Ubushinwa- Umwuzure wahitanye 105, abagera ku 115 baburirwa irengero
Kuri uyu wa mbere mu ntara enye imyuzure yibasiye igice cy’Amajyaruguru y’Iburasirazuba bw’igihugu cy’Ubushinwa, yahitanye abantu 105 naho 115 baburirwa irengero nk’uko byatangajwe n’abayobozi mu Bushinwa. Iyi mibare ishobora guhinduka.
Intara ya Liaoning na Guangdong ni zo zibasiwe bikabije n’uyu mwuzure, ababarirwa muri 54 ku isaha ya saa tatu za mugigtondo bari bamaze guhitanwa na wo.
Imvura ziri guteza umwuzure zatangiye kugwa bikomeye mu gace k’amajyaruguru y’igihugu cy’Ubushinwa mu minsi mike ishize.
Ku wa gatatu w’icyumweru dusoje ahitwa Jilin na Heilongjiang abantu 15 bahitanywe n’umwuzure.
Iyi myuzure imaze guteza igihombo cy’ubutaka mu Bushinwa bungana na ha 256 000, ikindi agace gakomeje kwibasirwa n’umwuzure ni agace gakorerwamo cyane imirimo ijyanye ubuhinzi.
Imyuzure mu Bushinwa imaze kwangiza ibikorwa bifite agaciro ka miliyali 17 z’ama yuans, z’amadolari ($ 2 500 000 000) nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Xinua.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
Guangdong ntabwo ari mu majyaruguru ni mu majyepfo.
Intara z’amajyaruguru umwuzure wabaye ni: Heilongjiang, Liaoning and Jilin
http://news.malaysia.msn.com/regional/floods-in-northeast-china-kill-25-xinhua-2
Naho izo mu majyepfo ni:Hunan, Guangxi na guangdong
http://www.nst.com.my/latest/more-than-200-dead-or-missing-in-china-floods-1.340802
Uwavuze ko Guangdond ari mu majyaruguru yabikuye he?
Ubwose yari aziko ariwe wenyine wageze mu Bushinwa kuburyo yifatira abanyarwanda bose?
Ibi byose byarahanuwe ko mu minsi by’imperuka haza ibiza hamwe na hamwe ubwo rero ikizajya kiba kitari gisanzwe mujye mucukumbura murebe icyo ibyanditswe byera byabivuzeho, kuko tuzi neza ko ubuhanuzi ari isaha y’umukristo, ibi byose bitwereke aho tugeze mu isaha ya gihanuzi, gusa abo byabayeho Imana ibabe hafi.
Comments are closed.