Digiqole ad

PGGSS 3: i Musanze byari ibicika. Reba mu mafoto

Mu rugendo barimo bazenguruka igihugu cyose bahatana, abahanzi 11 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iyi week end bari bageze i Musanze aho bari bitezwe n’imbaga y’abakunzi ba muzika benshi biganjemo urubyiruko.

Knowless we yaje ku ngobyi
Knowless we yaje ku ngobyi

Kuri Stade Ubworoherane, aba bahanzi bose buri wese aba yakereye kwerekana ko ashoboye kandi afite abafana nk’uko muri iri rushanwa basabwa kubigaragaza.

Nta muhanzi wavuga ko nta mbaraga cyangwa nta bafana kuko abakunzi ba muzika nyarwanda bamaze kuba benshi bidasanzwe kandi buri muhanzi aba afite abamwibonamo batari bacye.

Dore uko byari byifashe i Musanze:

Igitaramo kiri Live kiratangiye hano i Musanze

Igitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi, urubyiruko cyane cyane

Igitaramo kirimo kubera muri Stade ya hano i Musanze

Ni kuri Stade Ubworoherane  i Musanze

Lion Imanzi niwe uyoboye igitaramo.

Lion Imanzi niwe wayoboye igitaramo.

Abakempura mpaka hano akazi bakamereye nabi.

Abakempura mpaka hano akazi bakamereye nabi.

Umuhanzi wa mbere wabanje kuri ‘Scene’ ni Riderman, uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi umaze iminsi arwaye ariko kuri ubu arasa n’aho amaze kugira akabaraga.

Nguyu Riderman imbere y'abakunzi be.

Riderman imbere y’abakunzi be.

Hano arimo kubyinana n'ababyinnyi be

Arabyinana n’ababyinnyi be

Aha Riderman aramanikisha abakunzi be amaboko

Ati amaboko hejuruuuu

Aha abakunzi be baramwereka urukundo bamufitiye

Aha abakunzi be baramwereka urukundo bamufitiye

Umuhanzi uje ku mwanya wa kabiri ni Senderi International Hit, uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka igera kuri 19 ari muri muzika.

Senderi azanye abantu bambaye impu z'ingagi

Senderi azanye abantu bambaye impu z’ingagi

Aha ntibyoroshye ku bantu barimo kureba aya mashusho y'abantu bambaye impu z'ingagi

Abantu batangajwe cyane n’aba bantu ba Senderi bari bambwitswe nk’ingagi

Senderi abasabye gukuramo imyenda bayishyira mubicu.

Senderi abasabye gukuramo imyenda bayishyira mubicu.

Senderi n'umubyinnyi we bakamejeje.

Senderi n’umubyinnyi we bakamejeje.

Umwanya wa gatatu ujeho umuhanzi Danny Nanone, uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya HipHop.

Danny Nanone ari kuri stage

Danny Nanone ari kuri stage

Aha Danny ari mu ndirimbo 'Mbikubwire'.

Aha Danny ari mu ndirimbo ‘Mbikubwire’.

Danny yashyuhije abantu biratinda.

Danny yashyuhije abantu biratinda.

Aha Danny arimo kuririmba ubona ari mu mwuka

Aha Danny arimo kuririmba ubona ari mu mwuka

Bagabo Adolphe uzwi ku izina rya Kamichi niwe ukurikiye kuri stage ngo ashimishe abakunzi be ndetse n’abakempurampaka barimo gukurikirana buri muhanzi uko yitwara.

Kamichi yatangiye aririmba indirimbo 'Hobehobe'

Kamichi yatangiye aririmba indirimbo ‘Hobehobe’

Aha Kamichi yashimishije abantu karahava.

Aha Kamichi yashimishije abantu karahava.

Kamichi yakirijwe ibyapa byinshi

Kamichi yakirijwe ibyapa byinshi

Aha Kamichi yashimaga Imana

Aha Kamichi yashimaga Imana

Nyuma ya Kamichi hakurikiyeho umuhanzi Fireman ukora injyana ya HipHop, uyu muhanzi ari mu bahanzi babarizwa mu itsinda rya Tough Gang.

Fireman arimo gushimisha abantu

Fireman arimo gushimisha abantu

Hano Fireman yagiraga ati "Shalom"

Hano Fireman yagiraga ati “Shalom”

Fireman yagiraga ati "Amaboko hejuru"

Fireman yagiraga ati “Amaboko hejuru”

Fireman na Jay C barimo bashimishije abantu

Fireman na Jay C barimo bashimishije abantu

Itsinda rya Dream Boys niryo rikurikiye kuri stage, iri tsinda rigizwe n’abasore babiri aribo Platini ndetse na TMC.

