Ngoma: Batatu bamaze kugwa mu byumba by’amasengesho mu kwezi kumwe
Nyuma yuko tariki 11/06/2013 abantu babili bo mukagali ka Gatonde mu murenge wa Kibungo baguye mu byumba by’amasengesho babasengera, undi musaza w’imyaka 60 yongeye kugwa mu cyumba cy’amasengesho tariki 12/07/2013.
Batatu barimo n’umupastori nibo bamaze kugezwa mu maboko ya Polisi bakurikiranweho kugandisha abantu kujya kwivuza ngo barabasengera kugera ubwo babapfiriyeho muri ibyo byumba by’amasengesho akenshi usanga bitazwi n’ubuyobozi.
Abayobozi muri iyo mirenge yaguyemo abantu (Kibungo na Mutendeli) batangaje ko umurwayi wese agomba kujyanwa kwa muganga ko abaturage bakwiye kwima amatwi ababashuka ko ngo barabasengera bagakira aho kujya kwivuza kwa muganga.
Abakurikiranwho ibyo byaha ni Pastori Munyabugingo Sawuri, Harerimana Etienne bafunzwe tariki 11/06/2013 bakurikiranweho urupfu rw’abana babili bari bari gusengera bakabapfiraho.
Kuri uyu wa 12/07/2013 undi mukuru w’icyumba cy’abasengesho cya ADPER Karwema mu murenge wa Mutendeli witwa Iradukunda Jean Paul nawe yashyikirijwe Polisi nyuma yo gusengera umusaza witwa Byiringiro w’imyaka 60 mu cyumba cy’amasengesho akamupfiraho.
Abaturage bavuga ko babiterwa nuko baba bakeka ko barogewe bityo bigatuma batajya kwa muganga kuko ngo baba bumva batabivura.
Akarere ka Ngoma gaherereye ahahoze hitwa mu gisaka, ahantu hakomeje kuvugwaho ko haba amarozi cyane.
Birashoboka ko uku kuvugwa ko hari abarozi benshi byaba bifitanye isano no kuba bikanga cyane amarozi igihe umuntu afashwe n’indwara ari nabyo bituma bumva bahera mu masengesho aho kujya kwa muganga.
KigaliToday
UM– USEKE.RW
0 Comment
Crazy christians!
Ariko uzi iyo izi njiji usanga ziyemera ngo ziri mukuri kuberako zisengera abantu bagakira? uwabamarira gereza ahubwo. Muyoboke idini y’ukuri mubanze mumenye izina ry’Imana musenga=YEHOVA
Kiliziya ni imwe itunganye Gatolika kandi ikomoka ku ntumwa.barabashuka bazabamara ngo barabasengera dore aho nibereye_
Itunganye gute ? kuko kuko ubu kw’isi yose idini rifite Amateka yo gukora ibibi ,amahano Gatolika iri kumwanya wa mbere,mu nzego zose yewe uhereye no mu mateka yacu Abanyarwanda,ntugasebanye ,cyangwa ngo wigir mwiza kurusha abandi,icyo s’icyaha cyakwitirirwa ibyumba byose,kuko hari benshi babiikiriramo,kandi hari na benshi bapfira kwa muganga bo ko badafungwa?
ibintu ni bibiri n’ubwo uri umu gatulika ushobora ku ba udasobanukiwe neza ijambo ry’Imana cyangwa uri Umugatolika ariko utabirimo neza.
Ndabza uyu witwa JW uvuga ngo bayoboke idini y’ukuri abanje gutukana we imana ye yemera abatukana ku buryo yakangurira abantu kujya mu idini ye.Se abo bantu yise injiji,ngo n’uko basengera abantu bagakira arumva ari ibidashoboka.Icyakora ku myizerere ye yumva imana asenga itabishobora.
ntabwo nshyigikiye na mba abantu babuza abandi kujya kwa muganga,kuko abantu babasha kuyoba,cyane ko muri kariya gace hakunze kubayo ibintu bidasanzwe,mwibuke ko hari imiryango yigeze kumara igihe iba ahantu hamwe ngo itegereje Jesu biriya n’imyumvire y’abantu ku giti cyabo,ntabwo rero ikosa ry’abantu rigomba gushyirwa ku mutwe wa societe yose,cyane ko wumva muri kariya gace bahora bikanga kurogana,kandi tuzi neza ko buriya burozi kugeza ubu abaganga ba kizungu badapfa kubushobora,ariyo mpamvu abantu bakunze guhita bitabaza ikinyarwanda cyangwa mu masengesho ubundi mu bapfumu.Ahubwo twakwibaza ngo mbese muri ibyo byumba nta muntu wigeze asengerwa ngo ahakirire?bibaye ko hari uwahakiriye byaba bimeze nk’uko no kwa muganga bagwayo.Ariko ubundi iyo isaha y’umuntu yageze,nta wamutangira n’umwe arapfa.
Imana iguhe umugisha! urimo umwuka w’Imana.
barahabeshyera ngoma ni heza,nimyumvire mibi ya bamwe
Comments are closed.