Digiqole ad

King James, Knowless na Jay Polly ku rutonde rw’abazita amazina ingagi

Harabura amasaha macye ngo Kwita Izina ku nshuro ya 9 bibe, ni kuri uyu wa 22 Kamena 2013. Ku rutonde rwatanzwe na RDB rw’abantu bazita amazi abana 12 b’ingagi harimo abahanzi nyarwanda King James, Knowless, Jay Polly ndetse na Rafiki.

King James na Knowless/photo file P Muzogeye
King James na Knowless/photo file P Muzogeye

Usibye aba bahanzi bo mu Rwanda, abahanzi Ali Kiba wo muri Tanzania ndetse na Kevin Little uvuka mu birwa bya Grenadines akanagira ubwenegihugu bwa Jamaica nabo bazaha amazina abana b’ingagi ku munsi w’ejo.

Mu bandi, harimo umuhanzi w’umurundi Jean Pierre Nimbona uzwi cyane nka Kidumu.

H.E. Kazuya Ogawa ambasaderi wa Japan mu Rwanda.

Ramsey Tokunbo Nouah Jr umukinnyi w’amafilimu wo muri Nigeria.

Rifai Taleb umunyamabanga mukuru wa  ‘World Tourism Organization’.

Isaiah Washington IV umunyamerika w’umwirabura ukina za filimu.

Ms. Lieke van Lexmond umuholandikazi uzwi cyane mu kumurika imyambaro, ukina filimu ndetse akaba n’umu “TV Presenter”.

Mr. Mark van Eeuwin nawe ni umukinnyi wa filimu w’umuholandi.

Cyprian Chitundu Umuyobozi mukuru wa ZESCO Limited kompanyi yo muri Zambia izwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Dr. Paula Kahumu umuyobozi wa Kenya Land Conservation Trust.

Paul Dalgleish umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya Marriott  Hotels International muri aka karere ka Africa.

Jeffrey David Sachs umunyamerika w’inzobere mu bukungu akaba kandi umuyobozi wa Earth Institute muri Columbia University.

Elizabeth Nyirakaragure umunyarwandakazi umaze imyaka 25 yita ku ngagi, bizwi cyane ko akunda cyane izi nyamaswa akaba yaranize ibyo kwita ku nyamaswa muri Cameroun.

Nyiranyenzi Chantal, umugore wo mu ishyirahamwe “Twisungane” ryo mu murenge wa Gatare mu karere ka Nyamagabe.

Rafiki nawe azita izina umwana w'ingagi
Rafiki nawe azita izina umwana w’ingagi/photo P Muzogeye
Ramsey Nouah umukinnyi wa Filimu wo muri Nigeria
Ramsey Nouah umukinnyi wa Filimu wo muri Nigeria
Chantal Nyiranyenzi w'i Nyamagabe muri Gatare hafi ya Nyungwe
Chantal Nyiranyenzi w’i Nyamagabe muri Gatare hafi ya Nyungwe

 

Elizabeth Nyirakaragure
Elizabeth Nyirakaragure

 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Et alors? ariko yewe,

  • Usibye uyu mubyeyi Nyiranyenzi Chantal na Ramsey wo muri Nigeria naba namwe abandi bose kugirango ibyabo bisobanuke babanza kwifashisha urwayose.ntakundi byagenda umugabo mugufi yisunga umukingo.c’est dommage

Comments are closed.

en_USEnglish