Platini ndetse na TMC bagize itsinda rya Dream Boys

Platini ndetse na TMC bagize itsinda rya Dream Boys

Aba basore bombi barangwa no gushimisha abantu iyo barimo kubyina injya bita inzayirwa.

Aba basore bombi barangwa no gushimisha abantu iyo barimo kubyina injya bita inzayirwa.

Dream Boys

Dream Boys

TMC na Platini

TMC na Platini

Bulldogg niwe muhanzi ukurikiyeho, aho uyu musore ariwe uvuga ko akuriye itsinda ry’abahanzi benshi bakora injyana ya HipHop ryitwa tough Gang.

Bulldogg yakiriwe n'abantu bamwereka umubare we afite mu irushanwa

Bulldogg yakiriwe n’abantu bamwereka umubare we afite mu irushanwa

Bulldogg yabazaga abakunzi be ko atumva akamo uko bikwiriye.

Bulldogg yabazaga abakunzi be ko atumva akamo uko bikwiriye.

Acishamo akawuceka

Acishamo akawuceka

Bulldogg ni umwe mu bahanzi bashimishije abantu

Bulldogg ni umwe mu bahanzi bashimishije abantu

Christopher niwe ukurikiyeho, uyu musore ubushize ubwo bari i Muhanga yakoze ibintu benshi batetekerezaga, kuko yakoze akazi katoroshye aho wasangaga umuntu wese wari aho yaremeye imiririmbire y’uyu musore, kuri ubu rero akaba ategerejwe n’abantu batari bake kureba ko yongera gukora ibyo aheruka gukora.

Christopher ari kuri stage

Christopher ari kuri stage

Christopher araririmba ukumva induru y'abakunzi be kurusha kumva ijwi rye

Christopher araririmba ukumva induru y’abakunzi be kurusha kumva ijwi rye

Hano yabwiraga abakunzi ko bamufasha kubyina

Hano yabwiraga abakunzi ko bamufasha kubyina

Abakunzi ba Christopher hano bamweretse ko bamushyigikiye

Abakunzi ba Christopher hano bamweretse ko bamushyigikiye

Umuhanzi ukurikiye ni Mico The Best, umwe mu bahanzi bakora injyana ya Afrobeat ndetse mu minsi ishije akaba yarigeze no gutangaza ko asanga ariwe mwami w’iyo njyana. ubu rero niwe ukuriye kuri stage aho aje kwerekana ubuhanga bwe imbere y’abakunzi ndetse n’abakemurampaka.

Mico ni umuhanzi urimo kugenda atungurana mu miririmbire kuko usanga yitwara neza muri live

Mico ni umuhanzi urimo kugenda atungurana mu miririmbire kuko usanga yitwara neza muri live

Nguyu Mico The Best kuri stage

Nguyu Mico The Best kuri stage

Mico anacishamo akawuceka

Mico anacishamo akawuceka

Abakunzi ba Mico baje kumanika icyapa bamwereka ko afite abamunda bidasubirwaho i Musanze

Abakunzi ba Mico baje kumanika icyapa bamwereka ko afite abamunda bidasubirwaho i Musanze

Umuhanzi uje abanziriza usoza iki gitaramo ni Butera Jeanne D’Arc uzwi cyane ku izina rya Knowless, uyu muhanzikazi niwe rukumbi ubarizwa muri iri rushanwa nk’umwali n’umutegarugori, akomeje kugenda ashimisha abantu bitewe n’uburyo aba yateguye stage ye aho usanga benshi bakurikirana ibintu arimo kugenda akora usanga bamuvugaho bynshi.

Knowless azanywe mu ingombyi

Knowless azanywe mu ingobyi

Aha Knowless yaramaze kururutwa mu ngobyi

Aha Knowless yaramaze kururutwa mu ngobyi

Ibyapa byari ibicika bamwereka ko batazamutererana

Ibyapa byari ibicika bamwereka ko batazamutererana

Knowless yashimishije abantu birabarenga, aho wasangaga indirimbo ari 'Tuzagutora twongere tugutore"

Knowless yashimishije abantu birabarenga, aho wasangaga indirimbo ari ‘Tuzagutora twongere tugutore”

Hano Knowless yabyinanaga n'abakunzi be

Hano Knowless yabyinanaga n’abakunzi be

Urban Boys nibo baje gusoza igitaramo cyarimo kubera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Aba basore uko ari batatu ni abasore bamaranye igihe kitari gito bakorana muzika, kuri ubu nabo bakaba bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye ku nshuro ya gatatu.

