Kenya: William Ruto na Joshua Sang bazaburanira i La Haye
Abacamanza bo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ntabwo bwumvise ubusabe bwaVice Perezida wa Kenya William Ruto na Joshua Sangin basabaga kuziregurira muri Kenya cyangwa muri Tanzania ku byaha baregwa.
SS2eastafrica ivuga ko abacamanza b’uru rukiko barafashe icyemezo cy’uko William Samoei Ruto ndetse na Joshua Arap Sang wari umunyamakuru bazaburanira ku cyicaro gikuru cy’uru rukiko i La Haye mu Ubuholandi bose bahibereye.
Urubanza rw’aba bagabo ruzatangira ku wa 10 Nzeli 2013 naho urwa Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ruzatangira kuwa 12 Ugushyingo ibintu byavuzweho byinshi ariko ubucamanza bubyima amatwi.
Umuryango w’Ubumwe bw’Africa (AU) ukaba wararwanyije iburanishwa ry’aba bagabo cyane cayne Perezida Kenyatta, aho uvuga ko uru rukiko rubereyeho gukandamiza umugabane w’afurika.
Umuryango w’Ubumwe bwa Africa (AU) uvuga ko Kenya ubwayo itari kunanirwa kuburanisha ababagabo kandi mu nzira zikwiriye.
ICC yo ngo ikaba ivuga ko ubucamanza bwayo butayoborwa n’ibyifuzo by’abanyepolitiki.
Aba bagabo bakaba bashinjwa uruhare ruziguye mu byaha byibasiye inyoko muntu harimo kwica ndetse no gufata ku ngufu abagore byakozwe mu mvururu zakurikiye amatora muri Kenya mu 2007.
Iki gihe William Ruto yari ashyigikiye Laila Odinga, naho Perezida Uhuru Kenyatta yari ashyigikiye uwo yasimbuye kuyobora iki gihugu Mwai Kibaki mu matora ya 2007.
Aya matora yakurikiwe n’imvururu zamennye amaraso menshi aho abantu barenga ibihumbi 7 bivugwa ko bahasize ubuzima.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ariko ikibazo kiri he!
Niba hari aho bahuriye n’amabi yakozwe … gukurikiranwa byo ni ngombwa kandi ni IHAME! Ahubwo AU niyo ifite ikibazo … abantu bica abaturage then AU ikaba iya mbere mu gushaka kubakingira ikibaba!
Ntago AU yanze ko bakurikiranwa, ariko se kuki batakurikiranwa mu gihugu cyabo cyangwa hafi, bakanakomeza inshingano bafitiye abaturage babatoye?
Ariko kuki Abaperezida b’Africa bavuga ko ICC ikurikirana abanyafrika gusa ntibavuge ko ICC iba ibarenganya? Niba Baba bafite ibyaha ni ngombwa ko bakurikiranwa keretse niba ari nabyo naho kuba ntabandi ICC irakurikirana bo mu bihugu by’Iburayi ntabwo bigira abere Abanyafurika ku buryo byabyitwaza ngo bataryozwa ibyo baba bakorere abaturage. Tujye twemera ko muri africa hakiri akajagari, Abayobozi b’ibihugu by’africa abenshi bagiye bagera ku butegetsi bafashe intwaro kandi nibashaka no kubuvaho, ubwo se ibyo ICC nibikurikirana wavuga ngo ICC izira abanyafurika.
Comments are closed.