Digiqole ad

Ban Ki Moon yatorewe indi manda

Tariki ya 6/06 uyu mwaka nibwo umunyabanga mukuru wa loni (UN) yatangaje ko ashaka kongera gutorerwa uyu mwanya.

Ban Ki Moon yongeye gutorwa

Kuri uyu wa kabiri nibwo Ban Ki Moon yongeye gutorerwa n’abagize inama nkuru ya Loni ndetse n’iyumutekano (Bari babimusabye tariki 17/06) mandate ya kabiri mu buryo bworoheje bw’amajwi (by voice vote) kuko ntawe bari bahanganye.

Mandat ye nshya izatangirana na Mutarama 2012, Ban Ki Moon yagaragaje ibyo yagezeho kuri mandate ye mu rwego mpuzamahanga, birimo kugabanya ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, gutabara abagize ibyago muri Haiti, Mynmar, Pakistan ndetse no kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’intambara mu bihugu bitandukanye by’isi.

Uyu munya Korea y’amajyepfo avuga ko mu myaka yatorewe agiye gushyira imbaraga nyinshi muri ntego z’ikinyagihumbi loni yihaye kugeraho mw’iterambere (Millennium Development Goals) ndetse no kugabanya ibitwaro bya kirimbuzi mu bihugu bibitunze.

Umuseke.com

 

1 Comment

  • ntawe utayobora UN niyo washyiraho impumyi yayiyobora, nugukurikiza amategeko y,Amerika, naba genzi babo b’ iburayi hari ikindi, ubundi ukarya inoti wicaye. kariya gsaza urambwira ko gakora iki? Koffi anan yakoraga iki? hein!UN nta nibaho , nibisambo byibereye aho birya ibyo bitaruhiye

Comments are closed.

en_USEnglish