Urban Boys kuri stage

Urban Boys kuri stage

Urban Boys n'ababyinnyi babo ntibyari byoroshye

Urban Boys n’ababyinnyi babo ntibyari byoroshye

Aba basore bashimishije abantu mu ndirimbo "Bibaye"

Aba basore bashimishije abantu mu ndirimbo “Bibaye”

Umukunzi wabo yashyizwe mu kirere ngo yirebere amaso ku maso Urban Boys

Umukunzi wabo yashyizwe mu kirere ngo yirebere amaso ku maso Urban Boys

Uku ni uko igitaramo cyagenze n’uko UM– USEKE wakibakurikiraniye LIVE, ushobora kandi kubikurikiranaHANO n’ibinndi byose uko byagenze

UM– USEKE

Photos/Plaisir

0 Comment

  • Yewana umwmikazi wamuzika yahatwitse pe!!!!!!!!!!!!!!!!

  • KNOWLESSSSSSSSSSSSSSSSSSS TUKURINYUMA OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • wow courage kuri danny nanone!

  • Bulldog ku live aremeza mu ba hip hopman bose, Knowless yashakiye mu dushya yatekerejeho neza ariko c barabibara?

  • wow i lv dream boys ndabifuriza kuzagitwara ikindi bajyira ikinyabupfura

  • urban boys oyeeeee !!!!!!!!!

  • Ntimushidikanye Knowless Igikombe arakijyanye kuko yasyizemo amafaranga menshi, Ikindi niwe Mwari umwe rukumbi wiyemeje guhangana ninsoresore nyinshi batamuhaye Iki gikombe Baba bamuhemukiye Kabisa….kuko aragikwiye, Ikindi yambika ababyinyi Bose neza ugasanga abitaho cyaneee kandi bashimishize …Umwamikazi Knowless ngutuye iryo zina…Kandi ihite wiyita umwamikazi WA muzika Knowless turagukunda cyaneeee nababyinyi bawe baremezaa cyaneeeee …

  • Knowless Mpise Muha irindi zina Akitwa Umwamikazi Knowless …arabikwiye yifata neza , yasyizemo imbaraga nyinshi mugutegura ibitaramo bye Kandi akunda ababyinyi be nushaka infashanyo uzanterehone kuri +16616008801 twiteguye kugutera inkunga kabisa murakoze …Kandi baguhe icyo gikopo kuko uragikwiye

  • Igisumizi 2kuri nyumj

  • Ahaaaa, Knowless ko mbona atoroshye raaaaa, ibyo mbona hano birarenze kuko yabarushije kumenya icyo gukora kdi ni mugihe ibi bintu abimazemo iminsi itari mike (experience).

    Yakosoye hafi ya byose bitagendaga neza, ubu ndabona yemye peee, biri kumuhesha amahirwe yo gutwara iki gikombe kuburyo budasubirwaho.

  • Knowles arabishoboye rwose nizere ko abenshi babibona tumutore arabikwiriye Queen Knowless oye waratwemeje rwose. Tora Knowlesssssssssssssssssssssssssssssssssssssssssssss

  • Queeeeeeeeeeeeen Knowles Mumuhe igikombe Nike…..Kabisa…Niwe mukobwa wenyine wahanganye ninsoresore kandi nanagitwara abandi babyinyi Bose bazabyishimira kabisa kuko aragikwiye yambara neza , ntiyirata kandi yifata neza rwoseeeee Igijombe nikya Queeeeeeeeeeeen Knowless…
    Mukimuhe Bazamuvugirize nimpundu murakoze

  • Knowless we oyeeeeeeeeee!! tukurinyuma kdi rwose insinzi iri kubitugu byawe.

  • Ubuhake bwagarutse mbandoga Rwabugiri!!!

  • Ahahaha ngo ubuhake bwagarutse? Unva iyi njiji ngo ni Sassu ..Ubwo se Kwidagadura ushimisha abafana ukora udusya …bihuriye he nubuhake kuko bamuhetse mungobyi? Uwo warumuco mwiza wakera wabanyarwanda…iyo wansyingirwaga iwanyu baguhekaga mungobyi wanjiji we! Niba utarubizi sobanukirwa…None se iyo utwaye umuntu mumodoka aba aguhstse? Bitandukaniye he se nogutwara umuntu mungobyi? Kandi wibuke ko akenshi abamuhekaga arabiwabo..rero ntampanvu ugomba kuvuga ubujiji bwawe hano kuko ntusobanukiwe..Ikindi Knowles twamuhaye irya Queen Knowless…urunva azatwara igikombe

  • Queen knowless oye oye oyeeeeee!!! Turagushigikiye urabizi ibyo ukora.

  • knowles oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish