Digiqole ad

MTN yasabye abafatabuguzi kwandikisha SimCard mu gihe gisigaye

Hashize amezi agera kuri atanu ikigo cy’itumanaho MTN  gisabye abafatabuguzi bacyo kwandikisha simukadi zabo,kugirango habashe kubaho igenzurwa rihagije ry’ibyaha bikorerwa ku mirongo ya telephoni, kumenya abafatabuguzi ba MTN ndetse no kwirinda ubujura bwa za Telephone.

I Nyanza abantu benshi bari bitabiriye gahunda ya MTN ibashishikariza kwandikisha SimCard
I Nyanza abantu benshi bari bitabiriye gahunda ya MTN ibashishikariza kwandikisha SimCard

MTN yifashishije abahanzi ikorana nayo, yari mu karere ka Nyanza kuri uyu wa gatanu aho yagiye gukangurira abaturage kwandikisha SIM Card (Subscriber Identity Module Card )zabo bitarenze tariki 31 Nyakanga uyu mwaka.

Kalisa Nepomscene umwe mu bafatabuguzi ba MTN yabwiye UM– USEKE ko yumva neza impamvu zo kwandikisha Simukadi ya buri muntu kuko ari igikorwa gifite akamaro cyane cyane ku mutekano wa nyiri Simukadi.

Ndayisaba Joseph utuye mu murenge wa Busasamana avuga ko iki gikorwa cyo kubaruza SIM Card nawe yumva ari ingirakamaro kuko n’ahandi ariko bigenda.

Ndayisaba ati “ ahubwo u Rwanda nirwo rwari rwarasigaye inyuma, ahandi henshi ntabwo wagura Simcard itakwanditseho, hari n’aho utapfa kuyibona kuko telephone zikoreshwa cyane mu bikorwa bibi. Ibi rero ntibishoboka iyo abantu bose Simukadi zabo zanditswe.”

Abafatabuguzi ba MTN baganiriye n’UM– USEKE i Nyanza bavuga ko bishimira serivisi bahabwa na MTN kuko igerageza kubaha serivisi nziza kurusha abandi.

Manirahari  Jean Bosco umukozi muri MTN ushinzwe kwamamaza gahunda zo kwakira no kohereza amafaranga (Mobile Money) yavuze ko MTN Rwanda izakomeza gutanga serivisi nziza uko ishoboye kose. Ariko ko byaba byiza abafatabuguzi bayo nabo babashije kwandikisha Simukadi zabo kugirango bakomeze kubona izo serivisi.

Avuga ku kibazo cyo gucikagurika cya hato na hato kijya kibaho ku mirongo ya MTN, Manirahari yavuze ko atari ikibazo kibaho kenshi.

Yasobanuye ko ahanini kiba giterwa n’amasinga bakoresha anyura mu Nyanja no mu bindi bihugu bon ka MTN Rwanda batagenzura, ariko ko botamara igihe kinini bitarakemuka.

Manirahari ati “ Ubu twishimira ko nibura 99% by’igihugu hose abafatabuguzi bacu babasha kubona umurongo wacu, usibye rimwe na rimwe abantu batuye cyane ku mipaka.”

ikigo cy’itumanaho cya MTN cyatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 1997, iki kigo gifite abakiliya barenga miliyoni eshatu, MTN Rwanda ifite iminara isaga 500  hirya no hino mu gihugu.

Abahanzi bafashije MTN gutanga ubutumwa busaba abantu kwandikisha SIMCARD zabo
Abahanzi bafashije MTN gutanga ubutumwa busaba abantu kwandikisha SIM CARD zabo

MUHIZI Elisée
UM– USEKE /Muhanga

0 Comment

  • please, mutubwirire mtn ka dukeneye kubona uko twandikisha sim card zacu cyane nk’abantu bari hanze, batarimo gukoresha uyu murongo nk’abari Darfur, n’ahandi, murakoze.

    • nanjye nkeneye iyo format yuzuzwa kugira ngo nkomeze kugumana umurongo nsanganywe wa MTN.

  • Natwe ntabwo turi mu Rwanda kandi natwe dufite ifatabuguzi rya MTN Twabigenza dute kugirango tutazacikwa niyo gahunda?

  • MTN mugira services nziza ariko iyi campaign yanyu yo kwandikisha SIM Card irimo urujijo:

    Mwashyizeho ko iyi registration ishobora no gukorerwa online (ku murongo wa internet)ariko ntibikora, njye maze kugerageza inshuro nyinshi byaranze.

    1. Njye ndi umukiriya wa products za MTN (SIM Card ya Tel n’iya Modem), ubu ndi hanze y’u Rwanda.

    2. Iyo nyuze kuri website ya MTN mbona ko hari SIMCard Registration Notice, ariko nakurikira iyo nzira ngo ngere aho kuzuza bikanyereka ko bidashoboka.

    Ibyo bintu nabasabaga ko mwabikosora kuko nkunda MTN sinakwihanganira ko ikoresha amananiza ku bakiriya bayo.

    Murakoze cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish