Digiqole ad

CHUB iremera kwishyura amafaranga ya "Caisse d'entre aide" yambuye abakozi

Abakozi b’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare(CHUB) bamaze amezi atatu bakatwa amafaranga yo gushyira mu kigega cy’ingoboka gihuza abakozi ba Kaminuza n’ibigo biyishamikiyeho ariko ntashyirwemo, byatumye bimwa inguzanyo n’izindi bahabwaga biturutse muri icyo kigega, ubuyobozi bw’ibitaro buravuga ko bugiye kuyishyura.

Dr. Sendegeya Augustin umuyobozi w'ibitaro bya Kaminuza by'i Butare
Dr. Sendegeya Augustin umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare

Umwe mu bakozi bafite iki kibazo waganiriye n’Umuseke yavuze ko hashize amezi atatu bakatwa amafaranga ku mishahara yabo ngo ajyanwe mu kigega “Caisse d’entre aide” ariko ubuyobozi bw’ibitaro ntibuyashyiremo nyamara ntibunabahe ubusobanuro bw’ikibazo gihari gituma amafaranga yabo adatangwa.

Ingaruka y’ibi ngo ni uko kuva mu kwezi kwa gatatu nta serivisi n’imwe bagihabwa kubera ko batagitanga umusanzu.

Yagize ati “Ingaruka n’uko nkanjye mfitemo miliyoni eshatu na Magana,ariko nagiye kwaka inguzanyo baranga ngo ntabwo twishyura, mfite impungenge ko nidukenera no kuyakuramo bashobora kutayaduha, kd ntitwizeye ko n’ibitaro bizayishyura.”

Akomeza avuga ko yibaza impamvu abandi bakozi bakorana muri CHUB batari muri Caisse d’entre aide n’ubwo ngo ari bacye cyane bo babona umushahara wabo wose nyamara abayirimo bo bagahembwa igice.

Dr. Sendegeya Augustin, umuyobozi wa CHUB yemereye Umuseke ko iki kibazo gihari koko ariko ngo kiri mu byihutirwa barimo gukemura.

Dr. Sendegeya avuga ko iki kibazo yakihasanze ni ikibazo nahasanze ariko ngo kiri mu nzira yo gukemuka, kuko ngo hari habayeho ikibazo cy’ingengo y’imari (Budget) bituma amafaranga aba macye, hafatwa icyemezo ko hari ibintu bimwe na bimwe bihagarikwa n’amafaranga ya Caisse d’entre aide arimo.

Yagize ati “Uku kwezi kose tuzanayabishyura, ntabwo duhakana ko icyo kintu cy’uko amafaranga atageze muri caisse d’entre aide ariko biri mu bintu twahagurukiye.”

Akomeza avuga ko yahuye n’abayobozi ba Caisse d’entre aide bumvikana ko abakeneye inguzanyo bazibaha ndetse ngo hari bamwe bamaze no kuzibona.

Ikigega Caisse d’entre aide cy’abakozi ba Kaminuza nkuru y’u Rwanda (Huye) n’ibigo biyishamikiyeho, kijyamo amafaranga umukozi aba yaremeye ko azajya akurwa ku mushaharawe wa buri kwezi nk’ubwiteganyirize ariko ashobora no gukuramo igihe ashatse ariko kandi bikamufasha no kukiguzamo igihe ayikeneye.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
Photo/internet

0 Comment

  • Iyi nkuru ifite umutwe mwiza ariko ntabwo mwabwiye abasomyi, by’umwihariko abafite amafaranga muri icyo kigega “caisse d’entre-aide” ari ryari bazabona amafaranga yabo. Kuba mwari mwavuganye n’umuyobozi w’ibitaro, mwagombaga kumuvanaho inkuru nziza ivuga ngo igihe runaka…
    Ikindi rero ni uko iyi nkuru ituzuye ku muntu uyisoma ataba muri iyo “caisse d’entre-aide”. Mwari kugaragariza umusomyi impamvu nyayo yatumye ayo mafaranga abura cyangwa ahagarikwa kuko iyo niyo nkuru.
    Umuyobozi nawe w’urwego nka ntabwo aba akwiye na rimwe gusubiza ngo nibwo nkihagera. Oyaaaaa: Ntwabwo ari we bwite uba wishyuzwa, ni urwego akuriye. Rero akwiye gusobanura ati “ibitaro byagize ikibazo iki na kiriya, byatewe n’amakosa y’umukozi runaka cyangwa ikindi iki na kiriya” ariko kuvuga ngo nibwo nkihagera si igisubizo cyamubuza gusobanurira abantu impamvu yateye ikibazo (kandi abantu babyumva ko atari amakosa ye nka Dr. Sendegeya Augustin). Ariko umunyamakuru nawe aba akwiye kumugeza aho atubwira ibyo tutazi. Ari nayo mpamvu dukwiye gusoma inkuru runaka.
    Akazi keza.

  • hari na bank iherutse kwirukana abakozi bayo 3basanze bafite diploma baguze
    Cedric ABUNA MUGUMYA +250 788 301089 IT Manager
    Anita NDAHIRO +250 788312689 Customer service
    Robert KAYITARE +250788411823 Branch manager

  • Ubuyobozi bugomba gukemura iki kibazo mu maguru mashya kugirango abakozi badakomeza kurenga kadi bafite amafaranga yabo.
    D.G mushya ikindi namubwira ni ugushishioza neza mu kugarura Mutimukyeye cLAUDE kuko ariyo echec ye yambere kuko uriya mugabo ari mubi cyane kdi akaba yaragiye ananaiza aba D.G benshi IKINDI UMUNTU UFITE UB– USEMBWA BWO KURYA RUSWA nandi makosa Ntiyakabombye kugaruka mu kazi nkuko Perezida wa repulilika ahora abivuga.Bwana D.G urabe maso

  • Risubize aho uri kuye ngo MUTIMUKYEYE Claude kugaruka. ntibishoboka kereka DG SENDEGEYA ARI ari fek; ubu amahoro arahinda mubitaro nubwo hari ubukene ariko buzashira. Mutimukyeye ni mubi cyane ubu ntabahutu, ntabatutsi bakirangwa muri CHUB, nta bavuye i bajepe, abasadja cg se abarescape bikivugwa ariko agarutse ndahamya ko byafata intera ndende. DG rwose ndakwinginze ntiwumve abagushuka kuko igihe azaba yakubijije ibyuya twese tuzaba tukurebera twisekera naho wowe wabuze ayo umira nayo ucira. Ngo utazi urupfu asoma impyisi ngaho nakubwira iki irahurireho umuriro wiyegerza uriya mugome.

  • ibi birakabijr kubeshya koko

  • Ariko CHUB genda waragowe pe! Icyo nisabira abanyamasengesho nugusabira biriya bitaro umuzimu bifite agatsirwa rwose.Dore nawe nubwambere mu Rwanda ngo habaye remise entre 2 D.G y,ibibazo gusa. Nonese uwababaza ibyo bitaro niba leta Y,Ubumwe yaratanze imishahara y,amezi 8 basubiza iki? Gusa bagira amahirwe kuko biyoborera injiji, bakaba na kure ya Gauvernemnt.Gusa ariya ya C.E.B yo arabakoraho pe!

  • Ariko se ububi bwa Mutimukeye ni ubuhe mubitubwire.

Comments are closed.

en_USEnglish