CECAFA: Rayon Sports yakoze ibyo yasabwaga
Mu mukino Rayon Sports yasabwaga gitsinda byanze bikunze, yawutsinze ahubwo yihanukiriye kuko yatsinze ibitego 4 kuri 1 cya Ports yo muri Djibouti yari imaze iminsi igaragaza ko atari iyo bazi ya kera. Nyuma yo kubona amatike ya 1/4 muri iri rushanwa rya CECAFA Kagame Cup amakipe ya APR na Rayon Sports zikaba zizakina n’amakipe yo muri Uganda.
Umukino watangiye ikipe ya Ports isatira cyane, byagaragaraga ko Rayon sport itaribona neza mu kibuga, biza gutuma Ports ibona igitego hakiri kare.
Byatumye Royon Sports ikanguka itangira nayo guhererekanya no gusatira, iza kubona igitego mu minota yanyuma y’igice cyambere gitsinzwe na Hamiss Cedric.
Ku munota wa 46 Rayon yari ibonye igitego cya kabiri baracyanga, bajya kuruhuka ikipe zombi zinganya 1-1.
Ports yatangiye igice cya kabiri idafite captain wayo, kuko yaje kubona ikarita itukura ku munota wanyuma w’igice cya mbere.
Bavuye mu kiruhuko, ikipe ya Rayon sport yatangiranye imbaraga nyinshi ishaka igitego, biza kiyihira kuko Hamiss Cedric yahise ayitsindira ibindi bitego bibiri byihuse biba bibaye 3-1.
Ports bakinaga ari 10 bashyizemo imbaraga bagerageza kwishyura, ariko ari 10 ntibyabakundira ndetse ahubwo Rayon ibona igitego cya 4 cyatsinzwe na Mwiseneza Djamar, umukino urangira gutyo Rayon itsinze 4 kuri 1 cya Ports.
Uyu mukino watumye Rayon sports irangiza ari iya kabiri mu itsinda, ikazahura na URA yo muri Uganda muri ¼ naho APR nayo yabaye iya kabiri mu rindi tsinda, ikazahura na Express yo muri Uganda muri ¼ cy’irangiza yombi izaba kuwa gatatu tariki 26 Kamena.
UM– USEKE.RW
0 Comment
big up!kuri gikundiro yabirangije da!gusa icyo nabonye y,uko Imana ariyo
iri kubikora kuko ukurikije ukuntu ports yari imaze iminsi yihagararaho ntawakekaga ko yarya biriya bitego Cedric niwe rutahizamu abandi barabeshyaga ngirango yahise afata umwanya wa1mubitego byinze oyeee rayon uradushimisha
Eeee congs kuba Rayon sport
Gusa abo basore ntibirare kuko aho bageze niho hagaragaza umuhanga so bashyiremo imbaraga turikumwe.
gutsinda kwa rayon byari bikwiye,gusa tuyifurije kuzagera final
mbere nambere mbanje gushimiri mana kuko yumvise amasengesho ya ba reyon komeza ugendane natwe nyiribambe nyirimpuhwe wowe soko ya ba reyon tuvomaho itsinzi ntutuzahwema kugukunda kuko ariwowe mubyeyi wacu twe aba reyon I LOVE MY GOD I LOVE RAYON I MISS YOU SO SOso MUNCH ABDALA
gutsinda kwa reyon sport ni insinzi yar ikenewe ku ikipe na bafana ni komeze dushaka igikombe tura kinyotewe na muzehe wacu azagarurira ikizere sport yu rwnda
GUSA KUBERA IMANA RAYON Sport F.C izahura na APR F.C KURI FINAL.
Rayon oyeeeee!!!! ahasigaye mutegure umukino wo kuwa 3 mushizemo ingufu kuko amakipe yo muri uganda namakeba,ariko nizeyeko ko tuzatsinda,cyane mwite kuridefanse kuko irahuzagurika tubarinyuma
ndetse na APR.
igikenewe nugushyiramo ingufu nkizo mwakinishije mukina na port.iriya kipe ya URA irakomeye.courrage basore