Mu Gihugu cya Nijeriya, umubyeyi yabyaye umwana udafite ubwonko
Umubyeyi utuye mu Majyaruguru y’Igihugu cya Nijeriya ahitwa Kaduna mu gace ka Saboniceh, yabyaye umwana udafite ubwonko upima ibiro bine, amubyarira mu bitaro byitwa Kagarko General Hospital.
Umuganga ukora mu bitaro by’i Kagarko aganiriza urubuga rwa informationng.com, aratangaza ko ubwo uyu mubyeyi yagezwaga kwa muganga yari ameze nabi ku buryo bahise bafata icyemezo cyo kumubaga, kugirango adapfana n’umwana.
Akomeza avuga ko ubwo uyu mugore yabyazwaga, abaganga bamaze kubona ko abyaye umwana udasanzwe, babimenyesha uhagarariye ibitaro ariwe Dr. Habila Kambai, nawe araza, umwana baramwoza baramutunganya, ariko n’ubwo uyu mwana yari avukanye ibiro byinshi yari afite umutwe muto cyane , utarimo ubwonko .
Usibye uyu mwana wavukanye umutwe muto utarimo ubwonko, kuri ibi bitaro hari n’umugore uherutse kuhabyarira inkende, ibi bikaba biteye ubwoba cyane abantu bo muri aka gace ndetse n’abitabiraga ibi bitaro.
Uyu mubyeyi wabyaye uyu mwana akaba akiri ku kiriri aho abaganga barimo kumwitaho, ariko nyuma y’amasaha abiri uwo mwana avutse, yahise yitaba Imana.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ikinigishitani mukureho .
ibyo ntabwo bitangaje kuko turi kwiherezo ry`iminsi y`imperuka.
Uwo mudamu niyihangane icyakora icyo ni icyo bita anencephalie biterwa n’impamvu nyinshi abaganga bajye basobanurira ababyeyi n’abashaka kubyara ibyo bakwitondera kugira ngo badahura nizi ngaruka kandi n’uhuye nabyo bamusobanurire ibyo ari byo.
ibi ntagitangaza kirimo bibaho kenshi nuko gusa bitavugwamari mu Rwanda,burundi nahandi hose
Ibyo ubwo si nka wawundi wa Rusizi?!More investigations please!
ibyo ntibitangaje pe!ndemeranywa na boni awabaganga bajye batanga ubusobanuro buhagije kuko ubonako iyo bibaye usangabantu batabyunva kimwe bikerekana ko abantu ntabumenyi buhagije kuma malformation runaka atandukanye kuko akenshi abantu bihutira kuvuga amarozi cy amashitani kubera kutabisobanukirwa.
Comments are closed.