Gitwe: Ibibazo bibiri bibakomereye ; nta soko bahahiramo nta mazi
Gitwe ni kamwe mu duce tw’icyaro mu Rwanda kiyubatse ku buryo bufatika, bikozwe n’abaturage bahaturiye ku giti cyabo, bahashyize amashuri n’amavuriro, ibikorwa nk’amashuri nibyo bikurura abantu benshi kuza kuhatura. Ariko kugeza ubu hari ibibazo by’ingutu abahatuye bafite; ibyo ni ikibazo cy’isoko n’ikibazo cy’amazi.
Umuyobozi w’umugudugu wa Karambo Justin Rwema iyi Gitwe ibarizwamo yatubwiye ko agereranije bitewe n’amashuri n’amavuriro biri mu mudugudu ayobora, Gitwe ubwayo ibamo abantu basaga ibihumbi bitanu.
Abaturiye Gitwe nta soko bagira ryo guhahiramo.
Ikibazo cyiza ku isonga muri iyi centre ya Gitwe ni ukuba nta soko abaturage bagira bahahiramo, dore ko abenshi muri Gitwe badatugwa n’ibiribwa bihingiye ahubwo batungwa n’ibyo bakuye ku isoko.
Kugeza uyu munsi hari aho abacuruzi bishakiye bacururiza ibiribwa kandi naho ntabwo icyo kibanza bakoreramo ari icyabo.
Uretse no kuba bahacururiza usanga nta suku iharangwa kuko ni ku gasozi. Akarere ka Ruhango kahagirira igihombo ku kwinjiza imisoro mu isanduku yako, ibi bikagira ingaruka no ku iterambere ry’Akarere kose muri rusange.
Twagirimana Epimaque, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Ubukungu yatangarije UM– USEKE ko iki kibazo Akarere kagishakiye umuti burundu aho mu ngengoyimari y’uyu mwaka abaturage ba Gitwe bazubakirwa iguriro rya kijyambere.
Epimaque ati : « natwe iki kibazo cyari kitubabaje cyane, ariko uyu mwaka Gitwe irubakirwa isoko aho abaturage bazajya bahahira abandi bagacururiza.
Ubu turi gushaka ikibanza iri soko ryazajyamo, bityo aba bacuruzi bakava gucururiza mu muhanda, amafaranga yo kuryubaka arahari rwose ».
Amazi isoko y’ubuzima, Gitwe ntayo bafite ahagije.
I Gitwe nubwo irimo abantu basaga ibihumbi bitanu, nta mazi meza ifite kugeza naho bamwe bitabaza ibinamba mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Bya bikorwa by’iterambere bibarizwa muri Gitwe, amashuri n’amavuriro ndetse n’abaturage muri rusange usanga binubira kutagira amazi, ndetse kenshi abaganga bakorera ku bitaro bya Gitwe batangaza ko usanga indwara zimwe na zimwe abaturage barwara ziba ziva ku gukoresha amazi atari meza.
Ku kibazo cy’amazi Twagirimana Epimaque avuga ko kuba Gitwe idafite amazi ari ikibazo isangiye n’utundi duce twinshi two mu karere ka Ruhango dore ko aka karere by’umwihariko gafite ikibazo cy’amazi ku baturage bako.
Yongeyeho ko muri iyi minsi bari gushakisha hirya no hino ndetse bafitnye imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa ba Water Living International aho bari kugerageza guha abaturage amazi aturutse mu butaka.
Akarere ka Ruhango karateganya ko mu 2017 Gitwe n’ahandi hose mu karere bazaba baragezweho n’amazi dore ko iki kibazo gihangayikishije ubuyobozi bw’akarere nkuko bubyemeza.
Photos/JD Ntihinyuzwa
Jean Damascene NTIHINYUZWA.
UM– USEKE.RW/Ruhango
0 Comment
Murakoze cyane kutuvugira. Ikibazo cy’amazi muri Ruhango ni amateka, twe twavutse nta mazi meza, turinze dusaza kandi tubona mu tundi turere abantu bagenda batera imbere mu bikorwa remezo. Jye nsanga Ruhango yaragiye igira abayobozi babi, batazi gushaka ibisubizo by’ibibazo abaturage babo bafite, cyangwa bahugiye mu nyungu zabo bwite. Nibaza n’ibyo bashyira mu mihigo yabo!! Nibakanguke bumve ibibazo by’abaturage, ubushobozi burashakishwa, kuko mu tundi turere barabishobora kandi ntacyo barusha Ruhango.
GITWE hakagombye kubona isoko kuko hari abantu benshi bakenera guhaha bigasaba ko bajya i Gitarama mu mugi.
I GITWE higanje abantu bahakorera akazi gatandukanye:
1. Abaganga n’abaforomo (Ibitaro bya Gitwe na Dispensaire yaho)
2. Abarimu n’abanyeshuri bo muri Institut Superieur Pedagogique de Gitwe
3. Abarimu n’abanyeshuri bo muri Secondaire ya ESAPAG – Gitwe
4. Abarimu n’abanyeshuri bo muri College Adventiste de Gitwe
5. Abarimu n’abanyeshuri bo muri Ecole Secondaire de Murama-Gitwe
5. Abarimu n’abanyeshuri bo muri ESI – Rusororo i Gitwe.
N’abaturage bandi baba batuye hafi aho.
Murabona ko hariya hantu haramutse hatejwe imbere Akarere kahakura amafaranga menshi.
INKURU NKIZI NIZO TUBA DUKENEYE. GO AHEAD umuseke.rw
Thanks a lot for this timely article. More than 20 years ago I was at the Collège Adventiste de Gitwe and we had lots of problems to get sufficient clean water for the school’s students, the cows, the kitchen and the staff and faculty and the surrouding community. In 92-93 with some money the school had received Josias Gakwere built some fortified aquaduct over a river between Gitwe and Buhanda to protect the pipes against vandalism and unintentional dammage.
Today, more than 20 years later, and with a population that increases all the time, the need of clean and enough water is still a must. And yet, THERE IS SUFFICIENT WATER/SOURCES IN THE HILLS AROUND GITWE. WE NEED MONEY, AMAFARANGA, TO SOLVE THE PROBLEM. A HUGE AMOUNT FOR ISPG, PEANUTS FOR THE RICH. WITH 50 THOUSAND EUROS OR 40 MILLIONS RWF, ISPG COULD DO MIRACLES TO SOLVE THE GITWE WATER PROBLEM. HEEEEEEELP!!!!! PUT YOUR GIFTS FOR GITWE WATERPROBLEM IN RWF 019-120 00 69 AT THE FINA BANK. MURAKOZE CYANE.
Comments are closed.