Digiqole ad

Bangladesh:Ku myaka 91 yakatiwe gufungwa imyaka 90

Ghulam Azam w’imyaka 91 umunyapolitiki wo mu gihugu cya Bangladesh  yahamijwe ibyaha by’intambara n’urukiko rw’i Dhaka  maze rumukatira igifungo cy’imyaka 90.

Ghulam Azam
Ghulam Azam

Uyu mukambwe yahamijwe ibyaha by’ubwicanyi, gushyira abantu ku ngoyi, byakozwe mu ntambara zo mu 1970 muri Bangladesh.

Iki cyemezo cy’urukiko cyateje impagarara mu mujyi wa Dhaka, abo mu ishyaka ry’uyu mukambwe rya Jamaat-e-Islami ubu bahanganye n’abashinzwe umutekano ndetse batandatu bamaze kuhasiga ubuzima kuva ejo hashize kuwa mbere.

Uyu musaza wakatiwe igifungo bigaragara ko kizatuma agwa mu mvuto yayoboye iri shyaka riri kumurwanira mu gihe cy’imyaka hafi 30 (1969 – 2000).

Afatwa  nk’umunyapolitiki ukomeye cyane mu mateka ya Bangladesh, uyu mugabo ariko ashinjwa urupfu rw’ibihumbi byabantu batavugaga rumwe n’intambara z’ubwigenge bwa Bangladesh mu 1970.

Ubwo abandi bakambwe nkawe nka Nelson Mandela isi ibasengera ngo bamererwe neza n’izabukuru, uyu we bamukatiye kumara imyaka ingana kuriya mu munyururu aho bigaragara ko azagwa kuko iyi si ntigituma hari ugeza ku myaka 180.

Agiye kuryozwa ibyo yakoze atarasaza
Agiye kuryozwa ibyo yakoze atarasaza

The independent

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ndumva arinko kumushyingura

Comments are closed.

en_USEnglish