Rayon na APR FC zaheze muri Sudan, ingaruka ku Amavubi
Kuva kuwa 1 Nyakanga ubwo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryarangiraga, amakipe ya APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda ntizizabasha kugera mu Rwanda kubera ibibazo by’indege nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’aya makipe.
Aya makipe azaza kuwa mbere tariki 8 Nyakanga, icyumweru ategereje uko ava aho muri Sudani. CECAFA niyo itegura iby’ingendo z’amakipe aba yitabiriye irushanwa, ikaba yaratangaje ko byagoranye kubona indege ku makipe yose yagombaga guhaguruka ataha ava muri iki gice cy’amajyepfo yaSudani cya Darfur.
Kuba ikipe za Rayon Sports na APR zitarabona uko zitaha, byatumye umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi agira impungenge kuko agomba gutangira kwitegura umukino u Rwanda ruzakina na Ethiopia, kandi aya makipe akaba ari mu afite abakinnyi benshi mu ikipe y’umutoza Eric Nshimiyimana.
Amavubi aritegura umukino na Ethiopia uzaba kuwa gatandatu tariki 13 Nyakanga 2013 mu marushanwa yo guhatanira tike yo kujya mu mikino ya CHAN 2013 izabera muri Africa y’Epfo.
Eric Nshimiyimana yatangaje ko afite impungenge cyane ku kuba abakinnyi akeneye bagiye kumara iminsi irindwi muri Sudan nta myitozo.
Hari amakuru avuga ko yari yasabye umutoza Didier Gomez da Rosa kuba yaba atoza nibura bamwe mu bakinnyi b’Amavubi bari muri Sudan, ariko ngo uyu mutoza w’umufaransa ngo yaba ari muri gahunda zo kwerekeza iwabo mu Ubufaransa mu karuhuko.
Kubura kw’indege yo gutahana amakipe y’u Rwanda, kwatumye kandi umukino w’umwanya wa gatatu w’igikombe cy’amahoro hagati ya APR FC na Bugesera utakibaye aya makipe akazagabana ibihembo by’umwanya wa gatatu.
JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Hanyuma se bahagurukije Rwanda air ko tumaze kugira izirenga ebyiri ikajya kubazana koko?
Ntabwo byumvikana peee!!! umwanya wa Gatatu se baretse nubwo haba mumpera z’ukwezi bakazawukinira koko ubwo ntimuriye Bugesera? Bugesera mwihangane niko APR yabaye turayimenyereye.
Kuki se wumva ko bayiriye kandi wenda Bugesera ibyungukiyemo? Ubu se urabona niba Bugesera itari gutsindira umwanya wa gatatu igatwara uwa kane, amafaranga izahabwa bagabanye atari yo menshi kuruta ayo yari kubona ibaye iya kane?
Hari ibintu bitumvikana:
1) Final y’igikombe cy’amahoro iba 4/7 ntiyabaye, none kuki impamvu yatumye uyu mukino wimuka itatuma n’umwanya wa gatatu wimurwa? Jye mbona FERWAFA ihuzagurika pe!!!!! Nta mpamvu mbona yo kugabana ibihembo, bareke bazakine aho bazazira ariko ibyo kugabana ibihembo nta justice ibirimo. Otherwise bagamije kubogama.
Hari ibintu bitumvikana:
1) Final y’igikombe cy’amahoro iba 4/7 ntiyabaye, none kuki impamvu yatumye uyu mukino wimuka itatuma n’umwanya wa gatatu wimurwa? Jye mbona FERWAFA ihuzagurika pe!!!!! Nta mpamvu mbona yo kugabana ibihembo, bareke bazakine aho bazazira ariko ibyo kugabana ibihembo nta justice ibirimo. Otherwise bagamije kubogama. ok!!!!
Comments are closed.