Itsinda ry’Abanyamideli ryasuye urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali
Mu rwego rwo kwibuka Abazize Jenocide yakorewe Abatutsi, no kwereka bamwe mu rubyiruko ayo mahano yabaye ari bato abandi bataravuka kugirango bafatire hamwe ingamba zo kubirwanya bivuye inyuma, kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 12 Nyakanga 2013 Travella Fashion Models, itsinda ry’abanyamideli, ryasuye urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali.
Uru rubyiruko ruvuga ko rwari rwaje kwirebera uburemere ayo mahano yakoranywe, imbaraga zashyizwe mu itegurwa ryayo, uburyo urubyiruko rwifashishijwe cyane mu kwisenyera igihugu, kugirango bakuremo isomo ryo gukoresha izo mbaraga biyubaka banubaka igihugu cyababyaye.
Nzeyimana Hakim umuyobozi wa Travella Fashion Models yatangaje ko bifuje gusura urwibutso rwa jenocide rwa Kigali, kugirango bahavane amasomo ku byabaye mu Rwanda bikozwe n’abanyarwanda abanyamahanga barebera.
Nzeyimana avuga ko bavuye kuri uru rwibutso babonye amabi y’abaye ariko ko banahavanye icyerekezo cyo kubaka u Rwanda ruzira amacakuribiri.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW
0 Comment
Cg bari bagiye kwifotoza kombona aribyo baribibereyemo . Imvazababantu nazo zaragowe.
Nari ngize ngo nijye wabibonye gusa! reba ariko ukuntu ari abaswa, bakifotoza bifashe mu manyugunyu mu mva z’abacu. Ubuse bari bazi ibyo barimo koko! Arega bisigaye byarabaye advert gusa, no moral feelings! Shame!
Iyi foto ya nyuma ntabwo ijyanye na gato n’umuhango wo kunamira abazize genocide.Uburyo bifashe wagira ngo bari bagiye muri defile de mode.Ariko simbagaya ni abana dore ko abenshi banavutse nyuma ya 1990 ahubwo habuze umukuru ubereka uko bifotoza.
Munva zabacu hamaze kuba itobero muge mumenya abagomba kuhajya nabatabigomba , habaye nkokukibuga cyumupira .
jye na banza nkabashimira nuwo mutima bagize wo kujyayo bakereba ayo mahano kdi tujye twibuka His Exellence yavuze ko kwibuka atarUguheranwa n’agahinda..kwifotoza kuriya ntaco nivuze cane ahubwo isomo bahay urundi rubyiruko..
abantu bagira imitima idakomeye bisaba ubutwari ngo bihanganire kureba ariya mahano nimuri urwo rwego bashobora kugarura bene iyo mitima muri mood isanzwe ngo hato batagi r ibind bibazo
Mbere na mbere ndagaya, abavuze nabi hejuru, kuki ariko ibyiza mutabishima mukavuga ibibi gusa?? Ubu koko murabona icyari kuvugwa bwa mbere ari ama poster bafashe, cg ni igikorwa bakoze?? Muri mwe se hari uwaba yaragiyeyo ngo yifotoze bwiriye yerekana agahinda? Icyambere ni ikiri ku mutima, so shame on uh guyz, mureba only th negative sides gusa, niyo mpamvu mudatera imbere! Courage Travela fashion models, n may God Bless U guyz!
Comments are closed.