Digiqole ad

Iburasirazuba uturere twahize kuzamura ubuhinzi n’ubworozi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/06/2013, mu Intara y’Iburasirazuba yasuzumwe imihigo Uturere twahize mu mwaka utaha wa 2013/2014 hagamijwe kurushaho kuyinoza.

Prof Lwakabamba, Goverineri Odeta na Mukabaramba abayobozi bari bayoboye iyi nama yo gusuzuma imihigo
Prof Lwakabamba, Goverineri Odeta Uwamariya na Mukabaramba abayobozi bari bayoboye iyi nama yo gusuzuma imihigo

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko muri rusange imihigo y’umwaka wa 2013/2014 mu Ntara y’Iburasirazuba izibanda mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo, Gahunda ndende z’Igihugu nka EDPRS II n’izindi.

Iyi gahunda yo gusuzuma imihigo y’uturere yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’ibikorwaremezo Prof Lwakabamba Silas, Minisitiri Stella Ford Mugabo ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’baturage Madamu  Alvera Mukabaramba,Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Mathias  Harebamungu, Umunyamabanga uhoraho muri Minagri Bwana Ruzindaza Ernest,ndetse kandi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko mu guhiga (imihigo) hibanzwe ku bikorwa n’imishinga minini byari byaratangijwe, ndetse bimwe muri ibyo bikorwa bikazakorwa ku bufatanye n’abikorera.

Mu gutegura imihigo y’umwaka utaha kandi hashingiwe ku bibazo  byihariye Intara ifite birimo ikibazo cy’amazi, amashanyarazi, guteza imbere imijyi no guteza imbere ubuhinzi hibandwa kuri gahunda yo kuhirira imyaka mu rwego rwo guhangana n’impinduka z’ikirere ndetse no gukoresha imashini zihinga.

Mu gutegura imihigo y’umwaka utaha kandi muri iyi Ntara, hibanzwe ku gihingwa cya Soya mu rwego rwo gushakira umusaruro uhagije uruganda rwa Soya rurimo kubakwa mu Karere ka Kayonza.

Abayobozi b'uturere n'imirenge bari bitabiriye iyo nama
Abayobozi b’uturere n’imirenge bari bitabiriye iyo nama

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe igenamigambi Bwana Rugamba Egide yibukije abari mu nama ko intego y’imihigo ari ukwihutishana iterambere, bityo buri muyobozi akaba agomba guhiga imihigo ifitiye akamaro abaturage.

Myinshi muri iyi mihigo yibanze mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hongerwa gahunda yo guhuza ubutaka ndetse nokongera umusaruro ukomoka ku bworozi.

Muri iyi mihigo Abayobozi b’Uturere bagaragaje zimwe mu mbogamizi bafite zikeneye ubufasha kugirango imibereho y’abaturage ndetse n’iterambere birusheho kuba byiza. Mu bibazo bigaragara harimo ikibazo cy’ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi,imihanda usanga bikeneye kongerwa kugirango imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza.

Muri iyi nama kandi bamwe mu bayobozi b’Imirenge ndetse n’ab’Utugari bakaba bahawe umwanya bagaragaza ibikubiye mu mihigo yabo dore ko iyi mihigo yahizwe guhera ku rwego rw’Akagari.

Inkuru dukesha ushinzwe itangazamakuru muri iyi ntara

UM– USEKE.RW

en_USEnglish