Digiqole ad

Muri 2020 nta munyarwanda ukennye cyane tuhifuza – Dr. Habumuremyi

Mu kiganiro giteganywa n’itegeko nshinga, Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yahaye Inteko Ishinga Amategeko  yagaragaje gahunda nyinshi guverinoma ifite zo kurandura ubukene mu banyarwanda ku buryo nibura ngo mu cyerekezo 2020, Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene bazagera kuri 20%, kandi icyo gihe nta munyarwanda ukwiye kuzaba akiri umukene bikabije.

Minisitiri w'intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi
Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi

Minisitiri w’intebe Dr. Habumuremyi yavuze ko guteza imbere imibereho y’abatishoboye no kubafasha kwifasha ari imwe muri gahunda z’ibanze za guverinoma.

Uretse kuba yagaragaje bimwe mu bimaze kugerwaho birimo kuba haragiyeho gahunda 13 za Guverinoma zigamije kuzamura abatishoboye.

Minisitiri w’intebe yagaragaje gahunda 13 Guverinoma igenderaho kurango izarandure ubukene:

-VUP Umurenge,

-Ubudehe,

-Gufasha no gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye,

-Gahunda ya gira inka,

-Gufasha abaturage batishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza no kuvuza abafite uburwayi bwihariye.

-Gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda batahuka no gufasha impunzi z’abanyamahanga bari mu Rwanda,

-Gufasha abavuye ku rugerero gusubira mu buzima busanzwe,

-Guha ifunguro rya saa sita n’inkongoro y’amata abanyashuri b’incuke n’abo mu mashuri abanza bo mu turere dukennye kurusha utundi,

-Gufasha abaturage kubona inguzanyo,

-Gufasha imiryango ikennye kurwanya imirire mibi,

-Gufasha abaturage kuva muri nyakatsi no kwimura abatuye ahantu hashobora kugira ingaruka,

-Gufasha abafite ubumuga,

-No gufasha abasigajwe inyuma n’amateka.


Bimwe mu byakozwe kuri izi gahunda

Ministre w’Intebe yavuze ko ubu Guverinoma yishimira ko izi gahunda zigenda neza. Urugero ngo ni kuri gahunda ya VUP Umurenge Program.

Nibura kuva mu mwaka wa 2008 Guverinoma imaze gutanga amafaranga y’ingoboka agera kuri miliyari icumi z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda ya VUP,

Aho imiryango 42.412 yo mu Mirenge 180, buri umwe uhabwa ibihumbi 21 buri kwezi.

Miliyari 19 kandi zimaze kugendera mu mishahara y’abatishoboye. Naho miliyari 14 zimaze kugendera mu mishinga y’abatishoboye igamije kubakura mu bukene.

Mu gihe Ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye “FARG” nacyo kimaze gutanga miliyari zigera ku icyenda muri gahunda y’ingoboka.

Minisitiri w’intebe yavuze ko izi gahunda zose uko ari 13 zigenda neza kandi ngo Abanyarwanda bose babigiramo uruhare bakoreshejwe uburyo budasanzwe.

Ibi ngo nibyo byatumye Abanyarwanda bari mukiciro cy’ubukene bava kuri 57% bagera kuri 45%, naho abari mu kiciro cy’ubukene bukabije bava kuri 36% bagera kuri 24%.


Haracyari imbogamizi zituma Guverinoma itabigeraho neza

Zimwe muri izo mbogamizi ni amikoro make y’igihugu: Urugero Dr Habumuremyi yatanze ni uko nko muri uyu mwaka wa 2013/2014, guverinoma yateganyaga guha akazi abatishoboye bo mu mirenge 180, bikava mu mirenge 150 ariko ngo byabaye ngobwa ko biguma mu mirenge 150.

Indi mbogamizi ngo ni imyumvire y’abaturage usanga hari abishimira kubarurwa mu kiciro cy’abakene kugira ngo nabo bafashwe kandi wenda bishoboye.


Ibiteganywa mu guhangana n’izo mbogamizi:

Mubyo Ministre w’Intebe yavuze Guverinoma ayoboye iri gukora harimo; Kongera ingengo y’imari igenewe kuzamura no guteza imbere abatishoboye no kubafasha kwigira.

Gukoresha uburyo budasanzwe nko kubaremera, umuganda, TIG, Army Week, Police Week n’urugerero.

Gukoresha ikoranabuhanga no gushishikariza abatishoboye kurushaho kubyaza amahirwe n’inyungu bavana mu mishinga na gahunda zibagenewe.

Mu gihe cya vuba kandi ngo harabaho kuvugurura ibyiciro by’ubudehe kugira ngo bihuzwe n’imibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda b’iki gihe.

Ibi ngo bishobora kuzatuma muri EDPRS 2 Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene bangana na 44,9%, uzagabanuka ukajya munsi ya 30%, mu gihe muri 2020 bakazagabanuka bakagera nibura kuri 20%.

Bishobora kuzatuma kandi ngo Abanyarwanda babarirwa mu bakene bakabije bava kuri 24% bagere ku 9% muri EDPRS2, hanyuma muri 2020 buzabe bwarasezerewe burundu.

Muri 2020, kandi ngo n’igipimo cy’ubukungu busaranganyijwe ubu kiri kuri 0,90 kizagera kuri 0,35.

Ibindi Minisitiri w’intebe yagaragaje byitaweho ni ukuzamura umubare w’abaturage bakorana n’ibigo by’imari n’ibimina, kugabanya ikigero cy’imirire mibi n’ibindi.

Ikiganiro cyasojwe n’ibibazo n’ibitekerezo by’abadepite n’abasenateri kubyo Minisitiri w’intebe yari amaze kuvuga byagarutse ahanini ku ivugurwa ry’ibyiciro by’ubudehe, imyigire y’abafite ubumuga n’abarokotse, iyimuzwa n’ituzwa ry’abatuye ahantu habangamye n’abasigajwe inyuma n’amateka.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ndabona ahubwo icyo gihe hazaba hari abakize cyane n’abakennye cyane.

    • nanjye nunze mu ryawe Guru! abakene bazaba ari benshi cyane kandi bazaba ari babandi nyakujya.

  • nanjye nti ntyo

  • aho ni hehe?? n’imuturangire twese tujyeyo!

  • Uzabajyana he se premier ko mbona uko iminsi ishira ariko turushaho gutindahara? Ariko byaratangiye mbona i Kigali abakene bagenda bigizwayo.

  • ibi byiciro bihemukiye abanyarwanda rwose bitubujije kwiga

  • muzi kubeshya gusa, uzaze i karongi, ugere rutsiro, ugaruke nyamagabe na zanyaruguru ubukene buhari se hari utabibona. Erega ubu abanyarwanda barabona kandi bazi gusesegura. abanyarwanda turakennye rwose nizo gahunda muvuga ntimukibwire ko twe tuzumva. uzagere mu isoko rya karongi maze wirebere ubuse akarere gakize ikiro kibirayi kigura 250frw, igitoki kigura7000frw,……. nawe ngo gwiki. utazi kubara se we ntagereranya. guhisha ko abantu bakennye ntibizakuraho ko dukennye.igihugu nkurwanda kweli !!!!!!

  • Mureke amagambo.Imana yaguhaye kuba ministre urarya ugahaga ukagirango abanyarwanda bose ni uko?Reka gushinyagura bwana ministre ibyo ni ugukomeretsa.Ahubwo 2020 izagera twese twarabaye abatindi kuko uko iminsi yiyongera niko ubukene burushaho kunuma

  • Ndifuza ko ibyiciro biba 3:abakene cyane(bagizwe n’ibyic 3 bya mbere)bavuzwa,bagaburirwa bakanarihirwa muri universite100%,abak bifashije(harimo abakgu) barihirwa gusa n abakire bikoca byose.ntihagombye kandi kugenderwa ku kugira inzu,isambu cgwa kuba warize kuko abenshi bitabatunze ahubwo hazitabweho ikibinjiriza cash n’ayo binjiza.hazashyirweho ibipimo bituma umuturage w i kgli winjiza nk uw i minazi mu gakenke baba mu kiciro kimwe.n aho ubundi bamwe mu bayobozi bararenganya abana b u rwanda.

  • Mubanze mukemure ikibazo cy’IBIRARANE by’abarimu kuko mbona imvugo atari yo ngiro kuri iki kibazo, igihe abayobozi bahereye bavuga ngo kizakemuka. Buri muyobozi avuga ko bazishyurwa ariko imyaka igashira indi igataha. Muzihangane mubishyure muri iyi ngengo y’imari ya 2013/2014. Kwihangana bangize kurahangije pe! Patriotisme nibo bakwiriye kuyishimirwa.

  • Dreams and reality are 2different things. Yewe na za Amarika mwumva haba abakene. izo ni nzozi. None se niba ntashoboye kubaho uyu munsi ibyo umbwira byo mu myaka irindwi bizansanga??? Icyo mutabona ni uko ubukene bwiyongera buri minsi. va mu nzozi minister.

  • muzabeshya nisi kbsa.mureke twipfire man.umugabo arigira yakwibura agapfa pe.

Comments are closed.

en_USEnglish