Digiqole ad

Ukwiyongera kwa 2°C ku isi kuzateza ibura ry’ibiribwa mu mwaka 2040

Banki y’isi itangaza ko ihangayikishijwe n’ukwiyongere k’ubushyuhe bw’umubumbe duteyeho ngo ibyo bikaba bizatera ubukene mu myaka ya 2040 kubera umusaruro udahagije w’imyaka mu mirima.

Umusaruro w'ibiribwa uzagabanuka kubera ubushyuhe
Umusaruro w’ibiribwa uzagabanuka kubera ubushyuhe

Kuba guhera ubu kugeza mu mwaka wa 2040 ubushyuhe bw’isi buzaba bwariyongereye kugeza kuri dogere celcius ebyiri (2OC) bizateza ibura ry’ibyo kurya n’imyuzure nkuko Banki y’isi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena.

Ubwo bushyuhe bukabije buzagira ingaruka ku musaruro w’umuceri, ingano, ibigori n’ibindi. Ibyo bizagira ingaruka cyane cyane ku bihugu bikennye by’umwihariko ibihugu bimwe na bimwe by’Afurika.

Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nibyo bizibasirwa kurusha ibindi

Kugeza ubu ubushye bw’isi bwamaze kwiyongera kugera kuri +0,8OC.

Perezida wa Banki y’isi Yong Kim avuga ko nubwo abaturage bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere atari bo nyirabayazana mu kwiyongera k’ubushyuhe ariko ngo nibo ingaruka zabwo zizageraho cyane kurusha abandi .

Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara: Umusaruro uzagabanukaho 10% kandi 40% by’ubutaka bwakoreshwaga cyane cyane mu gihinga ibigori buzaba budakoreshwa mu myaka ya 2030.

Asiya y’amajyepfo n’iyo mu burasirazuba bw’amajyepfo: Imyuzure iziyongera cyane. Imyuzure ikomeye yigeze kugariza abantu bagera kuri miriyoni 20 muri Pakistan mu mwaka wa 2010 izaba yogeye cyane muri iyo myaka iri mbere.

Amazi azanwa n’imiyaga nka za tsunami azazamuka abe menshi mu bice bya Bangkok nkuko Banki y’isi ibitangaza.

Ubuhinde: Ubushyuhe buziyongera butere kumagara mu mirima.

Nkuko Banki y’isi ibitangaza ngo ibyo byose ni ibintu bikwiye gutekerezwaho hakiri kare kuko ikibazo gikomeye bahanganye nacyo mu ntego yabo bihaye yo kuba bararanduye ubukene kuva ubu kugeza mu mwaka wa 2030.

Source: Le nouvel Observateur

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ahaa,biraskomeye,nkabayobozi biyisi barasabwa kureba kure.

  • NI MUSHISHOZE MUREBE KURE KUKO IBYO NI IBYAGO BIRINDWI BIRI KWITEGURWA N,ISI

  • n’ibyaha by’abatuye isi biri kubitera. UBWO ni kwihana nta kindi.

Comments are closed.

en_USEnglish