RDC-Rwanda bahagurukiye guca ihohoterwa ku bagore n’abana
KIGALI- Inzego z’umutekano zo mukarere ka afrika zirahamagarirwa kurushaho gufata iya mbere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana n’abagore.
Ibi nibishyirwa mu gikorwa bizafasha mu gukurikirana abakorera ibyaha nk’ibi mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi.
Ubwo hatangizwaga inama mpuzamahanga y’iminsi 4 yo gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore iri kubera mu Rwanda nibwo bagarutse kuri izi gahunda.
Ingabire Marie Imacculle Umuhuzabikorwa w’urugaga rurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ariryo ryose, avugako harimo gukorwa amategeko asa mu karere akazafasha mu gukemura ibibazo by’ihohoterwa rikigaragara hirya no hino mu karere
Akaba avugako iyi nama ije gukemura ikibazo gikomeye ki afata ku Rwanda gusa,ahubwo cyo mu rwego rw’akarere.d
‘‘Turiho turagerageza gukora ikintu gisa n’amategeko amwe n’imyumvire imeze kimwe’’
Marie Bibiane Omoyi Sheka umuyobozi w’urwego mpanabyaha i Kinshasa we avuga ko mu kurwanya ihohoterwa mu gihugu cye bikiri hasi kuko inzego z’ubuyobozi zibigendamo gake.
Aragira ati ‘‘ iwacu muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo bigenda gahoro kubera ko dukora mu buryo budasobanutse,nta guhuriza hamwe ibikorwa bihari ! ’’
Akomeza avugako byari bikwiye ko abayobozi babo bo hejuru, bakwiye kubihagurukira bagakora nkibyo babona mu Rwanda.Sheka ati ‘‘ nibyo twifuza.’’
Sheka akomeza avuga ko mu gihe nta ruhare rufatika rw’izo nzego ngo bizabafata igihe kirekire mu gukumira ihohoterwa kandi nyamara ejo hazaza ku bana ngo hazaba hangirika.
Mu butumwa bwe Ministre w’ubutabera bwana Tharcisse karugarama afungura iyi nama yavuzeko mu gihe umugore akorewe ihohoterwa bigira ingaruka ku gihugu naho mu gihe umwana akorewe ihohoterwa haba hangizwa ejo hazaza h’igihugu muri rusange.
Claire U
Umuseke.com
1 Comment
muri RDC ho ni agahoma munwa,iyo bigeze aho fdlr yigaruriye byo ntawarubara,guhohotera abagore byabaye kawayida ku mugani wabo!
Comments are closed.