Mandela ubu ararembye
Ubuzima bwa Nelson Mandela bukomeje guhangayikisha Afrika y’Epfo ndetse n’abakunzi b’amahoro ku Isi. kuri iki cyumweru Leta y’iki gihugu yatangaje ko abaganga bari kugerageza ibishoboka ngo amere neza, ariko ngo ubu yaba arembye.
Kuri iki cyumweru nimugoroba, ibiro bya Perezida Zuma byatangaje ko uyu muyobozi yasuye Mandela ngo arebe uko ameze nkuko bitangazwa na SABC.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo bivuga ko abaganga bari kuvura Mandela babwiye Perezida ko Mandela amerewe nabi cyane guhera mu masaha 24 ashize.
Ku myaka 94 uyu mukambwe akaba amaze ibyumweru bibiri birenga yitaweho bidasanzwe mu bitaro i Pretoria aho ari kuvurwa indwara yagize mu bihaha.
Kuri iki cyumweru amakuru atangazwa na Sky News ni uko Zuma yajyanye na Perezida w’ishyaka rya ANC Cyril Ramaphosa gusura Mandela kwa muganga kuri iki cyumweru.
Zuma we yatangaje ko yasanze abaganga bari gukora ibishoboka byose ngo uyu musaza yongere amere neza. Ati “ Ari mu biganza byiza.”
Mandela tariki ya 18 Nyakanga ubuzima nibumukundira azuzuza imyaka 95, muriyo 27 yayimaze ari imfungwa ya politiki ku kirwa cya Robben naho itandatu ayimara ari Perezida wa mbere wirabura Afrika y’epfo.
Ni umukambwe wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel kubera gusaba abirabura kubana neza n’abazungu muri Afrika y’Epfo batihoreye ibibi babakoreye mu gihe cya Apartheid.
JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Imana imworohereze akire pe…turagusengera.
Uyu musaza nintwari pee,ibyoyakoze jye ndabishima igihecye yagize akamaro.,niba Imana ihisemo kumucyura nabyo nibyiza kumyakaye,ntakudi abasigaye tumurebereho.
KO MBONA YARI AGASORE SE UBU NANGE NZASAZA BAHU?
Gusaza neza ntako bisa, ni umugisha w’Imana.
Uwiteka niba wahisemo kwisubiza Nyakubahwa Mandela,umweze azabarirwe mu Ntore iruhande rwawe.AMENA
ubutwari bwa mandera ntitwabura kuvugako ari ndashyikirwa kuko abanyafurika yabakijije agasuzuguro
Mandela,wakoze ibikwiye mu gihe gikwiye kandi ntabwo uzahoraho nk’Imana ningombwa ko ubuzima bwawe buzagira iherezo kandi ryiza. Abandi tugomba guharanira kugira iherezo ryiza nka Mandela. Tuzahora twibuka ubutwali bwawe, kuko hariho abagize ubutwali ariko bakarangiza nabi!!!
Gusaza neza ntako bisa cyane cyane intwali nka MANDELA,ARIKO UBUNDI KUGIRA NEZA BITUNANIZA IKI? IYO UGIYE ABANTU BUMVA WAGARUKA KANDI BARANABABARA REKA TUBIHARANIRE TWESE ABAFITE IGIHE TWE KUGIPFUSHA UBUSA DUKORE IGIKWIYE TUZIBUKWE MU ISI NO MU IJURU
Gusa kumyaka ye 94 amaze ku isi nyagasani yamugiriye neza. NYAGASANI FASHA UMUKAMBWE WA AFURIKA(AFRIC) YUZUZE 95. AMEN
Comments are closed.