Digiqole ad

Bombori bombori mu kigo cy'amashuri cya APACOPE

Ubwumvikane buke hagati y’aba nyir’ishuri ryisumbuye rya APACOPE ndetse n’Abalimu bukomeje kugira ingaruka ku banyeshuri biga kuri iki kigo, by’umwihariko kuri iki cyumweru iki kibazo cyari cyahagurukije ababyeyi barerera kuri iri ishuli riherereye ku Muhima muri Nyarugenge kugira ngo baze baganire n’abayobozi n’abarimu gikemuke ariko nabo bahageze basanga ikigo kirafunze na telefone z’abayobozi b’ikigo zifunze.

Ababyeyi bumiwe bangiwe nkwinjira mu kigo abana babo bigamo
Ababyeyi bumiwe bangiwe nkwinjira mu kigo abana babo bigamo

Intandaro y’ibi bibazo ni iyirukanwa ry’abarimu babiri ngo baba barazize ko babajije ibirebana  n’ubusumbane mu mishahara, nyuma yaho birukaniwe bagenzi babo basabye ba nyiri ishuri ko bababwira impamvu nyazo z’iryo yirukanwa, zibuze abandi barimu nabo biyemeza kuba bahagaritse amasomo.

Kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena, nibwo ababyeyi baje bazi ko bitabiriye inama n’ubuyobozi bw’ishuri, kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti ariko ubuyobozi bw’ikigo bubaheza hanze y’amarembo.

Perezida wa komite y’ababyeyi barerera kuri iki kigo yagize ati “Ibi byo kudukingiranase ntimubibonye? Ntabwo tuje gukontrolla amafaranga y’ikigo, ntituje kureba uko inyubako zubatse, tuje kubaza impamvu abana bacu birirwa hanze, hanyuma akadukingirana, akaduheza hanze, ubuse mwe ntacyo bibabwiye munishyura amafaranga yanyu.”

Ikibazo kinini ariko ngo gifitwe n’abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatandatu usoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’icungamutungo (Accountability), kuko ngo umwe mu barimu birukanwe yabigishaga amasomo ane kandi yose bakora mu kizami cya Leta.

Ku ruhande rw’abanyeshuri, umwe waganiriye na Orinfor dukesha iyi nkuru yagize ati “Iminsi tutize ni nk’ibyumweru bibiri hari igihe tubona umwarimu umwe gusa mu masaha atandatu cyangwa se babiri, iyo uje mu kigo kandi harimo umwuka mubi ntabwo wumva utunganye, urabizi ko umuntu yiga neza ari uko afite amahoro, niba ubona hari umwuka mubi rero nta myigire.”

Mu gihe aba babyeyi bari bahagaze inyuma y’amarembo y’ikigo, umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza Kalisa Pierre yaje kuhabasanga,  avuga ko ikibazo cya “APACOPE” atari ubwa mbere Akarere ka Nyarugenge gahura nacyo.

Kalisa yagize ati “Representant legal yaje gufata icyemezo cyo guhagarika abarimu babiri kandi mu myanzuro yari yasohotse yaravugaga ko nta mwarimu n’umwe ugomba kuzira amakuru yari yayahaye komite yari yaje hano gukemura ikibazo, ikibazo kindi ntitwanabashije kuvugana na representant legal witwa Gashumba kuko telefone ye yayifunze.”

Gusa ababyeyi ntibatahiye aho kuko babashije kumvisha abarimu batirukanwe ko babafasha bakajya mu ishuri bakigisha mu gihe ikibazo kigishakwa umuti.

APACOPE ifite igice cy’amashuri abanza n’igice cy’amashuri yisumbuye higa abana basaga 300 ari naho hari ikibazo.

Orinfor.gov.rw

0 Comment

  • Ubuyobozi bwakarere bufatanye n’ababyeyi barera mur’icyokigo kuko abana nibo babirenganiramo cyane!

  • abarimu batirikamwe nibage mumashuri bigishe abana muhihe ikibazo kitarabonerwa umuti,kuko baradindiza abana bari bageze mubihe byo buba bakitegura ibizami

  • ibihe bigeze iwandabaga mu rwatubyaye muzaba mubwira iki zakurukira ibi ngaho abantu bararyana ntacyo bapfa mwe mubona aribibi abazi kureba no kwitegereza mukanashiahoza nimubwire ibyaduteye!!!!!!!!!!!!!!!!

    • ibi ntago bikwiye gutera abantu ubwoba kuko ikigaragara ni ukutumvikana gutoya kwabayeho kandi bikagaragara ko byose byatewe n’inda nini yagaragaye kuri bamwe muri aba, ariko rero mbona icyari gikwiye kwishimirwa ari uko DUfite ubuyobozi bwiza buzahita bugira icyo bukora kubirebana n’iki kigo

  • Ngabo bamwe muba privés ni uko bakora!Iyo urevuye gato baragusohora da!nibaza niba amategeko agenga abakozi ba Leta,atareba abanyemali!!!???

  • ibibazo nkibi mineduc ikwiye kugira ibyemezo ibifataho kuko bidindiza imyigire y’abana barererwa muri iki kigo.

  • Ubwose nka ministere y’uburezi ibivugaho iki? Mbese baricecekeye noooooo!!! Dr Harebamungu nakore intervention directe naho ubundi abana baraharenganira. Nukuri muma prives wagirango si murwanda rufite imiyoborere myiza!! Umuntu afata ikigo nubwo kiba aricye akica agakiza mbese ntamategeko abagenga. Sinzi niba ministeri yabakozi ba leta n’umurimo ibyo iba ibizi. Nukuri hari amashuli prives ndetse na za societes zigenga aho umukozi aba atemerewe kubaza kukintu kitwa kuzamurwa kumushahara kandi aba amaze imyaka irenga 5 abakorera. MINEDUC nihagurukire icyo kibazo cya APACOPE kuko kirenze ubushobozi bw’akarere ka nyarugenge.
    Murakoze

  • Nta murozi wabuze gikarabya ubwo ahari aho hari ababyeyi n’ejo bundi 2014 bazajyana yo abana babo
    Prives mwazihariye abapadiri ko ari bo bazibashije abadashoboye mukayoboka 12YBE

  • kuba abarimu barirukanywe ni amakosa rwose yubuyozi twese turabyemera.ariko abo barimu nabo nibareke gukabya. nta mwarimu wa primaire uhembwa 160.000 rwose njye ndabizi. nibareclame ariko badashyiramo ibikabyo

Comments are closed.

en_USEnglish