Digiqole ad

Amakipe 19 azahagararira u Rwanda mu mikino ya FEASSSA

Tariki ya 1 Nzeri 2013, Mu mujyi wa Lira wo mu Majyaruguru y’igihugu cya Uganda, hazatangira amarushanwa yo ku rwego rw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba azahuza amakipe y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bari mu ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri yisumbuye “FEASSSA”.

Abanyarwanda ubwo bari mu Burundi mu mikino y'umwaka ushize
Abanyarwanda ubwo bari mu Burundi mu mikino y’umwaka ushize

Amakipe 19 agizwe n’amakipe icyenda y’abakobwa n’icumi y’abahungu azitabira aya marushanywa, azahaguruka mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Uganda hazabera iyi mikino tariki ya 22 Kanama 2013.

Amakipe azaturuka mu Rwanda azaba agiye guhatana mu mikino irimo Volleyball, Football, Basketball, Handball, Athletics, Netball (abakobwa), Rugby (abahungu), ping pong na  Tennis(byombi byinjijwe muri aya marushanwa uyu mwaka).

Paterne Rwigema, ushinzwe Siporo n’Umuco mu mashuri avuga ko Amakipe y’u Rwanda yose uko ari 19 yagize umwanya uhagije wo kwitegura.

Agira ati “Muri ibi biruhuko bishize abakinnyi bose bagumye ku ishuri muri (camp d’entrainement). Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, twabashakiye abatoza b’inzobere mu gihugu, hanyuma tunabateganyiriza imikino hamwe n’amakipe akomeye azwi.”

Amakipe y’u Rwanda azitabira iyi mikino bu bahungu ni APE Rugunga na  ESI Gisenyi (Football), Saint Joseph Kabgayi na Lycee de Nyanza (Volleyball), Lycee de Kigali na Collede Amis des Enfants (Basketball), ES kigoma na Saint Aloys Rwamagana (handball), ET Mukingi (Rugby).

Naho mu bakobwa ni G.S. Gahini (Netball), Solidarity academy na APAER Kabuga (Football), ET Mukingi na  APAPEKI Cyuru (Handball), GS indangaburezi na Saint Joseph Kabgayi (volleyball), APE Rugunga (Basketball) n’amakipe abiri ya Athletisme buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi 20 (abakobwa n’abahungu).

Bimwe mu bikombe bihembwa abatsinze
Bimwe mu bikombe bihembwa abatsinze

Aya marushanwa azarangira tariki 1 Nzeli 2013, mu Mujyi wa Lira mu bilometero 900 uvuye i Kigali.

Imikino nk’iyi iheruka yabereye mu gihugu cy’u Burundi, aho amakipe y’u Rwanda atitwaye neza ugereranije n’ibyo Abanyarwanda bari babatezeho.

Minispoc.gov.rw
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ayo ma eqipe agiye kuduhagararira tuyari inyuma pe!!!!

  • ikipe y’abakobwa izasohokera urwanda muri handball ntabwo ari E.T Mukingi ahubwo ni E.S Mukingi kdi ninayo yatwaye igikombe cya inter-scolaire. ibi bigo biraturanye kdi byenda no kwitiranwa kdi byose bizanasohokera igihugu kuko E.T mukingi izasohoka mui Rugby. byose bibarizwa mu byimana. thx!

Comments are closed.

en_USEnglish