“Mandela ntazapfa vuba” – Thabo Mbeki
Uwahoze ari Perezida wa Afrika y’Epfo Thabo Mbeki yatangaje ko umukambwe Nelson Mandela umaze ibyumweru bibiri mu bitaro ameze neza ndetse “atari uwo gupfa ejo.”
Mbeki ati “ Ndibaza ko ntawukwiye kugira igitekerezo kitari cyo ko Nelson Mandela agiye gupfa vuba aha. Ntabwo agiye gupfa.”
Ibi ni ibyo Mbeki yatangaje mu kiganiro cya politiki kuri Radio Power FM kuri uyu wa 20 Kamena 2013 nkuko bitangazwa na Jeuneafrique.
Mbeki yavuze ko abanyafrika y’epfo bakwiye kugira ikizere. Ati “aracyari kumwe natwe kandi tuzagumana.
Nakomeje kuvugana kenshi n’abo mu muryango we ndetse n’abaganga, dukwiye gukomeza kwizera ibyatangajwe n’abayobozi ko ubuzima bwe buri kugenda bumera neza.”
Thabo Mbeki yabaye vice president wa Mandela ubwo yabaga perezida wa mbere w’umwirabura wa Afrika y’Epfo, Mbeki uyu ni nawe wamusimbuye mu 1999.
Nelson Madiba Mandela ku myaka 94 arwaye indwara z’ubuhumekero akaba ari mu bitaro i Pretoria kuva kuwa 8 Kamena.
Nubwo ubuzima bwe bugenda bumera neza ariko aracyarembye nkuko byatangajwe na Perezida Jacob Zuma.
Mandela ni inking y’umubano hagati y’abazungu n’abirabura batuye Afrika y’Epfo kuko igihe yagiye ku butegetsi yabasabye kubana.
Hari icyoba ko natabaruka ibintu bishobora kutagenda neza hagati y’abatuye iki gihugu.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ndamukunda cyane rwose ni intwari ya Africa Imana imurinde
Ah bon
Sinzi niba muri Africa tuzigera tubona undi Mandela. Yaba umusirikari ya umusivili bose ntibemera kurekura ubutegetsi iyo babugezeho hatitabajwe ingufu. Ibyiza yakoze kandi nibyo bizatuma isi yose imwibuka uko amasekuruza agenda asimburana bazarata ko yabaye intwari, aho yabanishije abatarashoboraga imyaka myinshi.
good news from Mbenki
tuzahora tumwibuka ni intwari
Nukuri ibyo+uyu munyamakuru avuze bifite ishingiro kuko uko uhuye numwirabura waha akubwira ko Mandela napfa abanyamahanga dufite ibibaze bazatwica ndetse hari uduce twinshi muri town ship bari babitangiye gusa Imana izatuba hafi
niba agiye azatuvuganire iyo azaba agiye kandi imana imwakire mubayo kuko yabonye n’umwanya wo kumenya ko imana ibaho tumwifurije urugendo ruhire kwa rurema amena.
Comments are closed.