Digiqole ad

Ruhango: Shalom Ministries yafashije abapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside

Umuryango nyarwanda wa gikirisitu Shalom Ministries kur’uyu wa gatandatu tariki ya 29 Kamena wasuye ababyeyi b’abapfakazi bo muri AVEGA Agahozo mu Karere ka Ruhango ubaha ubutumwa bw’ihumure no kwifatanya nabo muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ababo bazize Jenoside

Aha Shalom Ministries yari igiye kubashyikiriza amatungo magufi yabazaniye
Aha Shalom Ministries yari igiye kubashyikiriza amatungo magufi yabazaniye

Abahawe amatungo bashimye cyane iki gikorwa ariko bongeraho ko bahaye agaciro gakomeye ubutumwa bw’ihumure bagejejweho n’abanyamuryango ba Shalom Ministries.

Niyongira Venancie wavuze mu izina ry’abahawe amatungo yagaragaje akamaro ubutumwa babahaye bufite ndetse yemeza ko bavuye mu bwigunge bakajya ib’umuntu.

Mu kiganiro Mme Nduwimana Drocella yahaye UM– USEKE yatangaje ko umuryango Shalom Ministries umaze kugera ku bikorwa byinshi kandi bashimira Imana ibibashoboza, ubu ukaba ufite abanyamuryango baasaga 380, akomeza avuga ko kuwujyamo ku muntu wese ubyifuza amarembo afunguye.

Mme Nduwimana Drocella, umuhuzabikorwa w’Umuryango Shalom Minisitries ku rwego rw’igihugu yambwiye abasuwe bo mu murenge wa Ruhango, akagari ka Musamo ko baje kubahumuriza nyuma y’akaga bahuye nako mu gihe cya Jenoside.

Ati: “ bavandimwe, twaje kubasura tugira duti muhumure Imana iri mu ruhande rwanyu kandi iyatumye murokoka ibafitiye umugambi mwiza, muhumure rwose Imana irahari kuko niyo nkuru, twe abagize umuryango w’ivugabutumwa Shalom Ministries twarisuganije twumva dukwiye kuza kubasura none Uwiteka yabitubshishije birakorwa”.

Umuryango Shalom Ministries watangiye mu 1995 utangizwa n’abyeyi batatu b’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho bahuriraga hamwe mu gahinda bagafashanya bitewe n’uko bari bamaze kwicirwa abafasha babo.

Byaje kugera aho bumva ntabwo bakwihererana iryo tsinda ryabo nibwo bamenyekanishije ibikorwa byabo maze uko iminsi yagendaga yicuma barushaho kugira abanyamuryango benshi kandi bishimiye gutahiriza umugozi umwe wo gufashanya bahumurizanya.

Nyuma y’ubutumwa bw’ihumure abanyamuryango ba Shalom Minisitries bazaniye abapfakazi bacitse ku icumu ry Jenoside bo mu murenge wa Ruhango, hakurikiyeho igikorwa cyo gutanga amatungo magufi, imyambaro yiganjemo ibitenge, byose hamwe bifite agaciro k’amafranga ibihumbi Magana ane na mirongo itanu.

Kangabe Clotilde wari uhagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango muri iki gikorwa yashimiye cyane byimazeyo umuryango Shalom ku bufasha bageneye aba baturage asaba abahawe amatungo magufi ko bagomba kuyafata neza kandi bakirinda kuyagurisha ahubwo nabo bakazoroza bagenzi babo.

Drocella (wambaye ishati itukura) ubwo yatangaga itungo rigufi.
Drocella (wambaye ishati itukura) ubwo yatangaga itungo rigufi.
Uwavuze mu izina ry'Umurenge yashimiye cyane umuryango Shalom.
Uwavuze mu izina ry’Umurenge yashimiye cyane umuryango Shalom.
Ifoto y'urwibutso ku bafashije n'abafashijwe.
Ifoto y’urwibutso ku bafashije n’abafashijwe.

Photos/JD Ntihinyuzwa

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ni byiza rwose kubona igitekerezo cy’abantu batatu kigera kuri uru rwego, umuseke.rw mwazaduhaye amazina y’abantu bashinze uyu muryango, abo 3 nyine mwavuze. Imana ihe umugisha abateguye iki gikorwa kandi isubize aho mwakuye.
    Bravo.

    • Abo bantu ni :
      Drocelle NDUWIMANA
      Agnes NYIRAGABIRO
      Jeanne MUJAWAMARIYA

      Barakoranaga muri ELECTROGAZ,bari bamaze gupfakara kandi

  • Imana ibahe umugisha (abatangije Shalom Ministries) , kuko nabo bawuhesheje benshi.

  • banje gushima abahaye ihene ababanyarwanda ariko banjashake nihene zamata kuko abanyrwanda bazifite ntibacye kandi zira cyenewe cyane amata yihene avura bwacyi

Comments are closed.

en_USEnglish