Digiqole ad

Umuhinde wa mbere ku isi ufite umuryango munini afite abagore 39

Umuhinde Ziona Chana w’imyaka 66 ni we mugabo ba mbere ku isi ufite umuryango w’abantu benshi. Afite abagore 39 n’abana 94 n’abuzukuru 33, umuryango we wose ugizwe n’abantu 181 kandi baba mu nzu imwe.

Chana n'umuryango we
Chana n’umuryango we

Uyu mugabo Chana nubwo afite abagore benshi aryama wenyine ku gitanda kinini.

Mu bagore be, uyu mugabo ngo abafite imyaka micye nibo aha icyumba hafi y’icye, naho uko umugore we agenda akura niko bagenda bamuha icyumba cya kure.

Aba bagore si abakeba kuko badafuhirana nkuko ikinyamakuru the Telegraph cyo mu Ubuhinde kibyandika. Ngo buri mugore agira umunsi yagenewe wo kuryamana n’umugabo we akamutunganya.

Uyu mugabo Chana bamaze kwemeza ko ariwe mugabo ufite umuryango munini atunze mu nzu ye yagize ati «  Njye meze nk’umwana w’Imana. Gutunga aba bagore n’abana babo ntibyoroshye, ariko ndabishoboye. »

Avuga ko mu rugo rwe buri mugore na buri mwana aba azi umurimo we, yemeza ko urugo runini ari amaboko akomeye.

Ngo ntacyo babuze kandi basangira ikibonetse cyose nk’umuryango umwe.

Abana be n’abo bagore baba mu byumba bitandukanye mu nzu y’igorofa ye, ariko bose bose bakaba bahuje igikoni.

Nubwo Chana bigaragara ko ari impfizi y’imbaraga, aracyafite amerwe kuko yasekeje abantu avuga ati «  Ndashaka kuzajya muri Amerika gushakayo abandi bagore nabo nkumva uko bamera. »

Bose batuye muri iyi gorofa ye
Bose batuye muri iyi gorofa ye

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • uyu ni umugabo kabisa n’aho abandi ni ukubeshya,ariko hari mubuhinde nta sida ibayo?

  • Hahaha. Kubera inkuru zivugwa ku Bahinde nsigaye narabaciye amazi. Ni ba Ntakigenda kabisa. Nawe se, hari aho nabonye abagabo 5 bava inda imwe bafite umugore1. Kandi ngo uwo mugore wabo, na nyina yari afite abagabo 3 bava inda imwe. Nimumbwire namwe uwo muco.

  • yampayinka data!

Comments are closed.

en_USEnglish