Digiqole ad

Usengimana na Sibomana bongereye amasezerano na Rayon Sports

Bakigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe bavuye muri Ethiopia aho bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi, aba basore bari bategerejwe n’Umuyobozi mukuru wa Rayon Sports Murenzi Abdallah nyuma y’ibiganiro bagiranye batangaje ko basinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Usengimana na Sibomana ndetse na Hategekimana wambaye igitambaro cya 'muzigo wa team' bose ni inkingi za Rayon zatumye itwara shampionat
Usengimana na Sibomana ndetse na Hategekimana wambaye igitambaro cya ‘muzigo wa team’ bose ni inkingi za Rayon zatumye itwara shampionat

Uyu muyobozi wa Rayon Sports akaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yari ku kibuga cy’indege kugeza saa munani z’ijoro ategereje aba basore bifuzwaga n’amakipe atandukanye harimo n’ayo hanze nka Simba yifuzaga gusinyisha Faustin Usengimana.

Amakuru yatangajwe na Ruhagoyacu.com avuga ko aba basore bagiranye ibiganiro na Mayor Murenzi buri umwe umwe mu modoka ye.

Umunyamabanga wa Rayon Sport Gakwaya Olivier niwe waje kwemeza ko Abouba Sibomana na Faustin Usengimana barangije gushyira umukono ku masezerano y’indi myaka bakinira bakinira Rayon Sports.

Amakuru atugeraho aremeza ko myugariro Faustin Usengimana yahawe miliyoni ndwi (7) naho Abouba Sibomana agahabwa miliyoni eshanu (5), kugirango basinye amasezerano mashya.

Gakwaya Olivier yatangaje kandi ko umukinnyi Hategekimana Aphrodis bita Kanombe nawe ibiganiro ngo yongere umukono ku masezerano bigeze kure.

Gusa amakuru aravuga ko Kanombe uyu yaba ubu yanze miliyoni eshatu (3) ari guhabwa ngo asinye yifuza ko bayongera.

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Umwana w’u Rwanda yajya yagira agaciro nawe ndabarahiye! nimuyabace basha!

  • Ariko igikombe cya shampiyona ni 10.000.000 Frw, barangiza bakagura abakinnyi ba 100.000.000, ubwo se inyungu bavanamo ni iyihe?

    Abasobanukiwe n’iyi mibare muzansobanurire da. Jye ntacyo mvanamo na gito.

  • Reka nsubize Kibazo ngo udafite icyo avanamo na gito. Amahoro stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 30,000. Niba Rayon S. yahakiniye ikaba ari yo yakira, kwinjira ni 1000 aha make. Ahandi mu byubahiro bya Kibazo ahasakaye ni 2000, 5000 cg 10000. Niba haje nk’abantu 20,000, mu mukino umwe gusa irakuramo nka 30millions. Ubukene bw’amakipe yacu buraturuka ku Banyarwanda bataza mu mastade, ahubwo ugasanga buzuye mu tubari: iyo amacupa abashiranye ngo bata ibiro, babura amatabi n’abagore bakenda gushyingurwa!!! Nyamuneka nimuze ku mastade turebe umupira. Dushyigikire amakipe yacu. Nk’ubu Rayon tuyikumbuye twishwe n’irungu, iramutse ipanze umukino wa gicuti na Azam yigeze kutugaragura ni urugero, ka kadeni ka wa muzayirwa udutaranga kahita kavamo.

    • Utanze igisubizo cyiza cyane.

  • Urakoze kumusubiza, reka nkongerereho ko nta gaciro k’ibyishimo wabara kuko ubu n’amavubi adatsinda na rimwe kandi atangwaho ibya mirenge aba yarahagaritswe burundu, na none kandi iyo mikino itanga akazi ku bakinnyi.ariko nyine nibaze kuri stade amakipe ajye asagura.

  • sawa kabisa umusubije neza

  • Mayor congs!! imana yaguhanze’ iragahoraho .uri umugabo pee!!wemeye urara ijoro kubera rayon s kko allah azakwakirire igisibo cyawe knd azaguhe fredaus uzirambire mo .aba rayon tukuri inyuma thx

Comments are closed.

en_USEnglish