegetsi kandi bashaje cyane.
Source: Le Monde
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW