Digiqole ad

Umwarimu yibye memory card 487 za “One Laptop per Child”

Mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, Umwarimu witwa Ndayizera Filemon wo ku kigo cy ‘amashuri abanza cya Ruli ADEPR, yahamwe n’icyaha cyo kwiba memory card zigera kuri 487 zo muri mudasobwa zatanzwe muri gahunda ya “One laptop per child”.

Ikigo cy’amashuri abanza cya Ruli ADEPR. Photo /Ngendahimana S.
Ikigo cy’amashuri abanza cya Ruli ADEPR. Photo /Ngendahimana S.

Izi memory card zibwe mu kwezi kwa Werurwe 2013, ariko bimenyekana ku wa 16 Mata 2013, zikaba zifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo bamuhaye ibihumbi 400.000 Frw.

Avugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru uyu mwarimu yagize ati ” nziba zari 481, rero sinavuga ngo nazibye nte, ariko kuko turi mu isi yanduye sinzi uko nazibye, mbese ni kwa kundi umuntu aba ari mu bibazo, nyine bikaba byatuma ukora ibyo utatekereje.”

Yakomeje avuga ko bimaze kumenyekana yafunzwe, ariko urukiko rukemeza ko afungurwa akajya azishyura buhoro buhoro.

Ati “ubu maze kwishyura memory card 70, imwe nyigura amafaranga 1,700 frw. Nemeye ko nzazishyura mu gihe kingana n’amezi abiri. Gusa navuze ko nintashobora kuzishyura muri ayo mezi, bazagurisha isambu yanjye.”

Bizimana Yves Modeste, umuyobozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Shyogwe aho iki kigo kibarizwa, yavuze ko bamaze kumenya ko uyu mwarimu yazibye, babigejeje ku bashinzwe umutekano maze arafatwa arafungwa, ariko nyuma aza kurekurwa.

Ati “tubonye arekuwe urukiko rwavuze ko azazishyura ari hanze. Gusa n’undi wese yakeka ko habayemo ruswa, kuko yaregwaga icyaha gikomeye.”

Umuyobozi w’iki kigo, Mukanyabyenda Emmanuellia, yatangaje ko nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yabivuze ubwo yabasuraga, ubujura nk’ubu buba burwanya gahunda nziza za Leta.

Ati “Filemon yitesheje agaciro, yatumye abana badindira, yahesheje ikigo ndetse n’abarimu isura mbi, ubona ko yakoze ibintu bitagakozwe n’umurezi nkawe”.

Akomeza avuga ko ubushinjacyaha butanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko, ubu ngo bukaba bwifuza kujurira. Yemeje ok uyu mwarimu wibye izi memory card 478, amaze kwishyura 70 zo mu bwoko bwa Kingston.

Uyu mugabo wiyemereye ko yibye izi memory card yafunzwe ku wa 30 Gicurasi 2013 afungurwa ku wa 13 Kamena 2013.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Uhh! Bajyaga bavuga ko ubwarimu ariko kazi katagira igavu none nabo bamenye gutechnica

  • None se ko gutekinika aribyo birwa babigisha, nibabishyira mubikorwa muzajya mubaenganya. sincyigikiye ubujura,ariko Leta nayo niyo iteara umutima mubi abaturage, kubahemba intica ntikize, kubigisha ko ibintu byose bishingiye ku kinyoma, gutekinika no guhuzagulika, mbese byose byabaye agatogo, genda rwanda uragowe.

  • Bazamubabarire kabisa!!!!!!!!!

  • Barebe niba atari bamwe bafite impamyabushobozi z’ibikwangari gusa n’ubwo ntamuzi mumfshe mumbwire niba yarize TTC kuko ndakeka ko atari umwarimu de carriere ari babandi babura akazi bagapfa gukorera za diplome z’ubwarimu naho ubundi umwarimu nyamwarimu(wabyigiye)n’iyo yakena ntiyiba

  • Ngo Memory card 487 zihwanye na milioni 18!!!!!IBI SI UGUKABYA RA!!! nagerageje kubara nsaga ubwo memory card imwe yaba ihagaze ibihumbi 36.960 iyo memory kard ni bwoko ki cg ahubwo ni laptop yose yabaga agurushije,simbyumva neza!?!?!?

  • Uwo mwarimu akwiye guhanwa by’intangarugero kuko ibyo yakoze usibye no kuba bimutesha agaciro biragara ko nta bumenyi n’uburere yaha abana yigisha . Ndizera mu bihano agomba guhambwa atagomba nokuzongera kwigisha rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish