Ruhango: Abana baracyahohoterwa ku buryo butandukanye
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Froncois Xavier aravuga ko ihohoterwa rikorerwa abana rikigaragara no mu karere ka Ruhango ahakiri ababyeyi bataramenya uburenganzira bw’umwana.
Yabivuze ubwo umushinga compassion Internationale wizihizaga umunsimpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika mu karerekaRuhango.
Munsanganyamatsiko y’uyumwaka aho igira itiʺduteze imbere imibereho myiza twamagana imirimo mibi ikoreshwa abana”, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yatangarije UM– USEKE ko ikibazo cy’imirimo ikomeye cyane ku bana ikigaragara hamwe na hamwe mu karere ka Ruhango, kuko hari ibyo bakira ku buyobozi bizanywe n’abatinyutse kubitangaza cyangwa n’abana bahohotewe muri ubwo buryo.
Bimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu karerekaRuhangobyumwihariko, ni ababyeyi babuza abana kujya mu mashuri no gutotezwa mu miryango babamo.
Mbabazi akaba asaba abantu bose n’inzego zinyuranye guhagurukira kurwanya icyo kibazo, kandi akanasaba abayobozi kwegera ababyeyi kugirango babakangurire kumenya uburenganzira bw’abana n’imirimo ikwiranyenabo.
Nzeyimana Jean umuhuzabikorwa w’umushinga Compassion Internationale, avuga ko uruhare rwabo mu kwirinda ibyo bibazo, ngo bafatanya nakomite zibazashyizweho muri compassion hamwe n’itorero bagakurikirana imirimo mibi ikoreshwa abana n’ibindi bibazo by’ihohoterwa ribakorerwa.
Icyo gihe ngo aho byagaragaye bihutira kubigeza ku babishinzwe bakareba icyo bamarira abo bana bitewe n’ikibazo bamusanganye.
Habineza Sangwa Olivier umwe mu bana b’abanyeshuri baganiriye n’UM– USEKE, avuga ko rimwe na rimwe akoreshwa imirimo imusumbije ubushobozi n’ababyeyi be, batitaye ko avuye ku ishuri.
Imwe muri iyo mirimo ni nko kwikorezwa ijerekani cyangwa kwahirira inka akanazikorera agasanga bidahura n’iyonsanganyamatsiko kuko iyo arangije iyo mirimo aba atakibashije gusubira mu masomo ye.
Mugenzi we Ngabo Aimable avuga ko hari nubwo babahingisha icyate cy’umurima kugirango babashe kujya kwiga cyangwa guhabwa ibyo bakeneye.
Mu gutegura igikorwa cyo kwizihiza uwo munsi, Nzeyimana Jean yavuze ko ikiba kigamijwe ari ugukora ubuvugizi ngo umwana atagira icyamubangamira mu myigire ye.
Ruzigura Samuel umuyobozi w’ihuriro ry’amatorero ya gikirisito afite imishinga iterwa inkunga na Compassion, yasobanuriye UM– USEKE ko kugeza ubu abana bafashwa na compassion binyuze mu mushinga wayo Peace Cluster bamaze kuba benshi kandi ibyo bigakorwa mu rwego rw’ubuzima, uburezi, ubukungu n’imibanire n’abandi.
Mu mwaka wa 2012-2013 hatanzwe inkunga ku bana ingana na miliyoni mirongo ine zisaga. Naho mu mwaka wa 2013-2014 bakaba bateganya gufashisha abana barihirirwa n’uyu mushinga miliyoni maganatatu zisaga z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu karere ka Ruhango compasiyo ikaba afasha abana barenga ibihumbi bibiri.
MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW