Digiqole ad

Rayon Sports yo yatangiye inganya muri CECAFA Kagame Cup

Mu mukino wundi ikipe yo mu Rwanda yakinaga waberaga El Fasher muri Sudani kuri uyu wa kane, warangiye Rayon Sports inganyije na Electric FC ibitego 3 – 3 mu mukino wo mu itsinda B.

Rayon-Sports/ photo Umuseke
Rayon-Sports/ photo Umuseke

Ni umukino witabiriwe n’abantu benshi hagaragaye cyane kandi ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari baje gushyigikira Rayon Sports y’i Nyanza.

Igice cya mbere kihariwe cyane na Rayon Sports, cyarangiye ari ibitego 2 byayo kuri 1 cya Electric yo muri Tchad mu mukino wanyuraga kuri wwiTV ya Sudani.

Ibitego byatsinzwe na Sibomana Abouba ndetse na Papy Kamanzi wari ucomekewe umupira neza agasigarana na nyezamu maze ntazuyaze kunyeganyeza inshundura. Igice cya mbere kirangira gutyo.

Igice cya kabiri kigitangira, ku munota wa 50 kuko ikosa ryakozwe na Tuyizere Donatien bita Jyojyori, ndetse agahabwa umuhondo, ikipe ya Electric yabonye ‘coup franc maze iyibyazamo igitego ku mupira watewe umukinnyi wa Electric agakoza ku mutwe kiba kiranyoye, 2 – 2.

Ku makosa yaba myugariro ba Rayon Sports ikipe ya Electric yabonye igitego cya gatatu. iki gice cya kabiri nanone cyakinwe ahanini na Rayon Sports yashakaga cyane kwishyura ngo nibura inganye.

Abasore ba Rayon babonye uburyo bwo gutsinda ibitego ariko bikanga. Papy Kamanzi, Hamiss Cedric babonye uburyo bwiza bwo kwishyura no gutsinda ariko amahirwe aba macye.

Mbere gato y’uko umukino irangira, Hamiss Cedric yabonye igitego cya gatatu cyatumye nibura Rayon ibona inota rimwe mu itsinda B irimo n’amakipe ya Electric (Tchad), Ports (Djubouti), Express (Uganda).

Umukino uzakurikiraho Rayon Sports izakina na Express kuwa gatandatu tariki 22 Kamena 2013.

police
Kuri aka gafoto haragaragara umupolisi w’umunyarwanda uri mu butumwa muri Sudan wari waje kureba uyu mukino
abafana
Aba nabo ni abafana bafanaga Rayon Sports

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nukuri birashoboka ko itangiye ingana ikazarangiza igitwaye pe courage Gikundiro yacu

  • Amakipe yacu nakomerezaho tuyifurije intsinzi ndashimira ingabo z’igihugu ziri Darfur zaje gufana ikipe ihagarariye urwanda ejo noneho kumukino wacu muzabe muri benshi muheshe ishema ikipe yacu no gukomeza guhesha ishema igihugu cyacu n’ingabo zacu cyane ko APR ari ikipe y’ingabo z’igihugu cy’urwanda dukunda cyane

    • Yego byaba byiza…ariko se ninde wakubwiye ko kuba ingabo bivuga gufana APR!!!!! Burya ni ba Gikundiro gusa hahaaaaaaaaa.

  • Reka icindwe kabisa itahe mu rwanda

  • Gikundiro yacu tuyiri inyuma

  • Njyewe nkurikije umubare w’abakinyi batangije umukino ndabona RAYON SPORT izakizana.tuyifurije amahirwe.ooooohh!!!! RAYON SPORT F.C

  • Uyu mupolisi yitwa Assistant Commissionner GATETE

  • Ariko twagiye twemera ko nta mupira tuzi tukareka ku papira, ikipe niyo ifite igikombe cya champion ariko nihahandi mugihugu cy’impumyi ufite rimwe ayobora. ubwo nihaboneka ufite 2 bizagenda bite? nta mubira. amahirwe muyaveho ibyo bituma abaturarwanda bazaba injiji bazi ngo namahirwe babuze ni mukoreshe ubumenyi naho amahirwe muyareke. niba byananiranye nyine nibwo bubasha. ariko nakora nte ngo mureke kuvuga ko mwabuze amahirwe? mbese mwaba mupfa iki nayo mahirwe ngo leta izayibishyurire ko wenda njyewe ntayabona kuko yaba ahenze cyane. mubiveho twananiwe ntibihagije koko?
    ikindi kirenze icyo niki muba mubwira abanyarwanda ko babuze amahirwe wapi.
    amahirwe nabantu bitwa mahirwe murabagora peeeeeee

  • Amakuru agera kuri Ruhagoyacu ni uko abakinnyi ba APR FC na Rayon Sports ubu batunzwe n’ibiryo bahabwa n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani.

    Ibi ngo ni nyuma y’uko aba bakinnyi batashoboye ibiryo bahabwaga mu gihugu cya Sudani byari byiganjemo imigati n’ibidndi batishimiye.

    Ubu, ngo aba basirikare baragenda bakabatekera ubundi bakabagemurira ibiryo bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda cyane ko bataba kure y’aho baakinnyi bacumbitse.

    Ibi ahanini ngo biba byiganjemo inkoko, Umuceri, amakaloni, inyama, ndetse n’imbuto n’ama Juices nkuko bamwe mu bari aho babitangarije Ruhagoyacu.

    CECAFA Kagame Cup iri kubera muri Sudani ubu igeze ku munsi wayo wa kabiri mu matsinda aho APR FC yo mu Rwanda iraba ikina na Mereikh El Fasher yaho. Rayon Sports yanganyije umukino wayo wa mbere mu gihe APR FC yari yastinze 1-0.

Comments are closed.

en_USEnglish