Nyarugenge: 5 bavuye i Wawa basubijwe kwa Kabuga kubera uburangare bw’Akarere
Urubyiruko rwavuye i Wawa rukakirwa n’Akarere ka Nyarugenge rukomeje kubogoza ruvuga ko ibyo kari kemeye kubafasha kabonye baje kagashyira agati mu ryinyo, kakababwira ko bakwirwariza none batanu muri bo bamaze kongera gutabwa muri yombi bafungiye kwa Kabuga, kuri iki kibazo abayobozi bw’Akarere barabateragana.
Umwe mu bahagarariye urubyiruko ruherutse kuva i Wawa mu kiciro cya kane 52, rukakirwa n’Akarere ka Nyarugenge aravuga ko mbere yo kuva i Wawa hari ibyo ubuyobozi bw’Akarere bwari bwemeye ko buzabafasha.
Muri byo hari ukubakira no kubahuza n’imiryango yabo, gufasha abadafite imiryango kubona aho bacumbikirwa n’ibikoresho by’ibanze.
Gukemura ibibazo byagaragara kuri urwo rubyiruko bishingiye kubyo baba barakoze mbere yo kujyanwa i Wawa.
Kubafasha kubona akazi bababumbiye mu makoperative ajyanye n’ibyo bize cyangwa babahuza n’amakoperative.
Ndetse no gukurikirana imibereho y’urwo rubyiruko no kujya barutangaho raporo kuri Minisiteri ishinzwe urubyiruko buri gihembwe.
Yagize ati “Muri ibi byose nkubwiye uretse kutwakira bakatugurira ibyo kurya bagahita batubwira ngo twirwarize, tukajya tuza buri wa mbere, kuva twaza ntakintu na kimwe bari badufasha,….. niyo tubajije Gaston ubishinzwe aratubwira ngo tuzajye kubaza ahandi dushaka.”
Akomeza avuga ko kuba Akarere karabatereranye kandi byatumye ubu bagenzi be batanu bamaze kongera gufatwa n’Inkeragutaba bakaba barasubijwe kwa Kabuga.
Aba ngo bafashwe kuko ntaho bari bafite barara nyamara ngo Akarere kari kemeye gufasha urubyiruko icyenda rwari rwagaragaje ko rutishoboye mbere yo kuva i Wawa kakababonera amacumbi.
Abo batanu bafunze ngo ni muri abo icyenda Akarere kari karemeye gufasha .
Agira ati “Bafashwe babuze aho barara kuko hari abaje bagasanga aho babaga barimutse, abandi basanga aho babaga barahasenye, abandi bagasanga imiryango yabo yagiye mu byaro,….”
Uru rubyiruko rusaba ko ikibazo cyabo Leta yakitaho kuko bigaragara ko nyuma y’amasomo bize n’ibyo Leta yabatakajeho birimo gupfa ubusa kuko batarimo kubikoresha biteza imbere, banateza imbere igihugu cyabo nk’uko Leta ibajyana i Wawa yabyifuzaga.
Umuseke wahamagaye Munyabugingo Gaston, umuyobozi ushinzwe siporo n’umuco mu Karere ka Nyarugenge atubwira ko ntacyo yabivugaho ahubwo ibyiza ari uko twabaza umuyobozi w’Akarere (Mayor).
Ati “Njye ndi umukozi w’Akarere, icyo ushatse kubaza Akarere uhamagara Mayor cyangwa ba Vice Mayor, ntacyo umbaza, njye ntabwo ndi umuvugizi w’Akarere, ibyo mvuga byose n’ibyo nkora mbikora mu izina rya Mayor.”
Twahamagaye Mayor w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange atubwira ko ntacyo yabivugaho, amakuru dukeneye twayabaza Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza.
Ariko ntibyadukundiye ko tuvugana na Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
Photo/Kamanzi V.
0 Comment
Mwiriwe,
Nsomye iyi nyandiko numva inteye agahinda rwose. Kubona abo bana bari babonye uburyo bwo kuva mu muhanda no guca ukubiri n’imbogamizi z’ubuzima bwaho none abanyamurengwe bababereye kidobya!! Ariko byose bizakorwa na Nyakubahwa Afande? Oya afite byinshi agomba gukora namwe nimukore ibyo mushinzwe cyangwa se musezere hakibona. Ubwo nmwe mutegereje kuzasaba imbabazi bya nyirarureshwa kandi byose mubikora ku bwende ngo mugaragaze izura mbi u Rwanda n’abaruyoborana umurava? Mukasonga yiyibagije ko yakuwe aho Busyete yakuwe n’umwami? Cyangwa nawe arashaka gusanga uwo ntavuze aho ari? Ngaho nimutunganye icyo kibazo nta mananiza!!!
Ubakunda kandi ukunda u Rwanda.
Bavuga
Ariko yemwe banyarwanda mwaretse tukajya tuvuga ibyo tuzashobora!kubeshya abana ngo bazagaburirwa na Leta koko;ese igihugu nk icyacu cyashobora kugaburira umuntu utagira akazi,utiga ,utari ikimuga ngo ni uko avuye i Wawa?Ese iyo budget irahari koko nk ‘uko abo bana basoza amahugurwa yabo babisezeranijwe?Mwagiye mubwiza abantu ukuri koko?Ni byabibindi bita igipindi!!!!!Mubwire abo bana basubire ku ivuko batangire borore inkwavu ingurube n ihene ,nibiba byiza bave iyo Wawa bahabwa itungo cg imbaho y’amazi,inyundo bajye muma chantiye basabe akazi ,ibindi mubabeshya ngo bazaguma mumijyi ntaho bishingiye ;umujyi ubamo ufite icyo awukoramo.Bitabaye ibyo bose uko mwabatayeho umwanya n amafaranga y’igihugu murabasanga muri gereza nta gitangaza kirimo.No kuba mucyaro aho twavukiye ntacyo byishe!Murakoze
cope shugurika naho ubundi urakomezakutabyumva kimwe namarondo nukomeza kwitwaza ko uvuye kwi wawa uzajya urara aho weretswe wangu gerageza nawe wikuremwisoni abagufasha bazagire aho bahera
ngaho rero abo nibo bayobozi dufite nyamara ejo nashyika imbere ya Boss azavuga nibyo adashoboye.azongera kugaragara mandat yabo igiye kurangira. abo akazi kabo ni imihigo yo kugaragaza ibyo bakora. abo nibo H.E yumva ibyabo akabakuraho vuba vuba.muri iki gihugu uwazanamo abagabo bameze nka Kagame 4.muri buri ntara bakahashyira umwe umwe wabona uburyo akarengane igitugu birandukana imizi
Mutange ibitekerzo mugabanye amagambo;Kigali udafite umushahara wa 500 000 nabwo uba munzu yawe ntwashobora kubaho.Abo bana batungwa n,akarere bate ntacyo binjiza?Akarere se gafite ubushobozi financier mbere yo kuvuga ko abayobozi bababeshye?Nibasubizwe mucyaro niba bizeye ko iwawa bahaboneye discipline ihagije,ubundi babakurikireyo bafashe imiryango gukemura ibibazo byatumye abo bana batoroka imiryango yabo.
Ahubwo nawe gabanya amagambo kuko wamugani ikibazo n’ukutavugisha ukuri. kandi biratangaje kubona Mayor adashobora gusubiza ibibazo ndetse n’abakozi be!!! ubwose uwo ni mayor nyabaki? Mujye muvuga ibyo muzakora Imvugo ibeyo ngiro. naho Abo bakozi bakarere ka Nyarugenge barantangaje aho umwe avugango baza kanaka undi nawe ngo baza kanaka!!!!!!!!!!!!
Plz, aba ba bana bigishwa nabi!! Ubigisha abashyiremo ko abahaye ubumenyi bwo kujyana ku isoko ry’umurimo not ko ari igitangaza azahabwa ibikoresho, akazi, aho aba,…. Ubuse Unmployees bize muriza Kaminuza zitandukanye bari muri za District bafashwe in charge n’Uturere? Cg Iwawa niyo yigisha myinshi n’igihe kirekire kurusha za KAMINUZA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Njyewe maze kubona ko HE KAGAME agifite akazi kenshi rwose,ese ubu baragirango azabere hose icyarimwe ni Imana?gusa mwumve abayobozi dufite namwe gusa keretse nabo uwabajyana kwa KABUGA bakabanza bakaryama muriziriya nda nibwo bajya babifatana uburemere rwose.naho umwijuto w’ikinonko ntiwibukako imvura izagwa.gusa abo bayobozi bamenye ko abanyarwanda tubabaye kandi muzi caracteres z’abanyarwanda,baraceceka bagaceceka wajya kumva ukumva havumbutsemo ikintu kiraturitse kandi kikaza atari cyiza.turasaba uwo solange na committe ze gukemura icyo kibazo kuko LA PROMESSE EST UNE DETTE.Murakoze.
Erega njye ndabona ikibazo atari ubushobozi bw’akarere cyangwa gutunga abao bana, ahubwo ikibazo ni ukwizeza abantu nyne ibidashboka. Kandi iyo ngesa ireze rwose! none se ubwoiyo batirirwa bemera ko bazabakira, ahoo kubyemera batazabikora aho wenda nti hari kuboneka n’abandi babakira aho kubemerera ibyo batazabakorera.
erega imihigo ni myiza ariko nibitinda bikazagaragara ko ari ukwiyemeza ibintu ntibikorwe nabyo bizaba bibi kurushaho!
aha nzaba mbarirwa
Ese ari engeneers from Iwawa na engeneers from KIST n’ahandi abakwiye guhabwa ibikoresho, guhabwa akazi, giutangwaho report ni abahe? Abiga igihe kirekirese ni abahe? Tujye Iwawa gu compliting se?
Erega ukubajije ubusa umusubiza ubundi! We umunyamakuru icyo wita uburangare bw’aakarere ugushingira kuki, uretseko niko kazi kawe ugomba kwandika bagasoma kdi ukabaho!!!
ntabwo akarere gashobora gutunga abantu badakora ngo bavuye i WAWA hari uwavuyeyo wo mu murenge ntiriwe mvuga yari yishe gitifu w’Umurenge ngo nta muhaye ibyo abo hejuru bavuze ko azasanga ku murenge. Ababigisha nabo bajye bababiza ukuri kuko usanga nabo bababeshya ngo nibagera ku karere no ku mirenge bazahasanga amfaranga n’ibikoresho kandi byahe birakajya. ntibakabeshye!
ariko ubundi mwagiye musoma neza amakuru yanditse mukareka kuvanga ibintu.niba abayobozi baritoye bakavuga ibyo bazakorera abo bana harubwo aribo basisabye?MUJYE MUTEKEREZA.wowe wiyise boss uribosi nyabaki?ko uvanga ibintu kaminuza urazivanga nikizo ki wawa gute?nibubabaye nawe uzajyeyo bakwigishe uze bagutere inkunga.mujye mureba ahantu ikibazo kiri mutange ibitekerezo bizima mwere kuvuga ibitajyanye nibyanditswe,niba bariyemereye kubafasha ubwabo ntawubibahatiye kuki batabikora?ubwo nukugirango bashimwe erega ntamwanzuro wumugore nawe muramurenganya.urwo rubyiruko nirwo rwanda rwanda rwejo mubimenye mubatererane mwiteganyiriza kuko nabo sibo bigize uko bari bavutse nkabandi bana.
No mungereranyirize endeneers bava Iwawa natwe tuva KIST, nibande biga igihe kirekire cg bafite degree ihanitse kotwe nta kazi duhabwa, ntiduhabwe ibikoresho ntidutangweho report, nta turerese twe tubamo!!!! Kabisa birenganya Akarere
Mukubwa we, ntabukubwa bwawe ushobora kuba wibitseho usudhure duke n’ingendo nke ku isi!! Wabera wabonye aho ba traing umuntgu kubuntu bakamwongera kumuha akazi, ibikoresho no kumutangaho report? Mukihe gihugu? Uzaho igihugu kerekera? Ese babyemeye uhari? Ese ubwo uhaye umuntu kila kitu ari muzima waba umwubaka ubundi??? Sha u are loosing ur time kabisa.
Nibaduhe akazi tubafashe kuko biragaragara ko barimo bakora ibyo badafitiye ubumenyi,nkanjy wize “social work and community development” birantangaza kunva abantu bemerera abana nkabo ibintu nkibyo.bisa n’umu psychologue cg umu social worker wizeza umurwayi wa sida ko azayikira kandi azi neza ko idakira.ibi ni ikosa rikomeye bizatuma objectifs z’ikigo k’iwawa kimwe n’iza leta zitagerwaho.iki kibazo cyaba bana kiri complex ntago kizakemurwa n’inkera gutabara,police,inkiko,abayobozi batabyigiye,kuko hari ubumenyi badafite.ni bashake abantu babyigiye bashoboye babafashe,kuko iyo utize Micro enterprise Development,human behavior in social environment,psycho social community counseling,group counseling,case work,rural ~urban sosology and development,….ntago wabishobora. bariya bana ntushobora kubakura mu muhanda utarabyigiye n’ubwo wakoresha ama milliards y’amafaranga kuko bisa n’ukurwanya indwara utazi ikiyitera n’uburyo yandura,benshi muri bariya bana bazajya basubira mu mihanda kandi n’umubare wabana baba mumihanda wiyongere.
nimugerageze kuko ibyatanzwe kuri abo bana nibyinshi bibyazwe umusaruro kandi guhiga umuhigo ntuwuhigure ushatse wawureka!!
Comments are closed.