Kamunuza ya Makerere yatanze igihe ntarengwa ku barimu bayo
Guverinoma ya Uganda yahaye ibyumweru bibiri abarimu ba Makerere, bakaba bagarutse ku kazi cyangwa bagasimbuzwa. Ibyo kongezwa 100% by’imishahara bari basabye babyibagirwe.
Nk’uko byatangajwe na minisitiri w’uburezi mu gihugu cya Uganda, Mme Jessica Alupo, ubwo yaganiraga n’akanama k’abadepite ku munsi w’ejo.
Ubwo yaganiraga n’abadepite bo mu kanama gashinzwe uburezi muri Uganda, Mme Alupo yasabye abarimu ba Kaminuza ya Makerere kugaruka mu kazi mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Yagize ati “Guverinoma irasaba abarebwa n’iki kibazo gutera iyindi ntambwe, abarimu bagasubira mu kazi mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.”
Minisitiri Alupo yongeyeho ati “Minisitiri afite ubushobozi bwo gufata ibyemezo mu nzira zose zakemura ikibazo, byaba ngombwa hagafatwa n’ingamba zikomeye ku barimu batazagaruka mu kazi.”
Nk’uko minisitiri w’uburezi muri Uganda akomeza abivuga, ng guverinoma iri kwigira hamwe n’akanama kayobora Kaminuza ya Makerere, bareba uburyo abarimu bagaruka ku kazi, bakareba n’uburyo bazaziba icyuho ku batazagaruka.
Abarimu ba Makerere bose hamwe bagera ku 1400.
Guverinoma ya Uganda ikaba yarandikiye akanama kayobora Makerere ivuga ko imishahara abarimu bashaka idashobora gutangwa.
Urwandiko rugira ruti “Twe nka Guverinoma dushyigikiye icyemezo cyafashwe na Kaminuza, kandi dufite inyungu mu guharanira icyateza imbere abarimu ariko ibyo basaba nta bwo bishoboka mu gihe cya vuba.”
Makerere yafunze imiryango kuri uyu wa gatatu aho umwaka wari ugiye gutangizwa bavuga ko batabona amafaranga bongeza abarimu, cyane ko basabaga kongezwa 100% by’umushahara.
Ubwo yavugiraga kuri Radio imwe yo muri Uganda, Perezida Museveni w’icyo gihugu yasabye abarimu gusubira mu kazi.
Yagize ati “Nibatagaruka mu kazi, bajye kuragira ihene!”
Birori Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
nge mbona govrrnment ikwiye gushishoza neza kuko umwarimu utishimye simwiza basi bakongezwa 60% naho his excellence nawe sibyiza kubabwira kuragira ihene kuko sikokazi konyine kandi utakwishe ara gukerereza.
Ariko sse abarimu bamakerere buri mwaka baba bashaka kubongeza!!!!!!!!!!. this is suprising ,aho si bisambo??????, nyamara wasanga politics yarivanze mumiyoborere ya kaminuza ,
Comments are closed.