Mu guhanga udushya abagera ku munani bahawe miriyoni 30 buri wese
Leta y’u Rwanda ibicishije muri MINEDUC babitewemo inkunga na ONE UN hamwe UNECA batangije ikigega gishinzwe gutera inkunga abantu cyane cyane urubyiruko bafite ibitekerezo by’indashyikirwa mu guhanga udushya “RIEF” (Rwanda Innovation Endowment Fund).
Guhera mu Kwakira 2012 nibwo ibitangazamakuru byatangiye guhamagarira urubyiruko rushaka kwikorera cyangwa rusanzwe rwikorera kujyana imishinga yabo muri MINEDUC kugirango iterwe inkunga.
Ni muri urwo rwego ku wa gatanu ushize i Musanze mu ntara y’amajyarugura hashojwe amahugurwa ku bantu mirongo itanu bari baratoranyijwe ko bafite imishinga myiza mu guhanga udushya.
Nubwo abo bose bahuguwe ku gukora imishinga n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, abagera ku munani gusa nibo bari baratoranyijwe ko bafite imishinga y’indashyikirwa igomba guterwa inkunga.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kamena nibwo bahawe amafaranga y’icyiciro cya mbere kuko biteganyijwe ko bazayabaha mu byiciro bitatu.
Nubwo buri wese yari agenewe amafaranga miriyoni 30 y’u Rwanda, ayo mafaranga ashobora no kurenga cyangwa se akajya munsi bitewe n’ayo nyirumushinga yasabye cyangwa n’imiterere y’umushinga we.
MINEDUC kandi izakomeza gufasha gukurikirana uko iyo mishinga ishyirwa mu bikorwa n’iterambere ryayo.
Icyi gikorwa kizajya kiba buri mwaka, bityo buri munyarwanda wese wifuza kugira uruhare mu iterambere ry’ igihugu cyane cyane w’urubyiruko ufite umushinga urimo agashya yemererwa gutanga umushinga we aho usuzumwa mu ibanga kandi ukabikwa neza.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Aba banyamahirwe ni bande kugira ngo tuzabegere tubagishe inama? Ubundi se ubwo umushinga mwiza uba watsinze uba uteye ute? uba urusha iki iyindi mishinga? BRAVO KU BABONYE AKO KAYABO.
sha barababeshye pe.reta nikurikirane iriya mishinga imenye neza abayihishe inyuma.abo bayiga mwibanga bahera kuyabo bemeza igomba gutera inkunga bagashaka umwana bizeyeho ubuhanga nubushobozi bawitirira ubundi bakaba barariye ngo urubyiruko rwahanze imirimo.
uwariye niwe urya sha.abo bagabo nibo bagiye kwirira urwo rubyiruko ni mabonesho niyo mwijuru irabizi
Bravo kuri mwarimu Bakunzibake Pierre (from NUR, FAS)
Comments are closed.