Senegal: Minisitiri Youssou N’dour yaririmbiye imbaga
Nyuma y’umwaka Youssou N’dour abaye Minisitiri w’ubukerarugendo n’imyidagaduro muri guverinoma ya Senegal, kuwa gatanu tariki ya 21 Kamena 2013 ubwo hizihizwaga umunsi mpuza mahanga wa muzika, yongeye gutaramira abakunzi be.
Youssou N’dour yaririmbiye abakunzi be mu gitaramo cyabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu Dakar, kikaba cyari cyitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abaminisitiri bakorana na Youssou N’dour muri guverinoma iyobowe na Abdoul Mbaye.
Youssou N’dour, Minisitiri w’ubukerarugendo muri Senegal, akaba anazwi nk’umuhanzi wa mbere w’umunyafurika wamenyekanye cyane ku Isi mbere yo kugaragara aririmba mu ruhame yagize ati:’’kubwanjye kuba ndi minisitiri nta gitangaje ko nakomeza gukora umuziki, kuko umuziki ari ubuzima bwanjye.’’.
Mu magambo ye uyu muhanzi uzwi ku kabyiniriro ka “Youssu” yagize ati: “Nizera ko umunsi mukuru wa muzika ari uw’Isi yose, na Senegal irimo. Nk’umunyamuziki ubikunda kuva cyera, igihe cyose ndawizihiza.”
Yasoje avuga ati: “Nibyo koko ndakora igitaramo, ndaketereza ko abantu bamwe na bamwe bashobora kwibaza byinshi, ariko jye umuziki ni ubuzima bwanjye, ubwo rero mushobora kunyita You… cyangwa se Youssou N’Douru cyangwa mukanyita minisitiri, icyangombwa muri ibyo byose, n’uko bifite aho bihurira hagati yanjye n’abafana nk’uko biza kugaragara.”
Ubwo igitaramo cyari kirimbanije, Youssou N’douru yatangaje ko iyi ari intangiriro y’ibitaramo ateganya gukorera mu mpande zitandukanye z’Isi, mu rwego rwo kwamamaza isura y’igihugu cya Senegal.
Ibi bitaramo bizajyana kandi n’imurika ry’ibikoresho gakondo byo muri iki gihugu, bizamara icyumweru, bigaca mu bihugu nk’ Ubwongereza, Ubufaransa, n’Ububiligi, Iki gikorwa cyiswe “Destination Senegal”, kikaba giteganywa kizasorezwa mu mujyi wa Belci mu gihugu cy’ Ubufaransa ahagana tariki ya 12 Ukwakira 2013, aho Yousou N’Dour nabo abateganyiriza ikindi gitaramo gikomeye
Youssou N’dour, ubu akaba ari umunyapolitiki wabanje kumenyekana nk’umwanditsi ndetse n’umuririmbyi mpuzamahanga, akomoka mu gihugu cya Senegal. Yavutse mu 1959.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW
0 Comment
bravo mr le ministre, proud of such ministers
immediately after read this news I open youtube to show again SALIMATA, So why,
7 second and casamanca all the best song of Youssou n’ Dour
…and birima.
Bilima is the best kabisa …ndayibatuye
Comments are closed.