Beatrice Munyenyezi yakatiwe gufungwa imyaka 10
Muri New Hampshire, Leta nto yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta z’unze ubumwe za Amerika urukiko rwaho rwakatiye Beatrice Munyenyezi igifungo cy’imyaka 10 kubera uruhare yagize muri Jenocide mu Rwanda.
Umucamanza Steven McAuliffe niwe wamukatiye iki gifungo kuri uyu wa 15 Nyakanga. Munyenyezi ntacyo yigeze atangaza nkuko bitangazwa na Foxnews.
Uyu mugore ubu w’imyaka 43 mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka yahamijwe kwinjira muri Amerika abeshye akagera aho anabona ubwenegihugu nyamara ngo yari umwe mu bantu bavugaga rikijyana kuri za bariyeri i Butare muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu1994.
Uyu munsi, umucamanza yamuhamije icyaha ashingiye ku kuba we ubwe afatwa nk’uwafashe umuhoro mu bwicanyi.
Abunganira Munyenyezi bavuze ko bazajuririra iki cyemezo mu rukiko rw’ubujurire, igikorwa kizatinza iyoherezwa rye mu Rwanda nkuko byatangajwe.
Mu manza ebyiri ziherutse, uyu mugore watawe muri yombi mu 2010, ntakintu yigeze avuga mu rukiko yaricecekeraga. Nta buhamya yigeze atanga ndetse yanze kuganira na Associated Press ubwo bamusabaga ikiganiro ku rubanza rwe mu mpera za 2012 .
Uyu mugore ufite abana batatu b’abakobwa yahamijwe ibyaha birimo ibyo yakekwagaho by’uko aho yari atuye i Butare mu gihe cya Genocide, yatangaga amazina y’abagombaga kwicwa muri Kaminuza (aho yigaga), kwaka indangamuntu kuri ‘bariyeri’, gutegeka abagabo n’abasore gufata abagombaga kwicwa ku ngufu, ibi ngo yabikoreye imbere ya Hotel Ihuriro hafi yaho bari batuye n’umugabo we Sharom Nyahobari ahitwa “Kumukoni” mu karere ka Huye munsi ya Kaminuza y’u Rwanda.
Uyu mugore yahunze mu 1994 n’umukobwa we mukuru berekeza i Nairobi, aha niho abakobwa be babiri b’impanga bavukiye, baje kuva aha berekeza muri USA batura mu mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire aho bafite ubwenegihugu, akazi, inzu n’ubuzima bwishoboye.
JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW
0 Comment
muri gacaca twamukatiye burunndu adahari iyo 10 nayirangiza akagaruka mu Rwanda tuzamubikamo cg azahitemo kugwa ishyanga nubundi ntazaba aje kuzura abo yishe
bamugiriye imbabazi,10 ans???basi iyo bagira 100
America izamwohereza aze gufungirwa mu Rwanda tuzamufunga iyabanyamerica kuba yarababesye 10 nayirangiza tumufungire iyicyaha cya Genocide kugwamo Burundu
ariko bariya bamuherkeje nabahe nabo mumurenge yasize amazemo abantu arikonjye narumiwe rwose nonese byabujije kumutera icumi yayirangiza agakomezanya naburundu yo bamuhaye adahari.
Ndumva koko mwari mwamukaniye peee! Mbese ubu mubabajwe nuko azama 10 muro gereza ya USA. Niba ko ko mwarakurikiranye urubanza rwe muzaba abakobwa b’umucuruzi ukomeye i Butare impavu banza gutanga ubihamwa bageze nuri USA bwo kumushinja. Imana niyo nkuru kandi intebe y’ikonyoma ntirama igihe kirekire. Dusenge gusa u Rwanda ruzakire ino rwara kuko iyo yinjiye biragore kuyirandura n’imizi yayo (gutekinika(
Yewe mumureke erega nubundi ntaho bazacikira niyo haba ryari
Comments are closed.