15 bahawe Miliyoni imwe imwe buri wese muri “Yora cash” na MTN
Ubwo yageraga ku musozo gahunda ya Yora Cash Kuruyu wa kane tariki 27/6/2013 mu cy’icaro cya MTN Abanyamahirwe batsindiye ibihembo by’amafaranga miliyoni imwe kuri buri muntu.
Mu kiganiro na UM– USEKE Alain Numa ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya MTN yavuze ko Yora Cash ari gahunda ya MTN mu rwego rwo gufasha abanyarwanda b’abanyamahirwe kubasha kwiteza imbere.
Allain Numa ati: “ Uretse kuba ari abafatabuguzi ba MTN, ikindi tuba tugamije ni uko aba banyamahirwe aya mafaranga bahabwa agira icyo abamarira mu buzima bwabo bwa buri munsi ngo biteze imbere.”
Jean de Dieu Hategekimana, usanzwe ucuruza butike (boutique), yabwiye UM– USEKE ko yagize amahirwe adasaznwe atigeze agira mu buzima yo gutombola miliyoni y’amafaranga.
Hategekimana ati “ Aya mafaranga agiye kumfasha kuzamura ubucuruzi bwanjye. Ni ibyishimo bikomeye iwanjye.”
Gahunda ya Yora cash na MTN ije ikurikira izindi zayibanjirije nka SHARAMA I na SHARAMA II. MTN Rwanda itangaza ko hari indi gahunda itegurira abakiriya bayo mu mezi abiri ari imbere dore ko abanyarwanda bakomeje gusaba MTN gukomeza gahunda yayo yo kubateza imbere.
Kuri uyu wa 27 Kamena promotion ya YORA CASH ya MTN ikaba yahise isozwa.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW