Digiqole ad

Dushobora gusezerera Ethiopia – Nshimiyimana

Eric Nshimiyimana Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yemeje ko afite icyizere kinshi ko Amavubi azitwara neza mu mukino wo kwishyura ikipe ya Ethiopia iherutse kubatsindira i Addis Ababa igitego kimwe ku busa mu majonjora yo kujya mu mikino ya CHAN.

Eric Nshimiyimana utoza Amavubi
Eric Nshimiyimana utoza Amavubi/Photo UM– USEKE

Amavubi yaraye ageze i Kigali mu ijoro ryakeye, arasabwa igitego kirenze kimwe akirinda gukorwa nk’ibyo Algeria iherutse kuyikora i Kigali ubwo yayitsindaga 1 ku busa. Amavubi arabwa gutsinda Ethiopia akabona itike y’iyo mikino ya CHAN izabera muri Africa y’Epfo umwaka utaha.

Eric Nshimiyimana yabwiye Newtimes ati “ Ikipe yanjye yari yanjye yari yakinnye neza ariko ibura kwihagararaho guhagije mu b’inyuma. Ethiopia ifite abakinnyi bo hagati banyaruka cyane ariko kwirinda kandi tugategura cyane umukino wo kwishyura.

Amavubi agimba gutangira umwiherero wo kwitegura umukino wo kwishyura vuba, uyu mwiherero uzabera mu karere ka Rubavu.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa 27 Nyakanga 2013 ukazasifurwa n’umunyaSomalia Wiish Yabarow.

CHAN ni irushanwa nyafrica ry’ibihugu rikinwa gusa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Kuva mu mwaka wa 2000 Amavubi amaze gukina n’impongo za Ethiopie inshuro 3 amavubi yatsinze 1 naho Ethiopie itsinda 2.

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nimutabasezerera nizereko bazahita bakwereka umuryango.
    Ikipe y’amavubi idafite umutoza yatanga resultats nk’izo itanga ubu (gutsindwa) kandi igihugu cyacu kikahabikira amafaranga!
    Niko mbibona.

  • Wimurenganya nawe yiseguye ngo

    DUSHOBORA

    Ubundi se ya sezereye nde ?

  • Courage Coach,
    Mali na Ethiopia zadutsinze
    1. abanyarwanda baratwereka
    Ibyo bashoboye. After next season,
    Tuzaba dufite national team itsinda.

  • kwihangana bitera kunesha reka dutegereze ahaa

Comments are closed.

en_USEnglish