King James, Samputu na Makanyaga muri Hollande
Amakuru agera k’UM– USEKE ni uko abahanzi King James, Samputu na Makanyaga Abdul batumiwe mu gihugu cy’ubuholandi gususurutsa abanyarwanda batuyeyo.
Aba bahanzi batumiwe na Ambasade y’u Rwanda mu Ubuholandi ngo bafatanye n’abanyarwanda bahaba kwizihiza umunsi wo kwibohora.
Nubwo ba nyiri ubwite ntacyo barabitangazaho, amakuru atugeraho aremeza ko kuri uyu wa 24 Kamena aba bahanzi batanze ibisabwa muri Ambasade y’Ubuholandi kugirango basabirwe Visa yerekeza mu Ubuholandi.
Aba bahanzi ngo baba bazataramira abanyarwanda mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora wizihizwa buri tariki ya kane Nyakanga y’umwaka.
Hatagize igihinduka aba bahanzi bazahaguruka i Kigali kuwa 04 Nyakanga hazaba ari kuwa kane, maze bazataramire abanyarwanda n’abandi baho kuwa 06 Nyakanga 2013 nkuko amakuru atugeraho abyemeza.
Abanyamuziki bo mu Rwanda bakaba bakunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye ku migabane y’Isi ahari imiryango y’abanyarwanda ngo babataramire.
Ingendo nk’izi aba bahanzi bavuga ko zigira icyo zihindura mu buzima bwabo bwa muzika kuko usibye amikoro bashobora kuvanamo, banahungukira byinshi mu kumenya muzika n’icyo abakunzi bayo bashaka.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Wooooouw courage kd Uwiteka ajye abafasha ibyo mukora bibereho kumuhesha icyubahiro.
Comments are closed.